Digiqole ad

Ntawabujije abandi kuziyamamaza ariko wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe-Evode

 Ntawabujije abandi kuziyamamaza ariko wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe-Evode

Min Evode Uwizeyimana avuga ko uwagiea amahitamo mabi ari utatora Perezida Kagame

*Me Evode yibukije Abanya-Rubavu ko uwo Abanyarwanda benshi bifuza yababwiye ‘Yego’,
*Ngo ntawaciwe intege. Ati “ Hari uwo se twaziritse amagura n’amaboko”,
*Ati “ Ntabwo ndi muri Campaign ariko rusibiye aho ruzanyura.”

Kuri uyu wa 10 Ukuboza, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa muntu. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana avuga ko uburenganzira bw’ibanze ari uko abanyagihugu bihitiramo imiyoborere ibabereye, akavuga ko uwo Abanyarwanda bagaragaje ko bifuza kuzatora nk’umukuru w’igihugu muri 2017 bagomba kuzamuhundagazaho amajwi batajijinganya

Min Evode Uwizeyimana avuga ko uwagiea amahitamo mabi ari utatora Perezida Kagame
Min Evode Uwizeyimana avuga ko uwagiea amahitamo mabi ari utatora Perezida Kagame

Evode Uwiziyimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wabereye mu karere ka Rubavu, yibukije abatuye aka karere ibyiza byagezweho mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi ko ntawundi babikesha atari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Me Evode wibanze cyane ku mpanuro n’inyigisho za Perezida Kagame, yagarutse ku rugendo rw’icyifuzo cy’Abanyarwanda bagaragaje ko bifuza kuzakomeza kuyoborwa na Pereza Kagame nyuma ya 2017 ubwo manda ze yagenerwaga n’Itegeko Nshinga (ritaravuguruwa) zari kuba zirangiye.

Avuga ko Abanyarwanda benshi bagaragaje ko Itegeko Nshinga rivugururwa ndetse bakabigaragariza mu matora ya Referendum, akavuga ko iki cyifuzo cyabo cyaje guhabwa umugisha na Perezida Kagame.

Ati “ Ku italiki ya 01/01 muri uyu mwaka atwifuriza umwaka mushya yavuze discours ariko hari akantu kamwe narobyemo kavuga ngo ‘I can only accept’, ati nta bundi bwinyagamburiro mfite uretse kwemera ibyo Abanyarwanda bansaba.”

Me Evode wahise agaruka ku byemezo by’inama y’Abaminisitiri yari yateranye ku munsi ubanziriza uyu (kuwa Gatanu/09 Ukuboza), yavuze ko Minisitiri w’Ubutegetsi yamenyesheje iyi nama ingengabihe y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2017.

Ati “ Ayo matora y’umukuru w’igihugu ari ku italiki 04 z’ukwezi kwa munani (Kanama) 2017, calendrier murayizi rero ariko ntabwo ndi muri campaign (kwamamaza/ubukangurambaga) ariko nababwira ngo rusibiye aho ruzanyura n’ubundi.”

Evoda uvuga ko adaciye intege undi wese waba wifuza kugerageza amahirwe yo kuyobora u Rwanda, yagize ati “ Muri iki gihugu ntidukeneye umuntu ugerageza, dukeneye umuntu warangije kugaragaza ko abishoboye.”

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye nyuma y’uyu muhango, Evode Uwizeyimana yongeye gushimangira ko ntawe ubujijwe kuzahangana na Perezida Kagame (yemeye ko aziyamamaza) muri aya matora y’umukuru w’igihugu.

Ati “ Baciye abandi intege se hari uwo twaziritse amaguru n’amaboko? Uzashaka kwiyamamaza na we azajyemo twebwe Abanyarwanda tumwereke ikimukwiriye…

Avuga ko uwagira amahitamo mabi ari uwatora undi muntu utari Perezida Paul Kagame. Ati “ Na we uzazane umukandida wawe ariko Abanyarwanda bahisemo uko bagomba kuyoborwa, bahitamo umugabo ufite icyerekezo… kandi nta n’ubwo nanabiguhisha wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe.”

Evode Uwizeyimana wasanishaga iby’uyu munsi w’uburenganzira bwa muntu n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha Perezida Kagame, avuga ko u Rwanda ari igihugu cya Gatanu mu bihugu 193 ku Isi mu bitanga ingabo zijya gucunga no kugarura amahoro aho uburenganzira bwa muntu buhohoterwa.

Ati “ Uburenganzira bwo kurinda umusivile, ubu twe twasaguriye n’ahandi, ibyo byose dufite uwo tubikesha, ni nyakubahwa perezida wa Repubulika, ntabwo wabuza abaturage bavuga bati turashaka kugumana uyu mutekano dusagurira n’ahandi.”

Insanganyamatsiko y’uyu munsi w’Uburenganzira bwa muntu ku ruhande rw’u Rwanda, igira iti “ Haranira kurengera uburenganzira bwa mugenzi wawe uteza imbere uburere bw’umwana”

Mu butumwa yatangiye I Rubavu, Evode yaburiye abasambanya abana, avuga ko Itegeko rihana ry’u Rwanda riri kuvugururwa kugira ngo aba bantu bangiza u Rwanda rw’ejo bakanirwe urubakwiye.

Avuga ko hari ikigo cy’isuzuma (Laboratory) giherutse gufungurwa kizajya gikuraho urujijo ku muntu wihakanaga inda.

Uhagarariye UN mu Rwanda ashima u Rwanda ku kuba rwubahiriza uburenganzira bwa muntu
Uhagarariye UN mu Rwanda ashima u Rwanda ku kuba rwubahiriza uburenganzira bwa muntu
Abayobozi barimo abo muri Komisiyo y'Ubumwe n'ubwiyunge bari muri uyu muhango
Abayobozi barimo abo muri Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge bari muri uyu muhango
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'uburenganzira bwa muntu
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu
Na Guverineri w'Uburengerazuba na Meya wa Rubavu
Na Guverineri w’Uburengerazuba na Meya wa Rubavu
Abaturage biganjemo urubyiruko bari baje kumva impanuro z'uyu munsi
Abaturage biganjemo urubyiruko bari baje kumva impanuro z’uyu munsi
Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC avuga ko Leta itazihanganira abahonyora uburenganzira bw'abana
Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC avuga ko Leta itazihanganira abahonyora uburenganzira bw’abana

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

49 Comments

  • Hahahahahah!!! Evode we!!! Ngo umanika agati wicaye erega….!Iyaba gusa umuntu yabashaga gusiba amateka mabi. Ibyo wavuze byose biracyahari amaudios ari ahantu hoseeeee! Cisha make rero utazatangangarira ubusa kuko amaherezo yawe yo ni amwe!
    Cyakora nk’umunyamategeko ntekereza ko ushobora gukangurira abanyarwanda iby’uburenganzira bwa kiremwamuntu utiriwe utukana!Ni naho babyumva neza tugakomeza iterambere nk’uko twabyiyemeje.

  • ibyo evode avuga nibyo 100% ntabwo kino gihugu nibihe bishishana cyanyuzemo ndetse njye mpamya ko bigifite nibisigisigi , ntabwo gikwiye guhabwa umwiga ngo akijye imbere , akiyobore , kiko ashobora gusanga ari umukino umurenze akabivuyanga biteye ubwoba naho twari tumaze kugera tugasubira inyuma . ikindi njye ndwanya cyane kurushaho nibariya baturuka iburayi nkuriya mupadiri umaze imyaka 11 mubufaransa ariko akaza avuga ko asobanukiwe ibyurwanda cyane kurusha nabarurimo kugeza naho abita ibicucu ngo bameze nkimishwi iri gukinira munsi yicyari cyagaca muri make ngo abahutu bari mu rwanda nibicucu ubwo ntaba akuyemo nabari munzego nkuru zigihugu . ibi njye mbibona mo nagasuzuguro , nigute umuntu yakwita igucucu hanyuma agahundukira akagusaba ijwi mumatora ? mbona urimuhaye waba umuhamirije koko ko uricyo . cyangwa se we ararwana niki aje kuyobora ibicucu nubundi ko ari ibyo kumugora? ntabwo abahutu , abanyarwanda muri rusange ari ibicucu , ahubwo babonye isomo ryubuzima bazi ubuhunzi bazi inzara bazi corela na za macinya ikindi bazi namajyambere numutekano no kuryama ugasinzira . ntabwo amaranga mutima ahagije rero ahubwo ibikorwa nibyo abanyarwanda bakeneye muri iki guhe

  • Evode yemerewe gutanga ubutumwa ariko gushira isoni nkumushumba wingurube yita abandi banyapolitiki bashaka kwiyamamaza imbwa ni uburere buke. Gutukana sibyo bizakuraho amagambo evode yirirwaga atuka FPR na Perezida abita ngo ni agatsiko kamabandi kitwaje intwaro kavuye ibugande.
    Ibi sinjye ubivuze wabisanga kuri youtube
    ntakinyemeza ko evode yahindutse, icyo akorera ni umugati umunsi azubikirwa imbehe bazamwitege, uyu ni kirihahira

    Abanyamakuru bumuseke nimube abagabo mureke ubwoba muhitishe igitekerezo cyanjye mwere kugisiba kuko nanjye nemerewe luvuga ibyo ntekereza, cyane kko ntari mubarwanya leta ahubwo nanga abantu bagira indimi nyinshi nka evode

  • Hahahahaaaaaaa, Evode Evode!! Ntumpeho rwose!

  • Uyu mugabo rwose iyo mwumvise numva anshimishije ubundi akambabaza nk’umuntu w’umugabo. Njya nsubiza amaso inyuma nkamwibuka atuka ubutegetsi bwo mu Rwanda ngo ni agatsiko kayobowe….. nyuma nabona ibyo avuga nkibaza niba ariwe bikanyobera? Ese uru ni urukundo rumuvugisha ibi cyangwa ni ayanda amwe Rugamba yaririmbye ngo tuyime amayira? Gukunda Kagame si Evode ubyigisha abanyarwanda, we azabyiyigishe kuko niwe ubikeneye, ntangazwa n’amagambo mwene Semuhinzi wese avuga iyo amaze gutangira kumira ku ndya, baravuga ukagirango babacometse ku muriro. Nizereko bibaye ngombwako ukurwa ku meza utazongera ngo wihindurize aka ruvu, erega byose turabizi nuko twicecekera tukareka mugatomagura ariko tuziko mudukundisha umunwa ariko umutima wo uri empty.

  • Ndumva imvugo ya Evode ikiri ya yindi. Naduhe urugero rw’umugabo mbwa.
    Jye umuntu ntinya kurusha abandi mu buzima, ni uhindukira ku ijambo kurusha uko ahindukira mu buriri.

  • Hahhhha Indantakintu itagukoresha ndakwibuka kuma radio mpuzamahanga wasarishije utuka umusazanabi none baragushobonye

  • Ko Evode avuga iby’amatora akazanamo n’ibyo gukubitwa, bihuriye hehe?

    • erega ibyo avuga arabizi…gukubitwa se ntabyo uzi…………..gukeneshwa…………..gufungwa…………..kubuzwa amahwemo……hazagire uhirahira…………..

  • Evode we uri interagahinda,ntabushobozi wifitememo na buke bwo kwigira ku mateka. Uwo wita umugabo, ku bandi siwe. Uko niko kuri k’ubuzima.Nzakubwira ingaruka zo kubura ubwenge n’ubushishozi zakugezeho.

  • Evode yibagiwe kongeraho akantu. Yari kuvuga ati “Being in this position, I can only say this!”

  • cyakora reka tujye twcecekera Nyakubahwa niwe uvuga ngo mujye mubareka bavuge natwe dukore ibitureba siko biri se? yaravuze arasakuza aratukana kugera naho yitana amabandi ndetse nibindi ntavuze ariko nawe arabizi ko bihari kuma audion none c Nyakubahwa ntiyicecekeye akamuzana!!nabandi bazza gusa ntiyibagirwe ko tumufute isaha nisaa namara gushira inzara yari yaramwiciye hanze tuzakwereka arye ari menge.

  • hahha hahahha uri hatari kbs

  • HahahahahahahHHHHHhHHahahah! Iyi nda Imana yaturemanye??!!Irakavuna umuheto!Evode we,ushobora gusiga irangi hejuru y’irindi irya mbere rigasibama ntihagire ikimenyetso gisigara!Ariko ku magambo siko bimera ijambo ryasohotse mu kanwa ntirisibwa n’iryo umuntu akurikijeho!Gusa nanjye inama nakugira ba umunyapolotiki wige kugenda hejuru y’amagi kandi ugere iyo ujya atamenetse.Gutukana bireke n’ibya mbere nturabihonoka!Ndabona ushaka kwigira umugatolika kurusha Papa Francis!Have have cisha make witukana ni bibi!

  • uyu mugabo ni umuhanga!gusa akwiye kwiga kujya avuga aziga.

  • Hahaha ! Sha uwapfuye yarihuse kabisa atarebye aho abagabo berera, batwite inda zigera ku mavi, abandi bifoye bakambije agahanga, barebera abaturage muri lunettes fumees ! Oooh ! Genda Rwanda uri nziza, oooh, humeka amahoro, oooh, ibyiza bigutatse RWanda nibyinshi cyane, sinabivuga ngo mbirangize… ! FPR oyeee !

  • yewe urababaje wagitambambugawe!nkawe utukana uziko wambaye umubiri cg uziko uruta hitrler?iyo birutwa ukicecekera aho kugirango uvuge amahomvu nkayo utukana!ubujiji ufite burutwa niyo uguma ahuvuka ntupfushe amafr yishuri ubusa nguriga!amashyaka azahora asimburanywa iteka kdi hazabaho guhangana

  • Hahahahhhhhh!! Ngo bagira INZARA ntibagira INZIGO! Mwe mubashakire ibyo buzuza inda ku bwinshi ubundi murebe ko opposition itazirangiza ubwayo. Naho ibigambo bavuga bisigirije umunyu iyo bamaze gutamira kabiri byo ntibikabatere umwanya mujye mubinnyega ku mutima ubundi mwicecekere!Evodeeeeee! Hahahahahaah! Cyakora naragenze ndabona pe!

  • Ese uyu mugabo Evode ni umunyarwanda wujuje indangagaciro? Imivugire ye ni kizimbabwe rwose ndumiwe ntabwo rwose yarakwiye gutandukira mu ijambo yagombaga kuvuga buri wese afite iburenganzira bwo gutora uzamugirira akamaro kandi tuzi ubwenge ndabona atari ijambo yavugaga ahubwo yamamazaga !

  • Hhhhhh uyu mugabo Evode niba ariwe najyaga numva mu myaka yashize ku maradio atandukanye nanjye arancanga kbsa cyakora niba warahindutse ibyo uvuga ubu bikaba bikurimo Imena ishimwe burya ntawutahinduka.

  • Ese Bwana minisitiri Evode azaba muzima ryari ko imvugo ze ugirango ni iz’umwana utararezwe? Mbere ati abayobozi b’Urwanda ni agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro kavuye ibugande, bukeye ntatashye mu gihugu ati reka reka ntimuzishinge ibyo navugaga byararangiye, uyu munsi ati abashaka kwiyamamazanya na HE ngo ni imbwa, mwumva uyu mugabo azafatwa he? Hari imvugo iyo wiswe umuyobozi ukoresha nizo utemerewe gukoresha, yarakwiye kubanza kunyuzwa mu itorero akigishwa umuco n’indangagaciro nyarwanda. Gusa mugiriye inama yareka gushaka guhamiriza cyane ngo arushe umutoza wazo, yibukeko bavuze ngo “akarenze umunwa karushya ihamagara” kandi ngo “nyirikirimi kibi yatanze umurozi gupfa” ikindi namwibwirira ajye amenya kwigira ku mateka nubwo wagirango abhtu bose ntacyo amateka ajya abigisha.

  • Umunyarwanda yarabuze ngo “Akumiro ni inda naho amavunja arahandurika ” uyu Evode yari akeneye kujya mu itorero akiga indangagaciro kuko hari imvugo zitabereye abayobozi ! Uwapfuye yarihuse , uyu muteruzi w’ibibindi nashaka acishe make kuko ntamunyarwanda utamuzi ko ameze nk’uruvu !

  • …baca umugani ngo akarenze umunwa karushya ihamagara! Buriya bariya bicaranye na Evode ibyo ababwira bibafata ku mutima?! Cyangwa bikomeza kuziikura bimwe yavugaga kuri BBC na VOA?! …amacumu y’inda burya ntashira igorora!…inda nini muyime amayira…! Ndi Evode nari kugaruka nkemera nkanayoboka ariko ngasaba imbazi nkanongeraho ko ntifuza kujya njya mu mbwirwaruhame cyane kubera ko amagambo yavuze mbere ariyo aguma kuruta ayo arimo kuvuga uyu munsi! Si Evode wenyine wagarutse yaravuze menshi(atameshe)ahubwo icyo abandi bamurushije ni UBUPFURA! Rwigema Pierre Celestin aba muri RPF ariko wari wongera kumwumva?ntawe uvugana indya mu kanwa niko umurundi yavuze! KAJEGUHAKWA uramuzi? Yanditse n’igitabo kirimo byinshi! uracyamwumva avuga? si byiza gushyomoka utukana kandi nawe udafite amateka mazima!

  • Hhhhhhhhh! Evode aho ntiyaba yaramaze kwimurira ubwenge mu gifu agakomeza atukana bya gishumba????!!!

  • Ariko rero muramurenganya nawe ari wowe aka ya ndirimbo! Gusa twibuke ko:
    *Umwami nuzi so
    *Ukize inkuba arayiganira
    *Inda yameze habi
    *Ukize……. abukubitira undi
    *Mu nda ni kure
    *Kami ka muntu ni umutima we

  • “Gahanga, Gahanga wishwe n’iki? Kati jyewe nazize urw’abagabo, ariko wowe uzazira akarimi kawe”.

  • Minisitiri Evode avuga amabambo ameze nk’abo twita “abanyamusozi”.

    • Hari akaganiro gahita kuri Prime10 kavuga ngo “NABYO BIBAHO” None se Sauli ntiyari uwa mbere mu gutoteza Abakristu? Nyuma aho amenyeye UKURI si we wabaye intumwa ya mbere ya Yezu? Evode sinkuzi na njye ntunzi ariko ndakwemera rwose, abakujomba ibikwasi ni abo urusha ubwenge basanga ugiye kubarusha guteza igihugu imbere! Nta muntu watutse waciye umugani usanzwe mu kinyarwanda bo batanazi batanasobanukiwe!! Evode ahubwo bambwirire ibindi ubigire amateka( le passé)Bravo Evode tu es le meilleur

      • Ntugashyigikire abagabo b`inda nini. Twese twiyemeje gutuka Perezida ngo ni uko atatugize umunyabanga wa leta tukamuramya yadushyize mu myanya y`icyubahiro nibwo twaba duteza igihugu imbere? Ayo ni amaco y`inda Turayanze, ibi bijye bibajijura bibereke ko nta rukundo ahubwo n`inda zabo bwite bakorera. Aho uyu mugabo amariye kurya agashira inzara se urumva adatangiye gutera indi ndirimbo, ninde yibuka mu bari ba muri inyuma.
        Banyarwanda mureke duharanire icyaduteza imbere,dore ko hari byinshi bitatworoheye harimo ubukene,ubushomeri,ubuzima buhenze.

  • Avuga ibintu bizima kandi binakenewe ariko akoresha imvugo rwose….uhmmm.

  • Buriya amagambo umuntu avuga ashobora kukwereka uko amerewe. Imana yaremye umuntu ku buryo iyo ahuye n’ikibazo umubiri utangira gushakisha uko wirwanaho. Nguko uko za globule blancs zihaguruka zigatangira kurwanya microbes iyo zimaze guhabwa ayo mabwiriza. Usesenguye neza aya magambo uyu mugabo avuga wasanga afite ibi bibazo: Ikibazo cyo kutiyizera no kutiyakira: Mwibuke ko yinjiye Politiki akiri umwana utararangiza n’amashuri. Kugira ngo rero biriya bigugu birimo ba Rukokoma bamwemere yagombaga gukoresha bene ariya magambo akakaye ngo yirwaneho. Kwirirwa asobanura kuri za BBC burya yarimo yi justifyinga ko nawe badakwiye kumusuzugura ko hari icyo azi mbese nawe yize azi byinshi. Aho agereye inaha rero: Aribaza ati ariko aba bantuu aho ni gusa ra? Ubu nizere koko cyangwaa?N’ubu rero ntiyorohewe ndetse buriya mushobora gusanga adasinzira. N’ubu rero aracyagerageza kwirwanaho na none. Muri we ntariyakira arimo ararwana no kwi justifyinga.Twe abamwumva twumva ibyo avuga n’amashuri afite n’imyaka afite n’umwanya arimo bidahura n’ibisanzwe ariko nyine nta yandi mahitamo afite arimo arirwanaho. Ahubwo buriya ahuye n’ikibazo k’ingutu yakwiruka ku musozi burundu. Abo akomeretsa mumwihananire siwe.

  • Njyewe nkunda FPR ifite ubushobozi bwo guhindura Sauli mo Pahulo. Evode menya aho ugeze, niba ari ikibonezamvugo cyakwihishe ubanze ujye mw’ishuri. Hari amagambo udashobora kuvuga imbere y’imbaga.Vuga uziga ni umwana w’umunyarwanda.

  • Wagirango ni BLE GOUDE wo muri Cote d’Ivoire nawe yagiraga amagambo mabi cyane ariko yaje guhura n’ingaruka zikomeye ubu ari kuburana I LAHAYE.

  • Ibibazo 4 kuri Evode:
    1. Imbwa ni nde?
    2. Ese urashaka ko FPR dutanga umukanndida umwe nko muri Leta ya 2 twavanyeho?
    3. Ese ko uri umunyamategeko, uwakubaza Demukarasi wamubwira ko ari ubutegetsi bw’umuntu umwe, abasigaye bose bakaba ari imwa?
    4. Ese ubwo urabona udaha imbaraga, abo muri Leta yatsinzwe?

    Bakujyane mu ihaniro wisobanure uwo ukorera kuko ndabona izi ndangagaciro atari iza RPF. Muri RPF tugira ikinyabupfura nta gutukana, tunemera guhangana n’abandi ntabwoba dufite, twemera ko n’abandi bakwiyamamaza , maze abaturage bagaha amajwi uwo bihitiyemo. HE ntuyagutumye kumwamamaza, ibikorwa bye birahagije. Ntakeneye amajwi avuye mu bitutsi byawe.

    Ese icyo gihunga ufite ni icy’iki niba wiyizeye wavuze bike bikurukije amategeko, niba wumva batarakwemera, garagaza ibikorwa byawe bizima wikwihuta mu magambo atameshe atabereye abayobozi b’u Rwanda.

  • hhhhh mumurekere aho ngirango yumvise!! Si ngombwa kuvuga ibikujemo byose, iyo ubwira abaturage bamaze kujijuka nk’abanyarwanda wirinda imvugo nyandagazi nk’izi.

  • Perezida Kagame yibajije impamvu babujije Padiri Nahimana kwinjira mu Rwandaz. Nihakorwe enquetes wasanga hari abanyamategeko babyihishe inyuma.

  • IYI DISCIPLINE NTIKWIYE UMUMINISITIRI WO MU RWANDA PE

  • UBUHANGA N’UBUPHURA BIRAGENDANA, Nta muhanga rero utagira discipline ubaho.

  • ubu se uyu umuntu yamwita ngwiki??!! hahahah umukombambehe, umuteruzi w’ibibindi,umumotsi hahahahh narumiwe

  • Yewe amoko aragwira kabisa Evode we genda usize umugani pe hahahahhhhhhhhhh.

  • Umugabo mbwa yavugaga nibwiraga ko ari uje kwiyamamaza mu ishusho y’amoko bikaba ari ubugwari kuri we n’abandi nkawe batibuka.Umugabo nyawe yavugaga n’uri imbere ya benshi bahuje ingendo mu rugamba rwo kubaka bitarimo gusenya.

  • Aba bantu mbwa nk’uko Evode yabavuze bibeshya ko umutekano muke ureba ubwoko runaka gusa;ntibaziko n’abicanyi burya bajya bagwa mu byaha byabo bagasiga abana babo mu bupfubyi,bagasiga imivumo ku miryango yabo.Njye nahisemo gukuramo akanjye karenge.Icyampa ngo abarundukiye muby’amoko mushireho vuba maze abahisemo amahoro bayobore isi yanyayo itarimo ubuyobe abantu bamwe bahisemo bw’amoko.

  • abantu baragwira!! uyumugabo azikuvuga nabi

  • ubukunzibwinda.org

  • N’uwakora amatora yabona ko Comments ziri aha, hafi ya zose zinenga imvugo ya Evode, kandi abazitanze ntibarwanya Leta yacu. Evode rero azihereho areba uko yakosora imvugo ye. Ubutaha ntazongere. Ubanza na Minister mushya wa MIFOTRA yarabiretse

  • Sha, Evode rwose wongeye gusohora ibitutsi mu kanwa kawe koko n’ibyambere wavugiraga muri Canada utarabikira? Cg.utekereza ko abagukuriye hano mu rwa Gasabo bo babyibagiwe? Uravuge uziga muvandi!

  • Ariko aba bayobozi tubona ku mafoto ko bose basa nk’abatwite kandi ari abagabo bagiye barya ibiringaniye bakagira duke basigira abaturage bayoboye kweli? Leta yari akwiye kureba uko yabagabanyiriza imishahara naho ubundi aho bukera umubyibuho urabahitana pe!

  • Ariko RPF nayo hari aho ikabya! Ubu gukorana n’umuntu nka Evode kko yo ibona bitayitesha agaciro???? nonese ko yabise amabandi yitwaje intwaro akaba atarabibajijwe mu nkiko, na Leta ntibihakane, tuzavugeko ari ibandi ryinjiye mu yandi???

    • Martin we mu Kinyarwanda baravuga ngo IBISA BIRASABIRANA.

Comments are closed.

en_USEnglish