Digiqole ad

India: Abaganga babaze umugabo mu gifu bamukuramo ibyuma 40

 India: Abaganga babaze umugabo mu gifu bamukuramo ibyuma 40

Bamukuyemo ibyuma 40

*Ngo yatangiye yumva uburyohe bw’ibyuma birangira anuriwe…

I New Delhi mu Buhindi, umugabo wari umaze amezi abiri amira bunguri ibyuma, bamukuyemo ibyuma 40 nk’uko bitangazwa n’umudogiteri wayoboye igikorwa cyo kubaga uyu mugabo.

Bamukuyemo ibyuma 40
Bamukuyemo ibyuma 40

Aganira na CNN, Dogiteri Jatinder Malhotra wayoboye abaganga babaze uyu mugabo, yagize ati “ Natwe twamubaze byaduteye ubwoba.”

Akomeza agira ati “ Byadukoze ku mutima, agakosa gato gashobora gutwara ubuzima bw’umuntu. Mu myaka 20 maze nkora uyu mwuga nari ntarabona ibintu nk’ibi.” Dr Malhotra yavuze ko iki gikorwa cyamaze iminsi ibiri.

Uyu muganga avuga ko bimwe muri ibi byuma bakuye muri uyu mugabo ari bito, ariko ko harimo birindwi byari binini.

Uyu mugabo wakuwemo ibyuma, afite imyaka 42, afite abana babiri yabwiye CNN ko yishimiye iki gikorwa yakorewe.

Ati “ Niseguye ku muryango wanjye nagushije mu bukene, nzahora nshimira aba baganga n’ibitaro batabaye ubuzima bwanjye.”

Dr Malhotra wayoboye itsinda ry’abaganga bavuye uyu mugabo, avuga ko ubu uyu murwayi ameze neza ndetse ko azasezerwa mu minsi ibiri.

 

Ngo yatangiye yumva uburyo bw’ibyuma birangira atwawe

Abajijwe icyatumye atangira kumira ibyuma, yasubije agira ati “ Ntabwo nzi impamvu namiraga ibyuma, natangiye ngerageza kumva icyanga cyabyo birangira mbaye imbata yabyo nk’uko abantu baba imbata y’inzoga n’ibindi bintu, najye ni ko byangendekeye.”

Dr Malhotra wabaze uyu mugabo akeka ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe, ndetse ko nyuma yo gusezererwa azakomeza gukurikiranwa akanajyanwa mu nzobere z’indwara zo mumtwe kugira ngo barebe icyamuteye gukora aya mahano.

Uyu mugabo wizeje abaganga ko atazongera gukora iri bara, yavuze ko yari yanuriwe n’ukuntu utwuma duto dufite uburyohe.

Abaganga bagiriye inama uyu mugabo wamiraga ibyuma yihishe abo mu muryango we, bamubwiye ko mu gihe yumva umubiri we umusaba kurya ibintu bidasanzwe yajya agerageza imboga za Epinard.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish