Na Sugira yahageze, Amavubi yiteguye kudwinga Central Africa

Harabura iminsi ine ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi atane mu mitwe n’Ibirura bya Central African Republic. Abakinnyi bose bakina hanze bamaze kugera mu Rwanda. Kuba na Sugira Ernest yahageze biratanga ikizere ku mutoza Antoine Hey. U Rwanda rumaze imyaka 13 rutagera mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kuko rugiherukamo muri Tunisia 2004. Umutoza mushya w’Amavubi, […]Irambuye

Kapiteni wa Mukura VS André Mazimpaka agiye muri AS Kigali

Umunyezamu wa Mukura VS André Mazimpaka yamaze kumvikana na AS Kigali. Agiye kuyisinyira imyaka ibiri y’amasezerano kandi yijejwe umwanya wa mbere n’usanzwe atoza abanyezamu bayo Thomas Higiro AS Kigali iri kugaragaza ingufu nyinshi ku isoko ryo kugura abakinnyi, nyuma yo kubona komite nshya irimo abacuruzi bayobowe na Kanyandekwe Pascal, biteguye gutanga amafaranga ngo ikipe yabo […]Irambuye

Kimenyi uyobora umuryango wa Rayon sports yatawe muri yombi

Umuyobozi w’umuryango wa Rayon sports Kimenyi Vedaste amaze iminsi akurikiranwaho kunyereza umutungo wa Leta byatumye atabwa muri yombi na Police y’u Rwanda. Kimenyi Vedaste wakoraga mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura WASAC yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda mu cyumweru gishize. Bivugwa ko akekwaho kunyereza umutungo wa Leta uri muri icyo kigo […]Irambuye

Moustapha na Nova Bayama ba Rayon bamaze kumvikana na Police

Abakinnyi ba Rayon sports ifite igikombe cya shampiyona n’icy’amahoro biheruka bakomeje kwifuzwa n’andi makipe mu Rwanda. Nsengiyumva Moustapha na Nova Bayama bashobora gusinyira Police FC kuri uyu wa gatatu. Umwaka w’imikino mu Rwanda urabura ukwezi kumwe gusa ngo usozwe kuko urangira tariki 4 Nyakanga 2017. Abakinnyi barangije amasezerano batangiye ibiganiro n’amakipe abashaka. Rayon sports ni […]Irambuye

Nzarora na Fabrice Twagizimana muri 5 Police FC yongereye amasezerano

Harabura ukwezi ngo umwaka w’imikino urangire. Gusa Police FC yatangiye kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi igikeneye. Yatangiriye kuri batanu barimo ba kapiteni bayo Fabrice Twagizimana Ndikukazi n’umwungirije Nzarora Marcel. Tariki 4 Nyakanga nibwo umwaka w’imikino urangira mu Rwanda kuko aribwo hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Benshi mu bakinnyi bo mu Rwanda amasezerano yabo arangira […]Irambuye

Umutoza wa Maroc abona Bizimana Djihad akwiye ikipe yabigize umwuga

El Mami Semlali utoza ikipe y’igihugu ya Maroc yakinnye n’Amavubi imikino ibiri ya gicuti, yatangaje ko isoko ryo mu Rwanda rishobora kuvamo abakinnyi benza mu myaka iri imbere. Uwo abona ukwiye gushakirwa ikipe yabigize umwuga muri iyi mpeshyi ni Bizimana Djihad wa APR FC. Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje imyiteguro y’umukino wa mbere uzayihuza n’ibirura bya […]Irambuye

Munezero Fiston wa Rayon yatangiye imyitozo muri Simba SC yo

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Munezero Fiston uri mu minsi ya nyuma y’amasezerano ya Rayon sports, Yamaze gutangira imyitozo muri Simba Sports Club kandi agiye kuyisinyira imyaka ibiri. Munezero Fiston w’imyaka 29 yabanje kugorwa no kubona ibyangombwa by’inzira kuko afite ubwenegihugu bubiri (u Rwanda n’u Burundi) ariko yujuje ibisabwa ajya mu mujyi wa Dar es Salam […]Irambuye

Niyonshuti ashobora kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye Tde France

Isiganwa ry’amagare rikomeye kurusha andi ku isi ‘Tour de France’ rirabura ukwezi ngo ritangire. Abakinnyi baryitegura bari mu Bufaransa mu isiganwa ry’imyitozo rica mu mihanda izanyuramo Tour de France. Harimo Christopher Froome watwaye iy’umwaka ushize, n’umunyarwanda Adrien Niyonshuti ugeze kuri uru rwego ku nshuro ya mbere. Kuri iki cyumweru tariki 5 Kamena 2017 mu mujyi […]Irambuye

19 barimo 8 bakina hanze nibo Amavubi azajyana muri Central

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje abakinnyi 19 bazajyana muri Central Africa Republic gukina umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Kalisa Rachid niwe ukina hanze y’u Rwanda wasigaye kuko abandi umunani bazajyana nayo. Iyi kipe y’igihugu irakomeza imyitozo kuri uyu wa kabiri ikora inshuro ebyiri ku munsi, itarimo abakinnyi batandatu bamaze gusezererwa, barimo; […]Irambuye

Antoine Hey ntiyishimiye umusaruro wa bamwe mu bakinnyi bakina hanze

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Maroc muri week-end ishize. Yayitsinze yombi, gusa umutoza mushya Antoine Hey ntiyishimiye umusaruro wa bamwe mu bakinnyi be, cyane abakina hanze y’u Rwanda. Kuwa gatanu no ku cyumweru tariki 4 Kamena 2017 Lion de l’Atlas za Maroc yatsinzwe ibitego bitanu n’Amavubi y’u Rwanda mu […]Irambuye

en_USEnglish