Twahisemo kudasubizanya na Human Rights Watch -Min. Busingye

Mu minsi ishize, umuryango w’Abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch wasohoye ikegeranyo gishinja Leta y’u Rwanda guhonyora uburenganzira bwa bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba ibavana mu butaka bwabo. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko ibi byagenzuwe bagasanga nta kuri kwabyo kandi ko nta kiza uyu muryango […]Irambuye

Save the Children irifuza ko abana bagira uruhare mu igenamigambi

*Abana bajyanwa mu miryango ngo ni bo bayikeneye si yo ibakeneye… Umuryango urengera uburenganzira bw’abana ‘Save the Children’ uvuga ko abana n’abaharanira uburenganzira bwabo bagomba kugira uruhare mu igenamigambi ry’ibikorwa bigomba kwitabwaho mu ngengo y’imari y’igihugu, bagatanga ibitekerezo by’ibigomba gukorerwa uru Rwanda rw’ejo. Umukozi ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Save the Children, Marcel Sibomana […]Irambuye

I Kiramuruzi abana bo ku muhanda barisabira kujyanwa mu bigo

I Gatsibo mu mujyi wa Kiramuruzi, abana bo ku muhanda bavuga ko barambiwe ubuzima bugoye bamazemo iminsi, bagasaba ko bajyanwa mu bigo ngororamuco bakigishwa imyuga yazabafasha kwibeshaho no kuzamura imiryango yabo kuko bagiye bahunze imibereho mibi y’ababyeyi babo. Ni abana bagaragara nk’abari hagati y’imyaka 9 na 13, bamwe barasabiriza, abandi bikorera imizigo mu isoko, abandi […]Irambuye

Abanyamideli biteze ko ‘LDJ Production’ yo muri USA izabageza kure

Uruganda rw’imideli mu Rwanda rumaze iminsi rwungutse imbaraga za kompanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa LDJ Production nk’umufatanyabikorwa mu gutegura ibitaramo byo kumurika imideli. Abakora imideli n’abayimurika bavuga ko aya maboko mashya bungutse azabafasha kuzamuka no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Urubuga Paperfigfoundation.org ruvuga ko umuyobozi mukuru wa LDJ Production, Laurie Dejong nyuma yo […]Irambuye

Gicumbi: Haracyari abana 4 775 banze gusubira mu ishuri

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko mu bana 6 378 bari barataye ishuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye hamaze kugaruka 1 603 gusa, mu gihe abandi 4775 binangiye. Kuri uyu wa 24 Mata muri aka karere hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga bw’uburezi bwitezwemo kugabanya umubare w’aba bana bataye ishuri. Ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko muri aka karere ka Gicumbi […]Irambuye

Wa mugore wapimaga ibilo 500 amaze guta 250Kg

Umunya-Egypt Eman Ahmed Abd El Aty wafatwaga nk’umugore ufite ibilo byinshi ku Isi, mu kwezi gushize yarabazwe ahita ata ibilo 100, abaganga bamukurikirana baratangaza ko nyuma y’ukwezi kumwe abazwe ubu amaze guta ibilo 250. Eman Ahmed Abd El Aty w’imyaka 36 wari ufite ibilo bisaga 500 yajyanywe mu bitaro y’I Mumbai mu Buhindi kugira ngo […]Irambuye

Episode 80: Papa Dovine yari yirengeje Nelson mu biro bye…John

Mutwihanganire kuri uyu wa mbere Episode ya 81 irabageraho ikererewe ku masaha asanzwe. MURAKOZE KWIHANGANA.   Ako kanya ba basore bose bazamutse biruka batangira kumena ibintu akaduruvayo kaba kenshi mbona Gasongo umusore twakuranye ari we uyoboye abari kugateza ibintu byongeye kunsonga cyane. Nkibyibaza nahise mbona icupa riza rivuza ubuhuha nsimbukira Dorlene ndamusunika riducaho ni inyuma […]Irambuye

Hon. Fatou arasaba ab’i Karama kwiyubakira urwibutso ruhesha agaciro abahashyinguye

Huye- Kuri uyu wa 22 Mata, mu murenge wa Karama bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23. Muri uyu muhango waberye ku rwibutso rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 60, Visi perezida wa Sena Hon Harerimana Fatou yasabye abavuka muri uyu murenge n’inshuti zabo kwishakamo ubushobozi bakiyubakira urwibutso rukomeye ruha agaciro abahashyinguwemo. Senateri Harerimana Fatou ushinzwe […]Irambuye

I Ntarama bibutse abishwe urw’agashinyaguro bakajugunywa mu Akagera

Mu murenge wa Ntarama, mu karere ka Bugesera bibutse Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro bakajugunywa mu mugezi w’Akagera. Uwarokokeye muri aka gace avuga ko haguye Abatutsi benshi kuko hari bamwe bavuye aho bari bihihse bazi ko bagiye gusanganira Ingabo za RPA bagasanga ari abicanyi bakabamarira ku icumu. Kuva mu 1959, aha hahoze ari muri Komini Kanzenze habereye […]Irambuye

en_USEnglish