Digiqole ad

Mount Kigali Hotel yahindutse Heartland Hotel…Nta mwana uzahabwa icumbi

 Mount Kigali Hotel yahindutse Heartland Hotel…Nta mwana uzahabwa icumbi

Inyubako za Hotel HeartLand

*Imitangire ya serivisi na yo yahindutse: Nta mwana uzahabwa icyumba atari kumwe n’umubeyi,
*Serivisi ya Gym Tonic itari ihasanzwe na yo izahaboneka.

Umuyobozi wa Hotel Heartland yahoze yitwa Mount Kigali Hotel avuga ko nyuma yo kuvugurura ibikorwa by’iyi Hotel, hagiye gushyirwamo serivisi zitari zihasanzwe ndetse ko n’imitangire y’izari zihasanzwe yavuguruwe. Avuga ko iyi hotel itazigera yemerera icumbi umwana utari kumwe n’umubyeyi we.

Inyubako za Hotel HeartLand

Bisengimana uyobora iyi Hotel yiyemeje kuvugurura imikorere, avuga ko bagiye guhangana n’abashora abana mu busambanyi ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Avuga ko serivisi zatangirwaga muri iyi hotel ikitwa Mount Kigali hotel ari zo zikihatangirwa ariko ko hari izindi ziyongereyemo.

Uyu muyobozi uvuga ko uburyo serivisi zatangwagamo bwahindutse kuko umukiliya azajya aba ari umwami, avuga ko ibijyanye n’igikoni bagiye kubyitaho ku buryo ntawe uzavuga ko yabuze ifunguro riteguranye ubuhanga n’isuku.

Muri iyi hotel yiyemeje gushimisha abayigana, hazanashyirwamo serivisi zitari zihasanzwe nk’iyo kunonora imitsi no kubaka umubiri imenyerewe ku izina rya ‘Gym Tonic’.

Bisengimana avuga ko ko iyi hotel ifite ingamba zikomeye zo kurwanya ibikorwa byo gushora abana mu busambanyi ndetse no gucuruza abana. Aho ngo nta mwana uzajya uhabwa serivise atari kumwe n’ababyeyi be.

Ati “ dufite ingamba zo gukumira ibikorwa byo gushora abana mu busambanyi ndetse n’ubucuruzi bw’abantu.

Akomeza agira ati “Kuko hari imyaka igenderwaho  uje gushaka servise z’ibyumba tugusaba ibyangomba urumva kandi dufite igitabo twuzuzamo umwirondoro y’uwaka icyumba iyo atarageza imyaka y’ubukure atari kumwe n’umubyeyi we ntabwo twamwemera.”

Yatubwiye ko bafite izi ngamba mu rwego rwo gukumira ibikorwa byo gushora abana bato mu busambanyi aho abantu bakuru usanga bashuka utwana bakatujyana mu mahotel.

Abifuza amacumbi, aho gukorera ibirori nk’ubukwe; inama n’ibindi bihuza abantu benshi, igisubizo ni kuri Hotel Heartland kuko hari ibyumba mbera byombi (salle) binini n’ibito no mu busitani bwuzuye amahumbezi.

Abifuza kubaka umubiri no kunonora imtsi na bo ntibibagiranye kuko hari ‘Gym Tonic’ ifite ibikoresho by’ubwoko bwose, Saouna na massage n’aho abana bidagadurira nk’imyicungo n’ibindi bikinisho.

Ushinzwe imicungire muri iyi hotel, Mushongore Placide avuga ko avuga ko ntawe ukwiye gukangwa n’ibiciro kuko biri hasi ugereranyije n’ahandi hatangirwa serivisi nk’izihatangirwa.

Kudahenda kw’iyi hotel birigaragaza dore ko ifunguro ryaho rihera kuri 2 500 Frw kugeza kuri 5 000 Frw, naho icumbi ni uguhera kuri 10 000 Frw kugeza kuri 40 000 Frw.

Iyi Hotel iherereye I Nyamiramo, hafi y’ahitwa kuri ‘COSMOS’, ikaba  ifite ubushobozi bwo gucumbikira abantu 40, no kwakira abantu 1000 bakora inama cyangwa ubukwe bakanabagaburira.

Umukiliya ni umwami, hagere wirebere…

Hotel HeartLand itanga serivise zitandukanye
Hotel HeartLand itanga serivise zitandukanye
Mu gufungura kumugaragaro Hotel HeartLand abantu bari bishimye buri wese afata icyo ashaka atari bwishyuzwe
Mu gufungura kumugaragaro Hotel HeartLand abantu bari bishimye buri wese afata icyo ashaka atari bwishyuzwe
Umuyo bozi wa Hotel HeartLand ari nawe nyirayo avuga ko batazihanganira abashaka gushora abana mu busambanyi
Umuyo bozi wa Hotel HeartLand ari nawe nyirayo avuga ko batazihanganira abashaka gushora abana mu busambanyi
Iyi Hotel ifite ama Salle aberamo inama n'ubukwe nk'iyakira abantu 200 bose bicaye neza
Iyi Hotel ifite ama Salle aberamo inama n’ubukwe nk’iyakira abantu 200 bose bicaye neza
Hotel HeartLand ifite ubusitani buberamo ubukwe n'ibindi birori bwakira abantu 800.
Hotel HeartLand ifite ubusitani buberamo ubukwe n’ibindi birori
Icyo kunywa ugifata wicaye mu ntebe zinogeye amaso
Icyo kunywa ugifata wicaye mu ntebe zinogeye amaso
Aho abana bidagadurira na ho harahari
Aho abana bidagadurira na ho harahari

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Kumira ubusambanyi, ntihazagire abantu babiri bahurira muri chambre imwe baterekanye ko basezeranye. Mukoze ibi mwaba muri aba 1. Ibyo muvuga ni politique, mugomba kugaruza amafranga mwashoye. Nahose abana! Izo chambre zamara iki zidakorewemo ubusambanyi?

  • NUBWO BABA BAKA ICYANGOMBWA KO BASHYINGIRAMYWE USHAKA GUKORA IBYO NTABURA AMAYERI. BURI WESE YAKWAKA ICYUMBA CYE NONEHO BAKAZA KURARA MURI KIMWE KERETSE USHYIZEHO PREFET DE DISCIPLINE UCUNGA ABARYAMYE MU BYUMBA

  • Njyewe nshyigikiye ubusambanyi hagati yabantu barengeje imyaka 20 kandi badahuje igitsina.

  • Iyi ni pub gusa!!!Ko numva watinze cyane ku busambanyi se ahubwo ikindi gikorerwamo ni iki? Budakozwe aho mwese ntimwafunga imiryango? hhhhhh

  • urivugira!bazabinjizamo se ko aribyo bizaba!

  • Abasezeranye se baba baka icyumba cy’iki ! Hotel ni iy’abasohokanye ntabwo ari iy’abasezeranye.Mujye musobanukirwa impamvu ikintu cyashyizweho.Ni domaine y’ubukerarugendo ntabwo ari iy’ingo.Numvise bavuga ngo ADEPR yujuje Hotel ku gisozi yitwa DOVE HOTEL ariko ngo nta gasembuye kazahabarizwa;ariko birinze kuvuga ko ntabusambanyi buzayikorerwamo nubwo batabushyigikiye.Ese Hotel y’imitobe yonyine ibaho ikaramba ! ntibishoboka pe !None se ko abarokore batajya mu mahotels izaba ari;abazayigana ni bande ! kereka nibayitanga kuri ba Rwiyemezamirimo bakayikodesha naho ubundi izatezwa cyamunara idatinze kuko imitobe yonyine ntiyahemba abakozi ngo inishyure umusoro wa Leta ! Bravo kuri Heartland Hotel. We are ready to come there !

Comments are closed.

en_USEnglish