Digiqole ad

Gabon: Ping aravuga ko yatsinze, ngo ategereje Perezida umwifuriza Ishya n’ihirwe

 Gabon: Ping aravuga ko yatsinze, ngo ategereje Perezida umwifuriza Ishya n’ihirwe

Jean Ping aratangaza ko ari we watorewe kuyobora AbanyaGabon

*Ati “Natowe, ntegereje umukuru w’igihugu umpamagara akanyifuriza ishya n’ihirwe”

I Libreville muri Gabon, Jean Ping uhanganye na perezida Ali Bongo mu matora y’umukuru w’igihugu yatangiye  mu mpera z’iki cyumweru dusoje (imyanzuro ya nyuma ntirasohoka), aratangaza ko ari we watsinze, ndetse ko ategereje bagenzi be bayobora ibihugu ko baza kumuhamgara bakamwifuriza umurimo mwiza wo kuyobora Gabon.

Jean Ping aratangaza ko ari we watorewe kuyobora AbanyaGabon
Jean Ping aratangaza ko ari we watorewe kuyobora AbanyaGabon

Uyu mukandida utavugaga rumwe na Leta ya Ali Bongo uyobora Gabon kuva muri 2009, bakomeje kwitana bamwana ko amajwi yibwe.

Jean Ping w’imyaka 73 avuga ko ari we watorewe kuyobora iki gihugu. ati “ Natowe, ntegereje umukuru w’igihugu umpamagara akanyifuriza ishya n’ihirwe.”

Nyuma y’amatora, kuwa Gatandatu, abashyigikiye Ali Bongo nabo bakomeje gutangaza ko umukandiza wabo ari we ukwiye intsinzi. Umuvugizi wa Bongo yari yagize ati “ Bongo azatsinda, duhagaze bwuma mu nzira ituganisha kuri manda ya kabiri.”

Ping we yakunze kuvuga ko mu gihe Bongo yatsinda, amajwi yaba yibwe, ati “ Mwagerageje kwiba amajwi muri iyi manda, ariko ubu twiteguye kubishyiraho akadomo.”

Ibi ariko biravugwa mu gihe imyanzuro y’ibyavuye mu matora ishyirwa hanze kuri uyu wa kabiri, abatoye bo bakomeje kugira ubwoba ko aya matora yazakurikirwa n’imvururu nk’izakurikiye amatora yo muri 2009.

Ping ukomeje kuvuga ko ari we watorewe kuyobora Gabon, yakoze igihe kinini mu buyobozi bwa Omar Bongo ubyara Ali Bongo bahanganye mu matora y’uyu mwaka.

Uyu mugabo wanabaye umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, yiyamamaje mu ishyaka rya’ Parti du Progres Gabonais’ ritavuga rumwe na Leta ya Perezida Ali Bongo.

Ping ukomeje gutangaza ko ari we wastinze amatora, avuga ko yatsinze Bongo ku majwi 60% kuri 40 % ya Ali Bongo.

Mu gihe aba bagabo bombi bakomeje kuvuga ko batsinze ariko banavuga ko amajwi ari kwibwa, indorerezi z’imiryango itegamiye kuri Leta ntacyo ziravuga ko bikomeje gutangazwa na Ping.

Aganira n’Abanyamakuru, Djovi Gally uhagaraiye iyi miryango yagize ati “ Ntidushobora gutungurwa no kuba umwe cyangwa abandi bakwiyitirira intsinzi. Byose ni bimwe mu bikurikira amatora.”

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish