Digiqole ad

Rubavu: BRALIRWA na EAP batanze miliyoni 3 Frw ya Mutuelle z’abantu 1000

 Rubavu: BRALIRWA na EAP batanze miliyoni 3 Frw ya Mutuelle z’abantu 1000

Bishyuye miliyoni 3 za Mutuelle de sante z’abantu 1000

Mu bikorwa bibanziriza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu (PGGSS6) uruganda rutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye BRALIRWA rutegura iri rushanwa rwatanze miliyoni 3 Frw zo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante y’abantu 1 000 bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu.

Bishyuye miliyoni 3 za Mutuelle de sante z'abantu 1000
Bishyuye miliyoni 3 za Mutuelle de sante z’abantu 1000

BRALIRWA isanzwe ifatanya na EAP (East African Promoters) muri iri rushanwa bakoze iki gikorwa bari kumwe n’abahanzi 10 bazahatana muri iri rushanwa rya PGGSS6.

Umuyobozi waje ahagarariye umurenge wa Nyamyumba yavuze ko uru ruganda rwa BRALIRWA rusanzwe ari abafatanyabikorwa b’imena b’akarere ka Rubavu kuko rufatiye runini aka karere kubera gutanga imirimo itandukanye ku kicaro cyarwo.

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya PGGSS6 bahise berekeza ku ishuri rya Muzika i Nyundo basogongezwa ku mpano zo kuririmba z’abana biga muri iri shuri.

Muri iri shuri rya Nyundo ni naho havuye itsinda rizafasha aba bahanzi mu bikorwa by’iri rushanwa biteganyijwe gutangira muri Gicurasi.

Mushyoma Joseph uhagarariye EAP yavuze ko iri shuri ari ikitegererezo muri muzika nyarwanda ndetse ko ryaziye igihe kugira ngo abafite impano zo kuririmba babashe kuzigaragaza no kuzagura.

Abantu 1000 bishyuriwe mutuelle de sante
Abantu 1000 bishyuriwe mutuelle de sante
Banagiranye ibiganiro
Banagiranye ibiganiro
Bishimiye kubona abahanzi basanzwe bumva kuri Radio
Bishimiye kubona abahanzi basanzwe bumva kuri Radio
Abahanzi 10 bose bari muri PGGSS6 baje muri iki gikorwa
Abahanzi 10 bose bari muri PGGSS6 baje muri iki gikorwa
Bivuze mu buryo bwa gihanzi
Bivuze mu buryo bwa gihanzi
Abaturage bati nawe iwacu mu cyaro tujya tugorora umuhogo tugasubiramo indirimbo z'ubu
Abaturage bati nawe iwacu mu cyaro tujya tugorora umuhogo tugasubiramo indirimbo z’ubu
Baberetse ko indirimbo zabo basanzwe bazizi
Baberetse ko indirimbo zabo basanzwe bazizi
Bishimiye kubona imbona nkubone aba bahanzi basanzwe babona kuri TV
Bishimiye kubona imbona nkubone aba bahanzi basanzwe babona kuri TV
BLARIRWA ivuga ko intego yayo ari ugufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza
BLARIRWA ivuga ko intego yayo ari ugufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza
Nyuma yo kwibwirana no kuganira babashyikirije iyi nkunga babageneye
Nyuma yo kwibwirana no kuganira babashyikirije iyi nkunga babageneye
Bahise berekeza mu ishuri rya Muzika ku Nyundo
Bahise berekeza mu ishuri rya Muzika ku Nyundo
Bakirijwe impano zidasanzwe muri Muzika
Bakirijwe impano zidasanzwe muri Muzika
Batangariye impano aba bana bafite
Batangariye impano aba bana bafite
Banarebye uko biga muzika
Banarebye uko biga muzika
Bishimiye kubona bakuru babo
Bishimiye kubona bakuru babo
Bishimiye kuba basuwe n'abo bazakorera mu ngata mu minsi iri imbere
Bishimiye kuba basuwe n’abo bazakorera mu ngata mu minsi iri imbere
Selfie z'urwibutso
Selfie z’urwibutso

Photos ©E. MUGUNGA/Umuseke

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish