Digiqole ad

RDC: Maï-Maï na APCLS barwanyaga Leta basinye amasezera y’amahoro  

 RDC: Maï-Maï na APCLS barwanyaga Leta basinye amasezera y’amahoro  

Abarwanyi ba Mai Mai biyemeje kubungabunga amahoro

Imitwe ya Maï-Maï Nyatura na ACPLS (Alliance of Patriotic for a Free and Sovereign  Congo) isanzwe itavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Muri iki cyumweru yassinyanye n’iyi leta amasezerano y’amahoro.

Abarwanyi ba Mai Mai biyemeje kubungabunga amahoro
Abarwanyi ba Mai Mai biyemeje kubungabunga amahoro

Iyi mitwe itavuga rumwe na Leta ya Kabila, isanzwe ikorera ibikorwa byayo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, ubu ikaba yiyemeje gufatanya na Leta kubaka igiguhu kizira ibibazo by’umutekano mucye.

Muri iki gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro cyabereye ahitwa Muhanga, iyi mitwe yari yohereje abayobozi bayo, mu gihe Leta ya Congo yari yohereje intumwa ebyiri zaturutse I Masisi ziherekejwe n’ingabo na Police.

Iyi mitwe yari imaze igihe ihigwa bukware n’ingabo za RDC, yemeye kuyoboka inzira yo kwimakaza amahoro no guteza imbere akarere kabo ka Bashali Mokoto.

Abarwanyi b’iyi mitwe bemeye guhagarika ibikorwa byo gufata bugwate no gushimuta abakorerabushake bakorera muri aka karere ka Masisi no gukuraho inzitizi zose ku rujya n’uruza rw’abaturage, inizeza ko abaturage bo muri aka gace ikoreramo bari barambuwe uburenganzira ku mitungo yabo bagiye kubigarukamo.

Aya masezerano kandi yitezweho kuba imbarutso yo kongera gufungurwa ibiro bya polisi muri aka karere kari kamaze igihe karabaye indiri y’abarwanyi bahungabanya umutekano.

Abarwanyi ba Maï-Maï Nyatura na APCLS bavuze ko mu gihe bahabwa ibyo bifuza birimo kurindirwa umutekano, bashyira hasi intwaro, abandi bakishyikiriza ingabo za Leta ya Congo ku mugaragaro.

Umuvugizi wa ‘Operation Sokola 2’, Ndjike Kaiko, yatangaje ko yakiriye neza aya masezerano n’ubu bushake bw’abarwanyi b’iyi mitwe, avuga ko ari inzira nziza iganisha ku mahoro.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish