Digiqole ad

Umuhanda wa Kabindi-Convention Center uratangira gukoreshwa kuwa mbere

 Umuhanda wa Kabindi-Convention Center uratangira gukoreshwa kuwa mbere

Umuhanda watangiye gutunganywa none ariko ngo kuwa mbere uratangira gukoreshwa

*Ngo mu masaaha y’amanywa imodoka nini zizajya ziwukumirwamo…

Kuri uyu wa 11 Kanama, umugi wa Kigali watangije imirimo yo gutunganya umuhanda uva ku Kabindi (Kimihurura) werekeza kuri ‘Rond point’  nini iri hafi y’inyubako ya Kigali Convention Center, ugakata kuri Hotel Top towel. Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali buvuga ko uyu muhanda uzatangira kunyuramo ibinyabiziga mu ntangiro z’icyumweru gitaha.

Umuhanda watangiye gutunganywa none ariko ngo kuwa mbere uratangira gukoreshwa
Umuhanda watangiye gutunganywa none ariko ngo kuwa mbere uratangira gukoreshwa

Mu minsi ishize ubwo u Rwanda rwakira imirimo y’inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, uyu muhanda wari wafunzwe kugira ngo byoroshye urujya n’uruza muri iyi nama yari ibaye ku nshuro ya 27.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu avuga ko kuwa mbere w’icyumweru gitaha, uyu muhanda uzatangira gukoreshwa n’ibinyabiziga.

Avuga ko ibinyabiziga bizakoresha uyu muhanda, bizajya binyura munsi ya Rond Point yo ku nyubako ya Kigali Convention Center yari yabereyemo imirimo y’iyi nama. Ati “ …Zizajya zihaca zigana cyangwa ziva Kacyiru nk’uko byaari bisanzwe.”

Nyuma y’impinduka z’imihanda yo muri iki cyanya, imodoka zerekeza mu mugi zagombaga kujya guca munsi y’ikicaro cya Ambasade y’Abaholandi, ibintu byagaragaraga nko kuzenguruka.

Uyu muyobozi mu mugi wa Kigali akomeza avuga ko izi modoka bazivunnye amaguru kuko zigiye kujya zikoresha uyu muhanda zitongeye kuzenguruka nk’uko zari zimaze iminsi zibigenza.

Avuga ko ibi bizagabanya ubwinshi bw’ibinyabiziga byagaragaraga mu mu saaha y’umugoroba muri uyu muhanda umaze iminsi ukoreshwa ndeste bibyutse urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abanyamaguru muri aka gace.

Umuvugizi w’ishami rya Police rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel yavuze ko mu masaaha y’amanywa hari ibinyabiziga bizajya bikumirwa muri uyu muhanda mushya kugira ngo habungwabungwe urujya n’uruza rw’abawugenda.

Abashoferi basanzwe batwara imodoka zijya mu mujyi, bavuga ko uyu muhanda uzabafasha kuko inzira bamaze iminsi bakoresha byasaga nko kuzenguruka ndetse ntibihute kubera ubwinshi bw’ibinyabiziga byayikoreshaga.

Supt Emmanuel Kabanda uvugira polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda vuga ko ku manywa hari imodoka nini zizajya zibuzwa kunyura muri uyu muhanda
CIP Kabanda avuga ko ku manywa hari imodoka nini zizajya zibuzwa kunyura muri uyu muhanda
Busangizwa Parfait ushinzwe ubukungu mu mugi wa Kigali avuga ko uyu muhanda uzatangira gukoreshwa kuwa mbere w'icyumweru gitaha
Busangizwa Parfait ushinzwe ubukungu mu mugi wa Kigali avuga ko uyu muhanda uzatangira gukoreshwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha
Bizajya bijya gukata kuri Hotel Top Tower
Bizajya bijya gukata kuri Hotel Top Tower
Ibinyabiziga bijya n'ibiva mu mugi bmaze iminsi bikoresha uyu muhanda bikajya kunyura munsi y'Ambasade y'Abaholandi
Ibinyabiziga bijya n’ibiva mu mugi bmaze iminsi bikoresha uyu muhanda bikajya kunyura munsi y’Ambasade y’Abaholandi
Ntabwo bazongera kuzenguruka bazajya bahita banyura hafi ya Rond Point yo kuri KCC
Ntabwo bazongera kuzenguruka bazajya bahita banyura hafi ya Rond Point yo kuri KCC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • GOOD!

  • ba Nigers muri hirya no hino i Burayi na America mwatashye mu tararaswa? mukaza mukubaka Urwanda na africa ko mbona benerugigana iyo babonye umu niger basigaye bamwitorezaho kurasa,murabona ko u Rwanda habuka gato rukaba nka new york? ni mushaka muze hakiri kare kuko mu minsi iri imbere uzajya aza avuye i burayi na america azajya nawe afatwa nk’umunyamahanga

  • Reka izo rubbishes zawe z’amafuti. Amazu barayubaka barangiza mukirukanwa iruhande rwayo warangiza ngo muri gutera imbere! Kucyi babuza imodoka kunyura ahantu bigaragara ko ariho hatabangamye kunyura?! Ese uko Leta izajya yubaka hotel ni nako imihanda izajya ifungwa?! Urugero SERENA Hotel umuhanda wo kuri KIST warafunzwe. Hubakwa umujyi wa Kigali umuhanda urafungwa, None ndebera na KCC nayo yafungishije umuhanda wa Rond Point ya Kimihurura. Ibi kandi ni nako bikomeza kugira ingaruka ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu mujyi no guhombya igihugu. Hagati aho Inteko ishinga amategeko iba yituramiye ntaguhamagaza abo bafata ibyemezo giturumbuka byivuguruza buri mwanya. nabo usanga bafatiwe muri izo za ambouteillages kw’izuba rimena agahanga!

  • Ahunwo wowe uvuga ngo batahe wavuze iyo unjya iririre rwose

  • Ariko se ku mugani uko inzu yuzuye imihanda yacaga aho izajya ifungwa? Ibi abayobozi bacu bakwiye kubitekerezaho kabisa!

  • simbi niba uriyo hagume nagushima utanatashye ukibagirwa i rwanda niba unarurimo sha visa ugende ndunva aribyo bikoroheye kandi ndunva udahejwe mubiyamamariza kujya munteko nabyo wabikora maze ugahamagaza abo bayihagarika ushatse kuvuga rero ko ubuyobozi bubikora arabaswa? ese urabona nkumunyarwanda ushaka iterambere nuko wagatanze igitekerezo imitima mufite muzayipfana nihahandi abandi dutera imbere

  • Uyu muhanda ni ingirakamaro dukeneye imihanda myiza kandi ibereye ijisho kuburyo abanyamahanga bazajya bagana igihugu cyacu bagatahana isura nziza, umutekano wo mumuhanda wo police turayizera kandi kuwusigasira ni inshingano zayo icyiza nuko ubu ikora kinyamwuga, traffic police imikorere yawe iranoze komerezaho

  • urwanda ruzabamo uwifite naho abarihanze baguweneza nabagira inama yogukomeza ibyo barimo namwe mwabuze aho mujya mumerewe nabi murwanda mwihangane ntamvura idahita

Comments are closed.

en_USEnglish