Italy: 73 ni bo bamaze kugaragara ko bahitanywe n’umutingito
Umutingito waraye ubaye mu ijoro ryakere mu gihugu cy’Ubutaliyani watwaye ubuzima bwa benshi unangiza byinshi, imibare y’abahitanywe n’uyu mutingito wari uri ku gipimo cya 6.2 ikomeje kwiyongera dore ko ubu habarwa abagera muri 73 bamaze kwitaba Imana, naho abakomeretse akaba ari 150.
Iyi mibare ariko ishobora gukomeza kwiyongera kuko hari abantu bagwiriwe n’ibikuta by’amazu bataraboneka.
Uyu mututingito wabaye ku isaaha ya Saa 1h36 mu Butaliyani, wibasiye cyane igice cyo hagati mu mugi wa Perugia, wangiza byinshi birimo amazu, n’ibindi bikorwa remezo birangirika.
Ibiro Ntaramakuru by’Abataliyani dukesha iyi nkuru, bivuga ko mu masaaha y’umugoroba, hari hamazwe kugaragara imibiri y’abantu 73 bahitanywe n’uyu mutingito.
Uyu mutingito wari uri ku gipimo cya 6.2, wabereye mu birometelo 10 mu bujyakuzimu, wanumvikanye mu yindi migi nw’I Rome, ukaba wamaze amasegonda 20.
Ubutaliyani bwaherukaga, kwibasirwa n’umutingito ukomeye nk’uyu mu mwaka wa 2009, ukaba wari ku gipimo cya 6.3, ugahitana abagera muri 309.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW