Digiqole ad

Irushanwa ryo kwibuka muri Tennis ryegukanywe n’abanye-Congo

 Irushanwa ryo kwibuka muri Tennis ryegukanywe n’abanye-Congo

Ibikombe by’ababigize umwuga byegukanywe n’abavuye i Kinshasa muri DR Congo

Irushanwa ngarukamwaka rya Tennis ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 ryasojwe. Abanyarwanda n’abanyarwandakazi batsindiwe ku mikino ya nyuma n’abanye-Congo.

Ibikombe by'ababigize umwuga byegukanywe n'abavuye i Kinshasa muri DR Congo
Ibikombe by’ababigize umwuga byegukanywe n’abavuye i Kinshasa muri DR Congo

Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kamena 2017 nibwo hasojwe ‘Genocide Memorial Tournament’ mu mukino wa Tennis. Iri rushanwa ryatewe inkunga na Rwanda Stock Exchange Ltd (RSE) rikitabirwa n’abakinnyi bo mu byicicro bitatu barimo abagabo, abagore ndetse n’abatarabigize umwuga.

Mu bagabo igikombe cyegukanywe na Arnold Ikondo wo muri DR Congo atsinze umunyarwanda Etienne Niyigena amaseti 2-1 (6-3, 3-6, 6-3) naho mu bakobwa Nancy Onya atsinda Ingabire amaseti 2-0 (6-1, 6-3).

Kassim Ntageruka uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda yagize icyo avuga ku mpamvu yatumye abakinnyi bo mu Rwanda badatwara ibikombe muri iri rushanwa.

“Ntabwo abakinnyi bacu mu Rwanda bitwaye neza, mwabonye ko abacu batsinzwe ahanini kubera kutagira imbaraga nyinshi z’umubiri. Byatumye ibikombe byose bitaha muri DR Congo.  igikurikira ni uko tuvugana nabo bakazongera kuko ubuhanga bwo mwabonye ko babufite icyo babura ni ukwita ku mubiri wabo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko irushanwa nk’iri rizafasha abakinnyi kwitegura Rwanda Open irushanwa mpuzamahanga riteganyijwe muri Nzeri.

Uko imikino ya nyuma yagenze mu byiciro byose

Abagabo

  • Arnold Ikondo seti 2-1 Niyigena Etienne 6-3 3-6 6-3

Abagore

  • Nancy Onya 2-0 Ingabire Meganne 6-1 6-3

Abatarabigize umwuga

  • Kabirigi Viateur seti 2-1 Thais Brouck 7-5 4-6 6-4

Abatarabigize umwuga bakina ari babiri

  • Bayama Fidele & Karanguza Jancy 1-1 *Abandon*Bahati Theoneste & Karekezi Jean

Tennis y’abamugaye

Abahungu

  • Ernest Ndayishimiye 2-0 Vicky Dusabe 7-6 6-3

Abakobwa

  • Umutoni Clementine 0-2 Kwizera Carine 2-6 3-6
Onya Nancy wisubije igikombe mu bagore
Onya Nancy wisubije igikombe mu bagore
Ifoto y'urwibutso ku bitabiriye irushanwa ryo kwibuka
Ifoto y’urwibutso ku bitabiriye irushanwa ryo kwibuka

Roben NGABO

UM– USEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish