Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ibifashijwemo n’abarundi babiri; Nahimana Shasir na Kwizera Pierrot, Rayon sports irashaka kugura undi murundi. Gaël Duhayindavyi wakiniraga Vital’O FC yemereye Umuseke ko umwaka utaha ashobo kuwukina mu Rwanda. Nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro usoza umwaka w’imikino mu Rwanda uteganyijwe tariki 4 Nyakanga 2017 nibwo amakipe azatangira […]Irambuye
U Rwanda ntirwatangiye neza amajonjora y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kuko rwatsinzwe na Centrafrique 2-1. Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri abasore b’Amavubi bageze i Kigali, umutoza wabo ahunga itangazamakuru. Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kamena 2017 saa saba z’ijoro nibwo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yageze mu Rwanda ivuye i Bangui muri Centrafrique. […]Irambuye
Isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda rizatangira tariki 4 Nyakanga ariko amakipe yatangiye kugura abakinnyi mu ibanga. Police FC yamaze gusinyisha Ishimwe Issa Zappy myugariro wirukanwe na Rayon sports. Mu mpeshyi ya 2016 Rayon sports yasinyishije myugariro w’iburyo Ishimwe Issa Zappy avuye muri Sunrise FC. Uyu muvandimwe wa Nizigiyimana Abdul Karim Makenzi ntiyatinze muri Rayon […]Irambuye
Nyuma yo kugurisha rutahizamu Moussa Camara muri Ismaily Sporting Club yo mu Misiri, Rayon sports yatangiye ibiganiro n’abashobora kumusimbura. Mu bahabwa amahirwe harimo na Ismaila Diarra wayikiniye mu mwaka w’imikino wa 2015-16. Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2017 nibwo Rayon sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu wayo Moussa Camara wayitsindiye ibitego 10 muri […]Irambuye
Umukobwa w’umunyarwandakazi Nadaa Gahongayire yitabiriye isiganwwa ry’amamodoka ryitiriwe kwibuka ryabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2017. Ubuhanga yagaragaje bwatangaje benshi kuko yahanganye anarusha abagabo. Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa hakoreshejwe ibinyabiziga bifite moteri (Rwanda Automobile Club) ryateguye irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rigamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iri siganwa […]Irambuye
APR FC ishobora gusoreza ku mwanya wa gatatu. Nubwo umusaruro atari mwiza Jimmy Mulisa uyitoza yemeza ko ntacyo adakora ngo ikipe ye igumemo umwuka mwiza, ariko akomeza kuvangirwa n’abizera Uburozi muri APR FC, n’abifuza kumusimbura bajya mu matwi abakinnyi bamwe ntibitware neza. Harabura umunsi umwe ngo shampiyona y’u Rwanda ‘ AZAM Rwanda Premier League’ 2016-17 […]Irambuye
Irushanwa mpuzamahanga rya Basketaball ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru. REG BBC na Patriots BBC ziri mu itsinda rimwe ziratana mu mitwe kuri uyu wa gatanu tariki 9 Kamena 2017. Amakipe arindwi (7) yo mu bihugu bituranye n’u Rwanda (Burundi, DR Congo) yatumiwe muri International Genocide Memorial Tournament […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatanze impamyabumenyi ku batoza mu kiciro cya ‘USA Basketball Gold Coach License’, barimo Yves Nkurunziza umunyarwanda wa mbere ugeze kuri uru rwego. Nyuma yo kubona abakinnyi bakina muri shampiyona z’amashuri muri zunze ubumwe za Amerika, dushobora no kubona umutoza w’umunyarwanda utoza kuri urwo rwego mu […]Irambuye
Biravugwa ko Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda ishobora gutakaza abakinnyi benshi muri iyi mpeshyi. Nayo yatangiye gushaka abo ibasimbuza. Abanya-Cameroun bane batangiye igeragezwa barimo William Ndog wakiniye amakipe akomeye nka Canon de Yaoundé. Rayon sports yari ifite abanyamahanga batanu muri shampiyona y’uyu mwaka; Kwizera Pierrot (Burundi), Nahimana Shasir (Burundi), Fabrice Mugheni (DR […]Irambuye
Ingimbi n’abangavu b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatwaye igikombe n’imidari mu mikino y’akarere ka gatanu yageze mu Rwanda. Irahita ikomeza imyiteguro kuko habura ukwezi kumwe gusa ngo bitabire AfroBasket 2017 izabera mu birwa bya Maurice. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 7 Kamena 2017 saa 07h nibwo abahungu n’abakobwa bagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka […]Irambuye