Gako: Ingabo 200 z’ibihugu byiyemeje gutabarana aho rukomeye zatangiye imyitozo
Bugesera- I Gako mu kigo cya Gisirikare, kuri uyu wa Gatandatu ingabo zisaga 200 ziturutse mu bihugu bine muri 13 bigize umutwe wiyemeje gutabara aho rukomeye muri Afurika zatangiye imyitozo izatuma zuzuza izi nshingano. Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj Gen Jacques Musemakweli avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe amahanga arebera ariko ko bidakwiye kuzongera kuba ukundi.
Izi ngabo zisaga 200 ziturutse mu bihugu nka Angola, Uganda, Afurika y’Epfo n’u Rwanda rwazakiriye.
Sivuyile Bam ushinzwe ibikorwa byo gutabarana n’umutekano mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika yashimye ibihugu byitabiriye iyi myitozi avuga ko gushyiraho uyu mutwe byemeranyijweho ubwo bari mu nama i Harare.
Avuga ko ubu bufatanye bugamije gukomeza gutera intambwe yo kwigira nk’umugabane w’Afurika no kwikemurira ibibazo by’umutekano hatabyeho kurindira ak’imuhana k’abanyamahanga.
Yashimye Leta y’u Rwanda kubera umuhate igaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye muri Afurika.
Avuga ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo, aboneraho gushishikariza ibihugu byose by’Afurika gukomeza guharanira kwigira.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Major Gen Jacques Musemakweli wari umushyitsi mukuru yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi n’ibikorwa remezo bizafasha mu gutuma iyi myitozo itangwa neza.
Avuga ko ubufatanye n’imkoranire by’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’Umuryango w’Abibumbye bizatuma intego y’iki gikorwa igerwaho.
Maj Gen Musemakweli yavuze ko u Rwanda rumaze kubona ibyarubayeho muri Genocide yakorewe Abatutsi rwiyemeje gufata iya mbere mu gutabara abari mu kaga.
Yemeza ko iyi myitozo izarangira abayitabiriye bafite ubumenyi buhagije buzabafasha mu kuzuza inshinganzo zabo mu kazi ko gutabarana aho rukomeye.
Ati ” Icya mbere ni uko muri iyi myitozo abayitabiriye bazayisoza biteguye kuzuza ubutumwa bazahabwa.”
Maj Gen Musemakweli watangije iyi myitozo yahaye ikaze abayitabiriye abizeza ko bazahabwa amasomo abazanye kandi ko bazitabwaho uko bikwiye.
Umuvugizi w’Igisirikare ry’u Rwanda Ltn Col Rene Ngendahimana yabwiye Itangazamakuru ko kuba iyi myitozo yabereye mu Rwanda byerekana ikizere rufitiwe ku bijyanye n’umutekano.
Major Alex Ahabyona waturutse mu ngabo za Uganda (UPDF) yabwiye Umuseke ko bashima ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro no kuba rwarakiriye aya mahugurwa .
Mu ri aba basirikare 200 bitabiriye Iyi myitozo barimo 90 b’Abanyarwanda. Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika uvuga ko u Rwanda ruza ku isonga mu kubahiriza amahame yo kohereza ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro kuko abasirikare b’u Rwanda batajya barenza iminsi 7 batageze aho bemeye gutanga uyu musanzu.
Photo © J. P. Nizeyimana/Umuseke
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
4 Comments
nuko nuko basore ntimuza pfushe ubusa imbaraga namaraso yabasore bingaragu yamenwe kurugamba rwo kwibohora
Very good, alutta continua!
Mu mafunzo yabo ndabona hajemo n’ibya Ingabire mu mashusho berekwa! Twemera ingabo nyafrika zirakaza neza, ariko ntabwo twemera inkiko nyafrika. Ariko se buriya ntibyaba bimeze nko kubaka African Union igira MINADEF ariko itagira MINIJUST?
Mukomereze aho basore bato, imana izabibafashemo
Comments are closed.