J.Tuyisenge yahesheje Gor Mahia FC igikombe kiruta ibindi muri Kenya
Mu mujyi wa Nakuru muri Kenya habereye umukino wa Super Cup muri Kenya. Igitego cya Jacques Tuyisenge nicyo cyahesheje Gor Mahia FC icyo gikombe itsinze Tusker FC 1-0.
Kuri iki cyumweru tariki 5 Werurwe 2017 hakinwe umukino ubanziriza shampiyona ya Kenya. Umukino w’igikombe kiruta ibindi ‘DStv Super Cup’. Cyahuje Tusker FC (yatwaye igikombe cy’igihugu na shampiyona ishize) na Gor Mahia FC yabaye iya kabiri umwaka ushize.
Gor Mahia FC ifite abanyarwanda batatu; Kagere Meddy, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi wakinnye umukino wa mbere w’amarushanwa muri iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Kenya.
Aba basore bitwaye neza muri uyu mukino utabonetsemo uburyo bwinshi bubyara igitego kuko amakipe yombi yakinnye yugarira, byashyiraga igitutu kuri Jose Marcelo ‘Ze Maria’ umutoza umaze umwaka muri Gor Mahia nta gikombe atwaye muri bine yahataniye.
Visi kapiteni w’Amavubi y’u Rwanda Jacques Tuyisenge niwe wahesheje ikipe ye intsinzi ku munota wa 60 ubwo yahaga umupira Timothy Otieno agakorerwa ikosa na ba myugariro ba Tusker FC mu rubuga rw’amahina.
Penaliti yatewe ininjizwa n’uyu rutahizamu Gor Mahia FC yakuye muri Police FC yo mu Rwanda. Atwara igikombe cya mbere muri iyi kipe amazemo umwaka.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
Tusker: Duncan Ochieng, Marlon Tangauzi, Samuel Olwande, Lloyd Wahome, Eugene Asike, Hashim Sempala, Noah Wafula, Cercidy Lumumba, Humphrey Mieno, Moses Ndawula, Clifford Alwanga.
Gor Mahia: Boniface Oluoch, Karim Nizigiyimana, Haron Shakava, Joash Onyango, Musa Mohamed, Ernest Wendo, Jean-Baptiste Mugiraneza, Kenneth Muguna, Godfrey Walusimbi, Timothy Otieno, Jacques Tuyisenge.
Roben NGABO
UM– USEKE
3 Comments
Sens unique kweli namwe mu sobanutse lol bavuga contre pied wazee afazalin wari kwandika ngo bimwe bakunze kwita sens unique kabsa anyway congz kuri Tuyisenge Jacques ni imbuto nziza
Hahaha wibajegeza se wanguuu
Bareke birumire ab’isi tu kuri systeme zi mihezo ntabwo bayoka !!!!
Ni soooo
sens unique biba mu mihanda mwa bana mwe ntimukice indimi? nubwo atari mwe mwazanye kuba mu mvune cg injury….ariko mufashe abana kuvuga neza. Nshimiye uwabakosoye…contre pied
Comments are closed.