Bradley Cameron wageze mu Rwanda yatangiye imyotozo yitegura Zone 5
Ikipe y’igihugu ya Basketball ikomeje imyitozo yitegura irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu. Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe batangiye kugera mu Rwanda. Bradley Cameron niwe wabimburiye abandi.
Kuri uyu wa kane saa 19:30 nibwo umunyarwanda Bradley Cameron yageze mu Rwanda aje gukorana imyitozo na bagenzi be bitegura irushanwa ry’akarere ka gatanu rizatangira tariki 12 kugeza 18 Werurwe 2017, i Caïro mu Misiri.
Cameron wavutse 27 Gashyantare 1989 akavuka ku mubyeyi w’umunya-America n’umunyarwanda ubu akina kaminuza ya South Bend yo muri leta ya Indiana muri Leta zunze ubumwe za America.
Uyu musore utaherukaga mu Rwanda yakoze imyitozo ya mbere kuri uyu wa gatanu kandi ngo aratanga ikizere cyo kuzamura urwego rw’ikipe y’igihugu nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Moise Mutokambali.
“Ntabwo naherukaga kumubona gusa twavuganaga kandi ndamukurikirana. Ni umukinnyi mwiza cyane kandi uzadufasha muri iri rushanwa. Ntabwo namusaba gukoresha imbaraga nyinshi kuko yageze mu Rwanda iri joro birumvikana ko akinaniwe. Gusa icyo tumwifuzamo, gutera mu gakangara byo twabonye ahagaze neza cyane.”
Iyi myitozo yarebwe na Directeur Technique wa FERWABA Joseph Wright “Joby” ukomoka muri USA, ntiyakozwe na Kami Kabange urwaye umutsi wo ku gatsintsino na kapiteni wabo Aristide Mugabe utarahabwa uruhushya ku kazi asanzwe akora.
Abandi bakinnyi biteganyijwe ko bazaza mu ikipe y’igihugu baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni:Twagirayezu Patrice, Manzi Dan, na Rwabigwi Adonis. Naho Kenneth “Kenny” Wilson Gasana ukina muri L’Ittihad Riadhi de Tanger yo muri Maroc.
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
TUBARI INYUMA RWOSE. big up!!!
Comments are closed.