Amashanyarazi ahenze mu myumvire ntahenze mu mafaranga- EDCL
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Werurwe kompanyi umunani zicuruza ibikoresho na serivisi z’ingufu z’amashanyarazi zagiranye amasezerano n’Ikigo gishinzwe ingufu (EDCL) y’ubufatanye mu gutuma Abanyarwanda bose bagerwaho n’amashanyarazi. Umuyobozi w’iki kigo Emmanuel Kamanzi avuga ko igiciro cy’amashanyarazi kidahenze nk’uko bikunze kuvugwa na bamwe mu baturage ahubwo ko imyumvire ya bamwe ari yo ituma bumva ko batayigondera.
Umuyobozi wa EDCL, Emmanuel Kamanzi avuga ko igiciro cy’amashanyarazi cya none kijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda ku buryo buri wese yayatunga. Ati “ Ubushobozi bw’Umunyarwanda burahagije.”
Avuga ko abavuga ko amashanyarazi bakoresha amafaranga menshi mu bidafite agaciro nk’ak’amashanyarazi.
Ati “ Mu cyaro wa muntu ukubwira ko akennye kandi yarariye icupa rigura 1 000 Frw hano baramubwira bati ishyura 300 Frw kugira ngo ucanire urugo rwose (umugore n’umwana) tugire ubuzima bwiza ariko akararira iryo cupa ry’igihumbi yarangiza ati amashanyarazi arahenze.”
Avuga ko aba baturage baba bakeneye amashanyarazi yo gucana ariko bakabirengaho bakumva ko bakoresha petelori kandi ari yo ihenze.
Ati “ Umuntu agura agacupa ka Petelori ka 500 Frw akagacana icyumweru, kashira akajya kuzana akandi, mu kwezi ugasanga akoresheje nka 2 000 Frw.”
Akomeza avuga ko hari ibindi bintu abaturage bashoramo amafaranga nyamara bidafite agaciro kagereranywa n’amashanyarazi.
Ati “ Abo amashanyarazi yagezeho mu cyaro ba bandi bo hasi tuba tuvuga ngo nta bushobozi bafite usanga bakoresha 1 000, 900 cyangwa 1 500 Frw ku kwezi…
Ariko ugasanga umuntu arakubwira ngo arahenze wajya kumubaza yageze ku kabari ugasanga yakoresheje 5 000 Frw mu cyumweru, ugasanga kuri telephone yakoresheje nka 1 000 Frw kuri me 2 you n’ibindi ariko byashyika ku mashanyarazi akumva ko akwiye kuzira ubusa.”
Uyu muyobozi wa EDCL akomeza agira ati “ Ntabwo amashanyarazi ari ubusa kuko bisaba imbaraga, aya masosiyete mureba aha ntabwo biriya bikoresho babikura mu kirere, babikura mu nganda zibigurisha.”
Avuga ko ikibazo kiri mu myumvire ya bamwe mu baturage. Ati “ Bakwiye kugira icyo batanga ariko kuvuga ko bihenze ntabwo ari ukuri ahubwo bihenze mu kubyumva ariko ntabwo bihenze mu buryo bw’amafaranga.”
Izi sosiyete zagiranye amasezerano na EDCL y’ubufatanye ni BBOX, ERF, Electricom Ltd, Great Lakes Energy Ltd, Green Land Agribusiness Services (GLASS Ltd), Innotech, Consulting Ltd, Intertech Ltd na Munyax ECO.
Umuyobozi wa BBOXX ishami ryo mu Rwanda, Justus Mucyo avuga ko aya masezerano ashobora kuzatuma ibikoresho batumizaga mu mahanga bibageraho bitabahenze nk’uko byari bisanzwe.
Ngo mu myaka itatu bamaze batangiye gukorera mu Rwanda bafunguye amashami 26 mu Rwanda yatumye bagera ku baturage ibihumbi 25.
Avuga ko bizeye ko nyuma y’aya masezerano bagiranye na EDCL azatuma uyu mwaka ushira bamaze kugera ku baturage ibihumbi 50.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
nibyo koko agaciro kumuriro ntawutawugura ariko wamugejejweho, nonese kotugerageza no kuwusaba ngo tuwishyure bakadusaba kwigurira n’amapoto koko ni inde muturage wabona ibihumbi bisaga 300 000 yo kugura umuriro?
Igitangaje nuko muwuha abobadafite na gahunda yo kuwishyura twe tuwifuza tukanawubura
Comments are closed.