Umushinjacyaha yanenze Mbarushimana wasabye ‘attestation de décès z’abishwe muri Jenocide
*Ubushinjacyaha buri kwanzura mu iburanisha ritaha buzasaba ibihano…
*Umushinjacyaha Mukuru wa Republika ari mu bashinjacyaha bamurega
Mu rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside, kuri uyu wa 28 Werurwe, Ubushinjacyaha bwakomeje gutanga imyanzuro yabwo bunanenga bimwe mu byagiye bitangazwa n’uruhande rw’uregwa aho uregwa yigeze gusaba ko yahabwa ‘attestation de décès’ z’abo akekwaho kwica bigafatwa nk’agashinyaguro. Umushinjacyaha ati « N’ababishe ntibabanzaga kubajyana kwa muganga ngo bamenye icyabishe.»
Uyu mugbao bakunda kwita Kunda, yahoze ari umuyobozi w’amashuri (inspecteur) mu cyahoze ari Komini Muganza Perefegitura ya Butare yagejejwe mu Rwanda mu masaa moya z’ijoro ryo kuwa 03/07/2014 avanywe Denmark ngo aburanire mu Rwanda.
Mbarushimana yatangiye kuburanishwa muri uwo mwaka kugeza n’ubu.
Mbarushimana Emmanuel akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare.
Ubushinjacyaha kuri uyu wa kabiri bwavuze ko Mbarushimana yari afite ubabasha bwo kuburizamo umugambi wo kurimbura Abatutsi wari uriho ukorwa ariko akabirengaho ahubwo akawutiza umurindi ashishikariza Interahamwe kwica Abatutsi.
Ubushinjacyaha buri gutanga imyanzuro yabwo ya nyuma izasozwa no gusaba ibihano, bwagiye bugaruka ku mvugo z’Abatangabuhamya bwabwo bagaragaje ko uregwa yagiye ashyirishaho bariyeri zo gukumira Abatutsi zikaza no kwicirwaho benshi.
Buvuga ko bamwe mu batangabuhamya bivugiye ko babonye uregwa yambaye ‘grenades’ agiye ku gasozi ka Kabuye kwica Abatutsi bari bagahungiyeho ndetse ko hari n’abamubonye ari gutera ibi bisasu muri aba bantu.
Ubushinjacyaha bwanagarutse ku byatangajwe n’abatangabuhamya ko Mbarushimana yagiye yitabira inama zanogerezwagamo umugambi wo kurimbura Abatutsi muri aka gace.
Umushinjacyaha Mukuru wa Republika Jean Bosco Mutangana ugize itsinda ry’abaharariye Ubushinjacyaha muri uru rubanza yavuze ko kuba Abatangabuhamya benshi baragiye bahuriza kuri izi mvugo zidakwiye gushidikanyaho, asaba Urukiko kuzemeza nk’impamo.
Jean Bosco Mutangana wamaze amasaha hafi atatu agaruka kuri izi mvugo zishinja uregwa, yanongeye kunenga ibyagiye bitangazwa n’uregwa mu myiregurire ye, agaruka ku mvugo y’uregwa wigeze gusaba ko yahabwa ibyemezo (attestation de décès) by’abo ashinjwa kwica kugira ngo bihamye ko bapfuye koko.
Umushinjacyaha Mukuru akavuga ko uretse no kuba ibi ari agashinyaguro bitanashoboka bitewe n’imiterere y’ubwicanyi bwakorerwaga aba uregwa yifurizaga attestation de décès.
Ati « Ntidutekereza ko n’ababishe babanzaga kubajyana kwa muganga ngo bamenye icyabishe.»
Akomeza agira ati « N’iyo zaboneka haboneka iy’umuntu umwe cyangwa babiri ariko ntihaboneka iz’abantu miliyoni….N’abapfa bose uyu munsi si ko babonerwa attestation de décès. »
Yavuze ko Urukiko ruzakoresha ubushishozi rutagendeye ku byifuzo by’uregwa kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kandi ko imiterere yayo idashobora gutuma abayiguyemo bashakirwa ibyemezo by’uko bapfuye (attestation de décès).
Ubushinjacyaha bugeze ku gace ka nyuma muri iki kiciro cyo kwanzura bwavuze ko mu iburanisha ritaha buzasoreza ku bihano bubona bikwiye Mbarushimana Emmanuel.
Iburanisha ritaha rizasubukurwa tariki 03 Mata 2017.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
Iburanisha ritaha rizasubukurwa tariki 03 Mata 2014?!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!What?
Uku ni ugupfobya ku buryo bweruye pe!
AYO MABYI Y’UMUSHINYAGUZI NGO ATTESTATION DE DECES Z’ABO YATEMYE……SOMETIMES. …AMATEGEKO ANGERA AHANTU NUMVA NARUKA
Comments are closed.