Digiqole ad

Bahoze bacuruza agataro ubu batunzwe no guhindura amabara y’imyenda

 Bahoze bacuruza agataro ubu batunzwe no guhindura amabara y’imyenda

Bahoze bacuruza agataro ariko ubu ni ba rwiyemezamirimo mu guhindura amabara y’imyenda

Abagore bahoze bakora ubucuruzi bwo ku gataro butemewe n’amategeko bakaza kwibumbira muri Koperative Batique Berwa Gisozi (COBABEGI) bavuga ko ubu batunzwe no guhindura amabara y’imyenda (Dyeing).

Bahoze bacuruza agataro ariko ubu ni ba rwiyemezamirimo mu guhindura amabara y'imyenda
Bahoze bacuruza agataro ariko ubu ni ba rwiyemezamirimo mu guhindura amabara y’imyenda

Rosette Uwimpuhwe uyobora iyi koperative irimo n’abagore bahoze badafite imirimo yabwiye Umuseke ko bibumbiye hamwe muri Gashyantare 2015

Ati “Twishyize hamwe k’ubw’igetekerezo cyo kwiteza imbere, ubusanzwe bamwe muri twe nta kazi bagiraga, birirwaga mu ngo, abandi bacuruzaga agataro nyuma ni bwo twaje kwigishwa uko bahindura amabara y’imyenda, ubu ni byo bidutunze.”

Iyi Koperative igizwe n’abagore 12 batangije umusanzu w’ibihumbi bitanu kuri buri munyamuryango.

Uyu muyobozi avuga ko bahisemo gukora uyu murimo wo guhindura amabara y’imyenda kubera amahugurwa bari bamaze guhabwa yo kwihangira imirimo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Igihugu cyacu kidushishikariza gukora ibintu twihangiye n’amaboko yacu ari byo bita ‘Made in Rwanda’, twashatse gukora ikintu twikoreye ubwacu tudakuye ahandi kikatwirirwa.”

Mu myaka ibiri bamaze bakora, bavuga ko bakunze kurangwa no kubaha ibyifuzo by’ababagana, gusa ngo ntibaragira isoko ryagutse nk’uko babyifuza.

Bavuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo bagure ubucuruzi bwabo, ku buryo mu minsi ya vuba biteguye kugura imashini zidoda, bakava mu gucuruza ibitenge gusa bakajya banabidodamo imyambaro itandukanye.

Umwe mu banyamuryango b’iyi Koperative witwa Thérèse Mukabadege avuga ko yabanje gucuruza agataro, ariko nyuma y’aho bishyize hamwe na bagenzi be bakomeje kubona impinduka mu mibereho yabo.

Ati “Mbera nacyuraga  nka 2 000 Frw, icyo gihe nta kazi gahoraho nagiraga, ariko ubu barakamapaye ni njye ubacururiza bakampemba.”

Epiphanie Nyiransabimana umujyanama w’iyi Koperative yishimira ko n’ubuyobozi bubazi ku buryo bushobora kuzajya bubatera ingabo mu bitugu mu gihe ari ngombwa.

Bamwe mu bagize COBABEGI bavuga ko uyu mwuga ubatunze
Bamwe mu bagize COBABEGI bavuga ko uyu mwuga ubatunze
Epiphanie Nyiransabimana avuga ko ubuyobozi bubazi
Epiphanie Nyiransabimana avuga ko ubuyobozi bubazi
Rosette Uwimuhwe uyobora iyi Koperative iki gitekerezo cyavuye mu mahugurwa bahawe
Rosette Uwimuhwe uyobora iyi Koperative iki gitekerezo cyavuye mu mahugurwa bahawe
Thérèse Mukabadege wahoze acuruza agataro ngo ubu abayeho neza kubera iyi koperative
Thérèse Mukabadege wahoze acuruza agataro ngo ubu abayeho neza kubera iyi koperative
Bimwe mu bitenge baba bahinduriye amabara
Bimwe mu bitenge baba bahinduriye amabara

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish