Digiqole ad

Rwatubyaye yatsinze kimwe muri bibiri Rayon yatsinze Marine FC

 Rwatubyaye yatsinze kimwe muri bibiri Rayon yatsinze Marine FC

Kuri iki cyumweru tariki 5 Werurwe 2017 Rayon sports yashimangiye umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Marine FC 2-1 harimo icya Rwatubyaye. Umukino wasojwe abatoza bombi boherejwe mu bafana.

Yatsinze igitego cya mbere mu mukino wa gatatu nka myugariro wa Rayon sports
Yatsinze igitego cya mbere mu mukino wa gatatu nka myugariro wa Rayon sports

Mu mpera z’iki cyumweru hakinwaga umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Usojwe Rayon sports ishyize ikinyuranyo cy’amanota ane hagati yayo n’iziyikurikiye.

Ni nyuma yo gutsinda Marine FC mu mukino wabereye kuri stade regional ya Kigali. Uyu mukino Masudi Djuma yari yahinduye abakinnyi benshi basanzwe babanza babanzamo, nka; Eric Irambona usanzwe ari myugariro yakinnye nka rutahizamu, na Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor afata umwanya wa Nova Bayama.

Marine FC yagowe cyane no kwinjira mu mukino mu minota ya mbere byatumye isatirwa cyane nab a rutahizamu babiri bakomoka muri Mali, Tidiane Kone na Moussa Camara.

Ku munota wa 36 nibwo abakunzi ba Rayon sports hafi ibihumbi 10n barebye uyu mukino bishimiye igitego cya mbere. Ni umupira Irambona yahinduriye Pierrot Kwizera atera ishoti rikomeye. Ni igitego cya karindwi (7) cy’uyu murundi ukina hagati muri shampiyona.

Mu gice cya kabiri abasore ba Nduhirabandi Abdul Karim Coka bakomeje gukina bugarira. Byatumye Rayon sports inyujije kuri Mayor na Savio Nshuti Dominique bakomeza gusatira.

Byabyaye umusaruro kuko hagati y’umunota wa 49 n’uwa 53 Rayon sports yabonye ‘corner’ esheshatu (6).  Byarangiye ibonye igitego cy’umutwe cya Abdul Rwatubyaye kuri ‘corner’ yatewe na Savio.

Nyuma y’iminota icumi Manzi Thierry na Ndayishimiye Bakame basiiganiye umupira, kapiteni  wa Marine FC Jimmy Mbaraga arawubatanga atsinda igitego cy’impozamarira.

Iminota ya nyuma y’uyu mukino abatoza b’amakipe yombi bagiye ku gitutu kuko amakipe yombi yasatiranaga. Barenze imbibe z’aho bemerewe gutoza bahagaze inshuro irenze imwe. Bihanangirijwe ntibumva birangira birukanywe ku ntebe y’abatoza na Ishimwe Claude wasifuye uyu mukino.

Rayon sports yujuje amanota 43 ifite n’umukino w’ikirarane. Ikurikiwe na APR FC ifite amanota 39.

Indi mikino yabaye ku Cyumweru

  • Etincelles FC 1-1 Kirehe FC
  • Sunrise FC 0-0 Pepiniere FC
  • Rayon sports 2-1 Marine FC
Abakinnyi 11 ba Rayon sports bongereye ikinyuranyo cy'amanota ku babakurikiye
Abakinnyi 11 ba Rayon sports bongereye ikinyuranyo cy’amanota ku babakurikiye
Abakinnyi 11 ba Marine FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Marine FC babanje mu kibuga
Tidiane Kone yakinnye umukino wa kabiri muri Rayon
Tidiane Kone yakinnye umukino wa kabiri muri Rayon
Niyonzima Olivier Sefu arwanira umupira na Usabimana Olivier wa Marine FC
Niyonzima Olivier Sefu arwanira umupira na Usabimana Olivier wa Marine FC
Moussa Camara yagoye ba myugariro bakiri bato ba Marine FC
Moussa Camara yagoye ba myugariro bakiri bato ba Marine FC
Eric Irambona usanzwe ari myugariro uyu munsi yakinnye ari rutahizamu, aha yatangaga umupira wavuyemo igitego cya mbere
Eric Irambona usanzwe ari myugariro uyu munsi yakinnye ari rutahizamu, aha yatangaga umupira wavuyemo igitego cya mbere
Abakinnyi ba Rayon bashimira Pierrot Kwizera
Abakinnyi ba Rayon bashimira Pierrot Kwizera wafunguye amazamu
Kwizera Pierrot ashimira Irambona wamuhaye umupira wavuyemo igitego cya mbere
Kwizera Pierrot ashimira Irambona wamuhaye umupira wavuyemo igitego cya mbere
Nshuti Dominique Savio wakinnye nka myugariro yatowe nk'umukinnyi w'umukino
Nshuti Dominique Savio wakinnye nka myugariro yatowe nk’umukinnyi w’umukino
Abatoza bombi, Masudi wambaye ishati y'ubururu na Coka wambaye umuhondo bazamurwa mu bafana
Abatoza bombi, Masudi wambaye ishati y’ubururu na Coka wambaye umuhondo bazamurwa mu bafana
Igitutu cyatumye Masudi Djuma yirukanwa ku ntebe y'abatoza
Igitutu cyatumye Masudi Djuma yirukanwa ku ntebe y’abatoza
Iminota ya nyuma yayirebeye muri stade
Iminota ya nyuma yayirebeye muri stade
Nsengiyumva Moustapha winjiye mu kibuga asimbuye
Nsengiyumva Moustapha winjiye mu kibuga asimbuye
Nshuti Dominique Savio wakinnye nka myugariro yatowe nk'umukinnyi w'umukino
Nshuti Dominique Savio wakinnye nka myugariro yatowe nk’umukinnyi w’umukino
Abasore ba Rayon sports bishimira igitego cya kabiri
Abasore ba Rayon sports bishimira igitego cya kabiri

Roben NGABO

UM– USEKE

11 Comments

  • Ooh Rayon!

  • Muteteri noneho bazamugenza bate koko….

  • reka mbanze mbakosore Rayon sport ifite amanota 43 ikurikiwe NA APR yo ifite amanota39 muhite mukosora mwe mwanditse iyi nkuru.royon oyeeeee ndakwemera sana

  • Tubarinyuma, kd umwana banze niwe ukura.

  • Ko mwerekanye bamwe bishimira ibitego byabo ntimwerekane n’abandi bishimira igitego batsinze? Ubundi abanyamwuga berekana actions zose zabaye. Ngo abafana bageze mubihumbi 10 nakumiro pe bivuze ko 3/4 byari muri stade kandi amafoto yerekana ko stade irimo mbarwa, yewe abanyamakuru dusigaye dufite bibereye abafana

    • Eto@ ndemeranya nawe ko ntamafoto Marines yishimira igitego cyayo ariko kubyabafana kuri Stade yari yuzuye amafoto arabigaragaza ahubwo ubwo sinzi amafoto warebye.

  • Eto niba nta kindi kibazo ufite, uzajye kwivuza amaso, kuko udashobora kubona iriya mbega y’abantu bari muri Stade ya Kigali!

  • FERWAFA nikosore ku rutonde rwayo aho ivuga ko APR FC yatsinze ibitego 26, Itsindwa 14, ikaba izigamye 14.
    26 – 14= 12.

  • Eto’o ihangane,Rayons ni ikipe ikomeye kandi byakurenga mu mitekerereze uramutse ushatse gutekereza cyaneee.Abafana bari bahari ku bwinshi ahubwo n ibihumbi icumi byararengaga,kandi abanyamakuru bemerewe kuvuga ibyo babonye rwose wibarenganya

  • uwo uhakana ko stade itariyuzuye aze kureba amafoto ku igihe.com erega twe si turi nka bafana ba ntamika bazanwa muri coaster bakabinjiza ku buntu twe turishyura stade ejo yendaga kuzura ubihakana aze kureba urubuga rwi mikino kuri tv10

  • hhahahh umufana wa APR gahunda kjamwishe iyabaga warirebeye abafana ejo bari bari kuri stade ni wavugishwa amagambure ejop stade yari yuzuye abafana bariu bitabiriye ku bwinshi pe si nka bimwe bahatira abafana ba APR KUJYA KUREBA IKIPE YABO KUGEZAHO fun club yitwa ko ikomeye ya APR bayitegera coaster ndetse bakayishyurira ikinjoira ku buntu hahahhah ejo na kuboneye umufana ndumirwa habuze gato ngo mbure aho nicara ubihakana ararebe a,afoto kuri rayonspor.net cg se ajye ku mbuga zitandukanye azekureba nu rubuga rw’ imikino kuri royal tv

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish