Ikipe y’u Rwanda itangira Zone 5 ikina na Kenya yabonye

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2017saa 14:45 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball itangira ihangana na Kenya muri Zone 5. Iyi kipe yabonye amaraso mashya kuko yakiriye abandi bakinnyi babiri bavuye muri USA. Irushanwa rihuza amakipe y’igihugu ya Basketball yo mu karere ka gatanu ryatangiye i Cairo mu Misiri. Ibihugu icyenda (9) […]Irambuye

Cyubahiro yatsinze Amagaju FC araza AS Kigali ku mwanya wa

AS Kigali ikomeje kwitwara neza muri ‘AZAM Rwanda Premier League’. Kuri stade de Kigali yahatsindiye Amagaju FC 1-0, irara ku mwanya wa gatatu. Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 hakomeje imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League. Umukino wabereye i Kigali, wahuje AS Kigali n’Amagaju FC y’i Nyamagabe. […]Irambuye

AMAFOTO: Rayon sports yatsinzwe 1-0 na AS Onze Créateurs de

Umukino ubanza wa CAF Confederation Cup Rayon sports yo mu Rwanda yari yasuyemo AS Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali urangiye itsinzwe 1-0. Nyuma y’umukino Masudi Djuma yavuze ko yizeye gukomeza mu kiciro gikurikiraho kuko yabonye amakosa kandi azayakosora mu mukino wo kwishyura Kuri Stade omnisports Modibo-Keïta yo mu mujyi wa Bamako muri Mali […]Irambuye

Kone na Camara muri 11 Rayon ibanzamo ihangana na Onze

Kuri uyu wa gatandatu saa 19h i Bamako muri Mali hateganyijwe umukino wa CAF Confederation Cup uhuza Rayon sports na AS Onze Créateurs de Niaréla. Umutoza Masudi Djuma yatangaje abakinnyi 11 aza kubanza mu kibuga, barimo abanya- Mali babiri; Tidiane Kone na Moussa Camara. Abakinnyi 11 babanza mu kibuga ni: Umunyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame, Ba […]Irambuye

Abayobozi ba Rayon sports bagize icyo basaba abakinnyi babo

Imikino y’ijonjora rya kabiri y’imikino ya CAF ihuza ama-clubs irakinwa mu mpera z’iki cyumweru. Abakinnyi ba Rayon sports ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup bari i Bamako, bagejejweho ubutumwa bw’ubuyozi bw’ikipe yabo mbere yo guhura na AS Onze Créateurs FC. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 10 Werurwe 2017 uhagarariye abayobozi ba […]Irambuye

Eric Iradukunda ‘RADU’ yatowe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI kwa Gashyantare

Myugariro wa AS Kigali Eric Iradukunda bita Radu niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi kwa Gashyantare muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM.  Ni mu mushinga w’UM– USEKE IT Ltd ufatanyije na AZAM TV ugamije guteza imbere impano z’abakinnyi no kurushaho kumenyekanisha umupira w’amaguru mu Rwanda. […]Irambuye

Masudi utoza Rayon hari andi makuru yamenye kuri AS Onze

Harabura amasaha make ngo Rayon sports ikine na AS Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali. Iyi kipe ihagarariye u Rwanda iri i Bamako, yakoreye imyitozo kuri stade bazakiniraho. Nyuma Masudi Djuma yatangaje ko hari andi makuru yamenye kuri iyi kipe bahanganye. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 9 Werurwe 2017 saa 16h […]Irambuye

I Bamako harashyushye bidakabije, Rayon yiteguye urugamba

Rayon sports ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yaraye muri Mali. Ni umujyi ushyushye gusa ntibyahungabanyije abakinnyi. Ubu bari kuruhuka nyuma y’urugendo rurerure. Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Werurwe 2017 saa 19h z’ijoro nibwo Rayon sports yageze i Bamako muri Mali. Ni nyuma y’urugendo rw’amasaha 17 bakoze mu ndege. Bahagurutse i Kigali baca […]Irambuye

‘Video Highlights’ kuri 4 bahatanira kuba ‘UMUKINNYI W’UKWEZI kwa Gashyantare’

Amatora y’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda muri Gashyantare arasozwa kuri uyu wa kane. Aya ni amashusho agaragaza abakinnyi bane bahataniraga kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi gitangwa na Umuseke IT Ltd ufatanyije na AZAM TV na FERWAFA. Uwahize abandi azatangazwa muri iyi ‘Weekend’. Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 9 Werurwe 2017 nibwo […]Irambuye

Ndayisenga na Nsengimana bafite intego yo kwegukana Tdu Cameroun

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 8 Werurwe 2017 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare yavuye mu Rwanda ijya guhatana muri Tour du Cameroun. Valens Ndayisenga na Jean Bosco Nsengimana bayoboye abandi bafite ikizere cyo kwegukana iri siaganwa. Iyi kipe itozwa na Semboma Felix yagiye mbere gato yo gutangira isiganwa, etape […]Irambuye

en_USEnglish