Digiqole ad

RDC: FDLR iri mu bakekwaho kwivugana abantu 14

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Captain Guillaume Ndjike yatangaje ko abarwanyi bakekwa kuba ari abo mu mitwe irwanira muri iki gihugu, barimo na FDLR baraye bitwikiriye ijoro bakagaba ibitero mu Burengerazuba bw’iki gihugu, bakivugana abantu 14.

Abarwanyi ba FDLR barakekwa mu bagize uruhare mu bitero byahitanye abantu 14
Abarwanyi ba FDLR barakekwa mu bagize uruhare mu bitero byahitanye abantu 14

Aya makuru yanemejwe na bamwe mu bayobozi bo muri ibi bice byagabwemo ibi bitero, bavuga ko byagabwe n’imitwe isanzwe ihungabanya umutekano muri Kongo.

Cap. Guillaume Ndjike uvugira Igisirikare cya RDC mu ntara ya Kivu ya Ruguru yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko ibi bitero byagabwe mu duce twinshi,

Ati “ Muri iri joro, turabara ibitero byinshi byibasiye abasivili n’abasirikare basanzwe bafite ibirindiro hariya.”

Ndjike atunga agatoki abarwanyi ba Mai-Mai n’abandi barwanyi biremyemo udutsiko kubera ubwoko bwabo barimo inyeshyamba za FDLR zirimo bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Muri aba bitabye Imana, barimo barindwi bahise bahitanwa n’amasasu, n’abandi batemeshejwe imihoro mu mugi wa Kibirizi.

FDLR ikunze gutungwa agatoki mu bikorwa nk’ibi byo guhungabanya umutekano n’ubwambuzi bukorerwa abasivile muri Kongo.

Abandi basivile bane baguye muri ibi bitero, biciwe ahitwa Kashalira mu gihe umusirikare umwe n’umusivile umwe biciwe Kahunga, undi mwana wo mu bwoko bw’Abahutu yishwe n’abarwanyi ba Mai-Mai ahitwa Buleusa.

Utu duce twa Kahunga, Kashalira na Kibirizi twagabwemo ibitero duherereye mri teritwari ya Rutshuru, naho Buleusa iri mu gace ka Walikare gakunze kuvugwamo ibikorwa by’umutwe wa FDLR.

Cap. Ndjike yavuze ko aba barwanyi binjiye mu ngo 150 bakahasahura ibikoresho bimwe na bimwe byo mu ngo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish