Abouba Sibomana ntabwo ari mu bakinnyi Rayon ijyana muri Mali

Mu rukerere rwo kuri uyu wa gatatu tariki 8 Werurwe 2017 nibwo Rayon sports ifata indege ijya muri Mali. Mu bakinnyi ijyana guhangana na Onze Créateurs FC ntiharimo Abouba Sibomana kubera imvune. Ikipe ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup, Rayon sports igeze mu ijonjora rya kabiri ry’iri rushanwa riterwa inkunga na TOTAL. Kuri uyu […]Irambuye

Nduhirabandi wa Marine FC arambiwe kurerera andi makipe

Nyuma yo gutsindwa na Rayon sports kuri iki cyumweru, Nduhirabandi Abdul Karim bita Coka yavuze ko abona igihe kigeze ngo abayobozi ba Marine FC ye bahindure intego. Bareke kurera andi makipe, baharanire ibikombe. Muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ amakipe atatu gusa niyo yashyize mu bikorwa politiki yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa. Ni […]Irambuye

J.Tuyisenge yahesheje Gor Mahia FC igikombe kiruta ibindi muri Kenya

Mu mujyi wa Nakuru muri Kenya habereye umukino wa Super Cup muri Kenya. Igitego cya Jacques Tuyisenge nicyo cyahesheje Gor Mahia FC icyo gikombe itsinze Tusker FC 1-0. Kuri iki cyumweru tariki 5 Werurwe 2017 hakinwe umukino ubanziriza shampiyona ya Kenya. Umukino w’igikombe kiruta ibindi ‘DStv Super Cup’. Cyahuje Tusker FC (yatwaye igikombe cy’igihugu na […]Irambuye

Rwatubyaye yatsinze kimwe muri bibiri Rayon yatsinze Marine FC

Kuri iki cyumweru tariki 5 Werurwe 2017 Rayon sports yashimangiye umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Marine FC 2-1 harimo icya Rwatubyaye. Umukino wasojwe abatoza bombi boherejwe mu bafana. Mu mpera z’iki cyumweru hakinwaga umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Usojwe Rayon sports ishyize ikinyuranyo cy’amanota […]Irambuye

Kiyovu sports na Mukura VS zanganyije zisatira umurongo utukura

Umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League wakinwe mu mpera z’iki cyumweru. Umukino ukomeye wahuje amakipe y’amateka; Mukura VS na Kiyovu sports warangiye ziguye miswi, zisatirwa n’ikipe za nyuma ku rutonde. Amakipe akuze kurusha andi mu Rwanda Kiyovu sports yashinzwe mu 1964 (imaze imyaka 53), na Mukura Victory Sports et Loisirs […]Irambuye

Bradley Cameron wageze mu Rwanda yatangiye imyotozo yitegura Zone 5

Ikipe y’igihugu ya Basketball ikomeje imyitozo yitegura irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu. Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe batangiye kugera mu Rwanda. Bradley Cameron niwe wabimburiye abandi. Kuri uyu wa kane saa 19:30 nibwo umunyarwanda Bradley Cameron yageze mu Rwanda aje gukorana imyitozo na bagenzi be bitegura irushanwa ry’akarere ka gatanu rizatangira […]Irambuye

Ubwo yari yaragiye iburayi Abdul Rwatubyaye yari abayeho ate?

Abakunzi b’imikino mu Rwanda bumvise kenshi Abdul Rwatubyaye cyane cyane mu mezi arindwi ashize. Ni nyuma yo kuzamukira muri APR FC ariko bitunguranye agasinyira mukeba Rayon sports. Nyuma akaburirwa irengero kuko yagiye i Burayi mu ibanga rikomeye. Ubu yaragarutse ari gukinira Rayon. Yaganiriye n’Umuseke atubwira uko yari abayeho mu mezi yamaze atari mu Rwanda. Yavuzwe […]Irambuye

UMUKINNYI W’UKWEZI: 4 bitwaye neza muri Gashyantare…TORA

Umuseke watangaje abakinnyi bane bitwaye neza mu kwezi kwa Gashyantare 2017 muri shampionat ya Azam Rwanda Premier Ligue, guha amahirwe uwakwegukana igihembo byatangiye uyu munsi bizasozwa kuwa kane tariki 9 Werurwe 2017 saa sita z’ijoro maze Umuseke ufatanyije na AZAM TV utangaze unahembe umukinnyi warushije abandi. Iki gihembo ubu kizaba gitangwa ku nshuro ya gatanu.  Uyu […]Irambuye

Tidiane Kone asubije Rayon ku isonga ayifasha gutsinda Espoir FC

Umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ wabereye kuri stade regional ya Kigali urangiye Rayon sports itsinze Espior FC 2-0. Ibitego byombi Tidiane Kone yagizemo uruhare. Muri uyu mukino Abatoza ba Rayon sports bahinduye uburyo bwo gukina ‘system’, bakoresha ba myugariro batatu gusa, igamije gusatira ikoresheje abakinnyi benshi. Byayihiriye ku […]Irambuye

Tidiane Kone na Camara muri 11 ba Rayon sports bahangana

Kuri uyu wa gatatu kuri stade Regional ya Kigali hateganyijwe umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona utarabereye igihe. Espoir FC irasura Rayon sports. Masudi Djuma yahisemo gusatira akoresheje ba rutahizamu babiri. Nyuma yo kunganya na Police FC 2-2 igatakaza umwanya wa mbere Rayon sports ya Masudi Djuma irakira Espoir FC ya Jimmy Ndizeye, abatoza b’Abarundi […]Irambuye

en_USEnglish