Digiqole ad

Rwanda: Abakekwaho gukorana na Islamic State bongeye gukatirwa

 Rwanda: Abakekwaho gukorana na Islamic State bongeye gukatirwa

Abo mu miryango y’abaregwa bari bitabiriye urubanza rw’ubujurire mu rukiko rukuru

*Ku nshuro ya gatatu bakatiwe iminsi 30,
*Ubushinjacyaha ngo burakegeranya ibimenyetso,
*Bisobanura bavuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko nta cyaha bakoze…

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwongeye kwemeza ko abakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba birimo gushaka gukorana n’imitwe y’Iterwabwoba irimo uwiyita Leta ya Kisilamu (Islamic State) bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Abo mu miryango y'abaregwa bari bitabiriye urubanza rw'ubujurire mu rukiko rukuru
Abo mu miryango y’abaregwa bari bitabiriye urubanza rw’ubujurire mu rukiko rukuru

Uru rukiko rwemeje ifungwa ry’agateganyo kuri aba bantu 16 nyuma yo kubisabwa n’Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha buvuga ko bikomeye birimo gukorana n’imitwe y’Iterabwoba nk’uwiyita Let aya Kisilamu.

Butanga iki cyifuzo, Ubushinjacyaha bwavuze ko bukomeje kwegeranya ibimenyetso bishinja aba bagabo n’abagore bose bo mu idini ya Islam.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bantu bakurikiranyweho ibyaha bikomeye byo guhungabanya ituze n’ubusugire bw’igihugu bityo ko badakwiye gukurikiranwa bari hanze.

Ni ku nshuro ya gatatu, aba bantu bakurikiranyweho iterabwoba bakatirwa gufungwa by’agateganyo, urukiko rukavuga ko ubu busabe bwo kubafunga by’agateganyo bikomeje gukorwa n’Ubushinjacyaha budasabwa inshuro zirenze 12.

Abaregwa banajuririye urukiko Rukuru iki cyemezo, babwiye Umucamanza ko kuba Ubushinjacyaha bukomeje gushakisha ibimenyetso ari ikimenyesto simusiga ko nta byaha bifatika bashinjwa bityo ko ibimenyetso byo kubashinja byabuze.

Aba bagabo n’abagore bo muri Islam bakunze kuvuga ko gufungwa kwabo hari ababyihishe inyuma, bamwe bakavuga ko biterwa n’amakimbirane ari mu idini ryabo abandi bakavuga ko bajijijwe kugaragaza ukuri muri iri dini.

Aba bakekwaho kwijandika mu iterabwoba ryugarije isi, basabye ko imanza zabo zatandukanywa dore ko bose badafungiye hamwe kuko hari abafungiye mu ntara y’Amagepfo, Amajyaruguru no mu mugi wa Kigali, gusa Urukiko rubitera utwatsi kuko bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano.

Mu isomwa ry’iki cyemezo, abaregwa bose nta n’umwe wari witabye, uretse abo mu miryango y’abaregwa.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ahaaaaa, ibi nabivuze kera , muzagende Ntarama, KAYONZA , GICUMBI , gATSIBO aho hose muzahasanga ibigo byubakwa nabantu bo muri ARABIA SAOUDITE , ABO BANTU BAFITE GAHUNDA YO KWIGISHA AMATWARA YA KISILAMU MU RUBYIRUKO RWURWANDA , AHO NIHO AHUBWO UMUSHINJACYAHA AKWIYE KUREBA NEZA NIZINDI NZEGO ZIKABIKURIKIRANA NEZA . UZASANGA BABANZA KWIGIRA ABATERANKUNGA MU BYA MITUELLE , GUTANGA AMAZI , NO KUBAKA ZA CENTRE DE SANTE , ARIKO INYUMA YABYO HIHISHE GAHUNDA ZINDI .

  • U Rwanda rurimo kwikururira ibibazo bizagera cyangwa byaretwa nu muco utangiye kuba nkuwo gutsikamira islam,niba France Na USA bisigaye bifite ibibazo byitera bwoba nti mugirengo nabyo suko byatangiye.
    Iyo ukubitiye ipusi ahafunze bigera aho igafata umwanzuro wo kwirwanaho
    Umuntu iyo icyaha kitaramuhama aba akiri umwere naho muri Africa uhamishwa icyaha ni perereza ritaratangira,ntimuzatangare namwe mutangiye kujya mwicwa naba tellorist.
    Umuntu urimo kugira inama leta yu Rwanda yo kwivanga mumakimbirane yibihugu byiburayi Na Islam arimo kubashuka Kuko arifuza Ko namwe mwahungabana nkawe.islam muyireke ntacyo yabatwaye naho ni mu komeza muzisanga mwarabaye nka Uganda cyangwa Kenya

  • Ibimenyetso nibyegerannywe neza icyaha nikibhama bazabiryozwe twebwe abanyarwanda dukeenyeye igihugu kirimo amahoro n’umudendezo aho twavuye ni kure sidushaka gusubira inyuma so birakwiye ko inzego z’umutekano zikora akazi kazo kandi turashima polisi n’ingabo zacu zidahwema kuturinda

Comments are closed.

en_USEnglish