Ruhango: Abarangije Kaminuza badafite akazi bari kwigishwa guteka
*Biteganyijwe ko nibasoza aya masomo bazahabwa Miliyoni Eshanu kuri buri muntu…
Abarangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu mashami atandukanye batari babona akazi, bari kwiga guteka mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Mpanda Vocation Training Center), bavuga ko bizeye kubona akazi kuko babona ishoramari ry’amahoteli riri gutera imbere mu Rwanda no mu karere. Biteganyijwe ko nibasoza aya masomo bazahabwa igishoro cya Miliyoni Eshanu Frw kuri buri muntu.
Bamwe mu banyeshuri barangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), mu mashami atandukanye yo mu mashuri makuru na za Kaminuza yo mu Rwanda, bavuga ko bari bamaze igihe ari abashomeri.
Aba barangije amasomo ya kaminuza bari bamaze igihe badafite akazi, bavuga ko bigiriye inama yo gusubira ku ntebe y’ishuri mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro by’umwihariko mu ishami ryigisha guteka.
Bavuga ko muri iki gihe nta muntu ukwiye gukangwa n’amashuri yize, kuko n’abarangije ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza badapfa kubona akazi mu nzego za Leta n’iz’abikorera.
Bavuga ko bagiye kwiga amasomo yo guteka kuko babona muri iki gihe ishoramari ry’amahoteli riri gutera imbere haba mu Rwanda no mu bihugu bihana imbibi na rwo bityo ko amahirwe yo kubona akazi muri iyi mirimo ahari kurusha ibyo bigiye.
Aba baminuje muri Kaminuza bakaba bari kwiga guteka, bavuga ko kwiga umwuga ari ukwiteganyiriza kuko n’iyo batahabwa imirimo n’aya mahoteli na bo ubwabo bayihangira kuko biteganyijwe ko bazahabwa igishoro cya Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu.
Niyorugira Placide, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri (A0) mu ishuri Gatulika rya Kabgayi (ICK) mu ishami ryo kubungabunga ibidukikije, avuga ko kwiga amashuri y’imyuga mu ishami ryigisha guteka, yabitewe no kuba yari amaze igihe kinini ari umushomeri.
Avuga kandi ko yabonaga hari umubare munini w’abandi barangije ikiciro nk’icyo yarangije nabo bamaze igihe kitari gito ari abashomeri.
Uyu musore uvuga ko yahise afata icyemezo akajya kwiyandikisha muri iri shuri ryigisha guteka, Yagize ati «Uretse ubushomeri, numvaga nimbona ubushobozi nzakomeza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, ariko byose byarangiye mbubuze ni yo mpamvu nteganya kwihangira imirimo»
Niyigena Félicitée, arangije muri Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’I Busogo mu ishami ryo kuhira no gukaamura ibishanga (Irrigation et Drainage) avuga ko ubushomeri abumazemo imyaka irenga itatu.
Uyu mwari nawe warangije ikiciro cya Kabiri (A0) cya Kaminuza, avuga ko nyuma y’iki gihe yamaze adafite akazi, yatakaje ikizere kuko yabonaga hanze hari abashomeri benshi.
Avuga ko yumvise itangazo rihamagarira abarangije Kaminuza kwiga amashuri y’imyuga, akavuga ko umuntu wize imyuga asanzwe ufite ubundi bumenyi bimworohera, akavuga ko inzozi ze ari ukwihangira imirimo kugira ngo ahe n’abandi akazi.
Ndangamira Gilbert, uyobora ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ‘Mpanda Vocatino Training Center’ riri guhugura aba bamaze igihe mu bushomeri, avuga ko mbere bari bafite gahunda yo kuvanga abarangije Kaminuza n’andi mashuri yisumbuye bakabigisha imyuga nk’iyi.
Uyu muyobozi uvuga ko iyi gahunda yahindutse, avuga ko Leta y’u Rwanda ifite intego yo kwihutisha ihangwa ry’imirimo idashingiye ku buhinzi yitwa ‘National Employment Program Kora wigire”, ndetse ko ubu basabwe guhugurara abarangije Kaminuza mu kiciro cyabo.
Aba banyeshuri 38 bari kwigishwa guteka barasoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza, bazamara amezi ane bahabwa aya mahugurwa. Ubuyobozi bwa VTC Mpanda buvuga ko 90% by’abanyeshuri barangije mu mashuri y’imyuga nk’iyi babonye akazi.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango
10 Comments
YAMPAYINKA AHO BUKERA TWESE ABASHOMERI TURAJYAYO NDABARAHIYE
Mwajyayo kuko ntibananwirirwa. Ibyo batetse bahita banabirya! Mube mwihisheyo Nzaramba imeze nabi!
nI BYIZA AHUBWO AYA MASOMO AZAJYE YIGISHWA ATEGANYE NAYO BIGA UMUNTU ARANGIZE AFITE CERTIFICAT Y’UMWUGA NA A0 mu bindi akandi ikiza ni uko umuntu yakwiga umwuga ushamikiye kubwo yiga. Niba wiga guhinga, ukiga uko bafinga kijyambere nuko bakoresha imashini
Eh! mu Rwanda birasekeje amashuri y’imyuga niyo afite agaciro kuruta Kaminuza twatanzemo akayabo k’amafaranga kare kose se
Nonese iyo batangiza amashuli yisumbuye bagahita bajya kwiga ibyo byo guteka ntibayri kuba birushijeho gutanga umusaru ugaragarara?
Ibibera mu Rwanda nidanger ibi buriya bitewe nuko munama ngo hitabajwe abagande ejobundi munama yabereye i Kigali yayindi bavuzeko abantu bishwe ninzara.Ariko iyakurikyeho ya AU byose barabikosoye ahubwo banashyiraho abana bogusiga abo bashyitsi, Nibyiza cyane.
wibuke ko bamwe muritwe tuba tutanazi no kwandika lettre isaba akazi!ariko ntacyo uwiga aruta uwanga,gusa ni uko ak’imuhana kaza imvura ihise!twe twakihanguye,tukanazamura abandi ntibaducyuje umunyu!!!ahhh, ni karibu gusa mwibuke ko akimuhana kaza….
Ibibintu biteyagahinda.
Haaaa yemwe yemwe nimuze babahe akazi muri Kigali Convention Center
Courage ntiti zacu,ntakundi nyine ubuze ayiburyo akama ayibumoso ! Aho kugirango muzatoragure amasashi ibyumujyi byabacanze,nimwitekere,ariko muzaze munakosora ikibazo cy’umuceri ubishye kiba mu marestaurant yacu hafi ya yose ! ntibagiteka umutanzaniya ku mpamvu ntazi
Comments are closed.