Nduhirabandi wa Marine FC arambiwe kurerera andi makipe
Nyuma yo gutsindwa na Rayon sports kuri iki cyumweru, Nduhirabandi Abdul Karim bita Coka yavuze ko abona igihe kigeze ngo abayobozi ba Marine FC ye bahindure intego. Bareke kurera andi makipe, baharanire ibikombe.
Muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ amakipe atatu gusa niyo yashyize mu bikorwa politiki yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa. Ni APR FC, Police FC na Marine FC.
Abiri muri aya makipe y’abashizwe umutekano ashore amafaranga menshi buri mwaka, bituma APR FC na Police FC zigira abakinnyi b’abanyarwanda barusha abandi mu Rwanda. Kandi basimbuzwa buri mwaka iyo hari abigaragaje kurushaho.
Aya makipe bitum anatwara ibikombe. Bitandukanye na Marine FC yo imaze imyaka myinshi ifite politiki yo kuzamura abana bagurwa n’andi makipe buri mwaka. Icyo umutoza wayo Coka yita ‘Kurerera abandi’ cyatumye iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi imara imyaka 19 itagira igikombe.
Nduhirabandi Abdul Karim bita Coka yabwiye Umuseke ati: “Imyaka iri hafi kuzura 20 ndi muri Marine FC, ikipe itagira intego nk’iz’abandi. Guhora ntegura ikipe buri mwaka birangora cyane. Nzamura impano nshya z’abakinnyi, bamara kumenyerana andi makipe akabatwara. Ni politiki igoye cyane. Ntekereza ko hageze ngo ubuyobozi bwanjye bugire icyo buhindura kuko guhora nkora muri ubu buryo byanshajisha vuba. Nasabye abayobozi ko twaba ikipe igura nk’izindi ntegereje icyo bazabikoraho”
Marine FC ni ikipe yazamuye inamenyekanisha abakinnyi benshi bari mu makipe atandukanye. Mu myaka ibiri yatanze; Manzi Thierry wa Rayon sports, Mugenzi Bienvenu wanyuze muri APR FC ubu uri muri Bugesera FC, na Aimable Nsabimana na Blaise Itangishaka bari muri APR FC.
Gusa kurera andi makipe agatwara bituma iyi kipe nta musaruro ushimishije itanga kuko ubu iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16 ari muri shampiyona. Iri mu makipe arwanira kutamanuka.
Roben NGABO
UM– USEKE
7 Comments
nose se ko witwa NDUHIRABANDI uravuga iki kdi?ihangane abanyarwanda baravuze ngo izina niryo muntu kdi so ukwanga akwita nabi
Hahahahah nibyo kabisa
Niby kabis niyihangane pe NDUHIRABANDI.
Ariko nti mukajye mubesha Ngandu omar na Issa Bigirimana ni abanyarda ? hanyumase ra Jimmy mbaraga nawe ni umunyarwanda ? mujye muvugisha ukuri turakuzi.
abo bonyine se?Bukebuke Yannick, Irambona Fabrice,Nininahazwe Fabrice,…..nabandi batari bacye.rero APR FC ikinisha abarundi n’abanyarwanda ariko ikibabaje nuko baterura nibura ngo bazane abarundi bashoboye bari ku rwego rwa APR FC bakazana abana bazigisha umupira kdi APR FC yakabaye ikipe nkuru kwigisha bakabiharira ishuri ryabo.naho ubundi ikipe niba ishaka gukomera mukarere ishaka abeza mukarere niba ishaka gukomera muri Africa ishaka abeza muri Africa arko yashatse gukomera mu Rwanda gusa yashatse abeza mu Rwanda nabashobora kuba beza i Burundi. That’s so sad kwikipe yifite nka APR FC
Umukunnyi aruhira umuswitsi, nduhirabandi niyihangane. Azasabe guhinduza izina, yitwe Nduhirwenabandi. Azahita atwara igikombe uwo mwaka.
Nduhirabandi n’umutoza mwiza ariko nyine agomba gukurikiza politic y’Abayobozi be nk’uko muri Arsenal bimeze, na Marine rero n’ikipe irwanira kudasubira mu cyiciro cyo hasi nta yindi ntego ifite
Comments are closed.