Digiqole ad

Nifuza gukora ibyananiye abandi bakinnyi ba APR FC mu myaka 5 ishize-I. Bigirimana

 Nifuza gukora ibyananiye abandi bakinnyi ba APR FC mu myaka 5 ishize-I. Bigirimana

Issa Bigirimana APR FC iri kugenderaho muri ba rutahizamu avuga ko yifuza guhindura amateka atari meza yaranze abakinnyi b’iyi kipe mu myaka 5 ishize

Kuva mu mwaka wa 2012, APR FC ntiragira rutahizamu utsinda ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Issa Bigirimana ngo arifuza gukuraho aya mateka mabi, akazaza ayoboye abandi bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka.

Issa Bigirimana APR FC iri kugenderaho muri ba rutahizamu avuga ko yifuza guhindura amateka atari meza yaranze abakinnyi b'iyi kipe mu myaka 5 ishize
Issa Bigirimana APR FC iri kugenderaho muri ba rutahizamu avuga ko yifuza guhindura amateka atari meza yaranze abakinnyi b’iyi kipe mu myaka 5 ishize

APR FC yagiye igira ba rutahizamu beza babaranze amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, byanatumaga yitwara neza igatwara ibikombe bya shampiyona, ibikombe by’amarushanwa nk’igikombe cy’amahoro na CECAFA Kagame Cup mu myaka itandukanye.

Aba ba rutahizamu batsindaga ibitego byinshi byatumaga inshuro nyinshi umwaka w’imikino urangira umukinnyi wa APR FC ari we uyoboye abandi ba rutahizamu.

Ba rutahizamu nka; Jimmy Gatete, Olivier Karekezi, Bokota Labama, Joseph Bwalya, Victor Nyirenda, Abbas Rassou, Selemani Ndikumana, St Preux Leonel, na Chiukepo Msowoya bagiye bahesha ishema ikipe ya APR FC, bakanarangiza umwaka w’imikino ari bo batsinze ibitego byinshi mu Rwanda.

Imyaka itanu irashize nta mukinnyi wa APR FC uheruka kuba rutahizamu wahize abandi, Karekezi Olivier mu mwaka w’imikino wa 2011-12.

Issa Bigirimana uvuga koi bi atari byo ntego yabo, yabwiye Umuseke ko yifuza ko uyu mwaka uzasiga akuyeho aya mateka mabi.

Ati “ Si ibintu dutekerezaho cyane kuko intego yacu ya mbere ni ugutwara ibikombe, kandi tubigeraho. Gusa turabizi ko kugira rutahizamu utsinda ibitego byinshi ari ishema ku ikipe ikomeye nka APR FC. Ni intego yanjye uyu mwaka, kandi imana nimfasha nzabigeraho.”

Uyu musore w’imyaka 23 afite igitego kimwe mu mikino itanu ikipe ye imaze gukina, ariko ngo haracyari kare ntibyamubuza gufata no kurusha Danny Usengimana wa Police FC na Kambale Salita Gentil wa Etincelles bayoboye abandi n’ibitego bitandatu (6).

Nubwo Bigirimana 26 afite igitego kimwe gusa yizeye kuba Top Scorer
Nubwo Bigirimana 26 afite igitego kimwe gusa yizeye kuba Top Scorer
Olivier Karekezi niwe mukinnyi wa APR FC uheruka kurangiza umwaka w'imikino yararushije abandi gutsinda byinshi
Olivier Karekezi niwe mukinnyi wa APR FC uheruka kurangiza umwaka w’imikino yararushije abandi gutsinda byinshi

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Iyo mutubwiye ba rutahizamu bacu bo ha mbere turwara umutwe udakira. Muzamwireke ibitego batsindaga na taille bagiraga gusa Camarade watuzaniye Issa yaraduhemukiye? Gusa amahirwe masa kuri we

  • APR F.C ntikunda kugira ba rutahizamu, ahubwo igira abo hagati bakomeye twavuga nka Yannick Mukunzi, Muhajili , Amran Nshimiyimana, Bizimana Djihad , Mwenedata Janvier n’abandi,…

  • Ariko APR F.C ndabona nayo irimo gusatira Rayon Sport, kuko nitsinda Pepiniere kuwa gatatu izaba igize amanota 17.
    Rayon nitsinda izagira amanota 22, mu gihe APR F.C nitsinda Sunrise izagira 20. Aha rero urugamba rurakomeye.

  • Yego nyine baca umugani ngo nta nkumi yigaye ariko uyu muhungu arabizi neza ko adashobora gutsinda ibitego birusha ibyo abandi kuko akwiye kuba yiyizi!!!

Comments are closed.

en_USEnglish