Abayobozi bose bamenye ko umuturage afite AGATUZA atari nka kera-Prof Shyaka
*Prof Shyaka avuga ko gahunda yo kwegereza ubuyobozi Abaturage itagira abayobozi abamalayika,
*Abanya-Gakenke ngo ntawe ugikora urugendo ajya kuri ‘Komini’ cyangwa asiragire mu buyobozi,
*Bavuga ko ibiiza byabakomye mu nkokora…
U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana kuri gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’Ubushobozi abaturage. Prof Shyaka Anastase uyobora ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere avuga ko umuyobozi ugifite imyumvire yo gusuzugura umuturage yarya ari menge kuko abaturage bamaze kumenya uko bakoresha ijambo bahawe kubera iyi gahunda.
Nzamwita Deogratias uyobora akarere ka Gakenke kizirijwemo uyu munsi, avuga ko kuva mu mwaka wa 2011 kugeza 2014 ubukene bwagabanutse ku kigero gishimije kuko bwavuye kuri 56% bugera kuri 42%.
Uyo muyobozi avuga kandi ko mu myaka itatu yari yabanjirije 2014, abantu 64% babarirwaga munsi y’umurongo w’ubukene mu gihe ubu abari mu bukene bukabije babarirwa kuri 16% bavuye kuri 30.9%.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Prof Shyaka Anastase avuga ko ibi bitapfuye kugerwaho kuko ari umusaruro wa politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage yatumye bagira ijambo bakagaragaza ibitagenda neza.
Iyo Umukuru w’igihugu cyangwa abandi bayobozi bakuru nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu basuye abaturage, hakunze kumvikana bamwe mu bayoborwa babaregera abayobozi bo mu nzego z’ibanze batubahiriza inshingano batorewe.
Prof Shyaka ukomeza avuga ko ibi nabyo byari mu ntego za gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, agira ati “ …Twifuza ko umuturage agira ijambo, iryo jambo yamaze kurifata.”
Uyu muyobozi uvuga ko Leta y’u Rwanda yifuza ko abaturage batinyuka abayobozi babo ariko batabahangaye, avuga ko Abanyarwanda bamaze igihe kinini bakandamizwa igihe kinini na Leta zabanje. Ati “ Iyo umuyobozi yakosaga kera, umuturage akabigaragaza baramubwiraga bati watubeshye…”
Akomeza agira inama bamwe mu bayobozi bakomeje kurangwa no gukandamiza ababatoye kuko ari bo bazafata iya mbere mu kubagaragaza no kubakura kuri iyi myanya.
Ati “ Igisigaye ni uko abayobozi bose bamenya ko umuturage afite AGATUZA ntabwo ari bya bindi byo gupfa kumukinisha nka bya bindi bya kera, ubu umuturage afite imbaraha, afite ijambo mu gihugu cye, afite uburenganzira bukomeye…muyobozi utarava ku giti ngo uge ku muntu ufite ikibazo.”
Uyu muyobozi wa RGB ugaruka kuri amwe mu makosa akorwa na bamwe mu bayobozi, avuga ko gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage itaje guhindura kamere z’abantu kuko itabuza uwokamwe no gukora nabi kubikora. Ati “ Iyi gahunda ntabwo igira abayobozi Abamalayika…”
AbanyaGakenke ngo ntawe ugikora urugendo agiye kuri Komini…
Nsengiyumva Focus utuye mu kagari ka Buheta, mu murenge wa Gakenke avuga ko kera hatarakorwa ivugururwa ryo kwegereza ubuyobozi abaturage, bakoraga urugendo rurerure kugira ngo bahabwe serivisi mu nzego z’ubuyobozi.
Uyu muturage uvuga ko ibi byabaye amateka kubera kwegerezwa ubuyobozi, agira ati “ Ntawe ukijya kuri Komini ngo agiye kurega, ntawe ukijya kuri segiteri, ubu umuyobozi w’umudugu n’abaturage bagucira urubanza rukarangira.”
Nyirandihe Venantie utuye mu kagari ka Nganzo, mu murenge wa Gakenke, avuga ko kwegerezwa ubuyobozi byatumye ubuzima bwabo bukurikiranwa umunsi ku wundi. Ati “ Abayobozi turi kumwe na bo, bazi uko turya n’uko turara,…imanza z’abagore n’abagabo barazikemura.”
Nyirandihe avuga ko hari byinshi bari bamaze kugeraho kubera kwegerezwa ubuyobozi ariko ko byakomwe mu nkokora n’ibiiza by’imvura nyinshi iherutse kwangiza ibikorwa byinshi muri aka karere,ikanahitana ubuzima bwa bamwe.
Uyu munsi nyafurika wo kweregeza Ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Imiyoborere ibereye abaturage ni inkingi y’iterambere rirambye’, ubaye mu gihe Abanyarwanda bamaze igihe gito bamaze kwitorera abayobozi b’inzego z’ibanze.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
8 Comments
Yego Bwana Gasana nino foto yawe iyurebye berekana ko bafitagatuza ariko bakanerekwako bashoboraka kukamena karamutse gashatse guhumeka cyane.
Nashakaga kuvuga Bwana Shyaka
Uyu profeseri iyavuga ngo kera ntamuturage wagiragijambo ubwashatse kuvugiki? Kera ryari? Umunyeshuri wandikira prem ministre bikamuviramo gufungwa kandi ntakindi yakoze usibye kubaza uburenganzira bwe. Dasso izirika umubyeyi kugiti abandi basenyerwa ubwo iryo jambo bafite nirihe koko?
N’abaturage barabizi ko bareze agatuza kameneka. Ubwo ndumva ari match nul! Abo bayobozi prof Shyaka avuga ni abahe ariko? Jye mbona abantu bavuga rikijyana mu buyobozi bw’ibanze ari abakuriye inzego z’umutekano (abayobozi b’ingabo na polisi).
Reba ukuntu uwon Dasso arikureba abaturage urebe nuwo mupolisi uri hafi kurekura urusoro hagize ikiba maze ubwire akogatuza abanyarwanda bafitebra?
Muraho mu Miyoborere myiza ni mudutabare ndetse nabashyizwe imiturire turatabaza ibyo Umugi wa Kigali na Rura barigukora Kumuhima kumuhanda wa pois lord huzuye station ya Essence yubatswe mu bikoni bya baturage ni mutabare abo baturage ubuzima bwabo ntibworohewe, kandi inzego zose zirarebera gusa zizi neza ko iyo station itujuje ibisabwa kandi ko na baturage ba bangamiwe nta muturage ufite aho amenera kubera ubwo buyobozi bwavuzwe haruguru.
Nibyo abaturage bafite agatuza katari ak imigeri ariko waba uragijwe imbunda kuriya warangiza ngo ufite agatuza.
Turindishwa imbunda, dufite umutekano twishyura 1000 buri kwezi, Tuvanwamo amafaranda ya hato na hato. turasahurwa ngo bamwe bakire abandi bakene. Ntawubaka akazu ngo baduciriye mu byaro??? Agatuza ntako kabaye gahari suku byagenda!!! Ese bo bagiye mu byaro ko ari nabo bafiye amamodoka !!
Comments are closed.