Digiqole ad

Tidiane Kone na Camara muri 11 ba Rayon sports bahangana na Espoir FC

 Tidiane Kone na Camara muri 11 ba Rayon sports bahangana na Espoir FC

Abanya-Mali Tidiane Kone na Moussa Camara barabanza mu kibuga

Kuri uyu wa gatatu kuri stade Regional ya Kigali hateganyijwe umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona utarabereye igihe. Espoir FC irasura Rayon sports. Masudi Djuma yahisemo gusatira akoresheje ba rutahizamu babiri.

Abanya-Mali Tidiane Kone na Moussa Camara barabanza mu kibuga
Abanya-Mali Tidiane Kone na Moussa Camara barabanza mu kibuga

Nyuma yo kunganya na Police FC 2-2 igatakaza umwanya wa mbere Rayon sports ya Masudi Djuma irakira Espoir FC ya Jimmy Ndizeye, abatoza b’Abarundi bakuranye.

Mugheni Fabrice na Nahimana Shasir uhiga abandi mu gutsinda byinshi muri Rayon sports ntabwo batoranyijwe muri 18 bakoreshwa kuri uyu mukino kubera umubare w’abanyamahanga.

Abanya-Mali bumvikanye n’ubuyobozi bemera gukina, nyuma yo gusiba umukino wa Police FC kubera ibibazo by’amikoro. Bombi abatoza bahisemo kubabanza mu kibuga byatumye uburyo bwo gukina buhinduka.

Rayon sports irakoresha system ya 3-4-3

Evariste Mutuyimana, Abdul Rwatubyaye, Fiston Munezero, Ange Mutsinzi Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu, Perrot Kwizera, Nova Bayama, Savio Nshuti Dominique, Moustafa Nsengiyumva, Camara, Moussa Camara, Tidiane Kone.

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish