Abouba Sibomana ntabwo ari mu bakinnyi Rayon ijyana muri Mali
Mu rukerere rwo kuri uyu wa gatatu tariki 8 Werurwe 2017 nibwo Rayon sports ifata indege ijya muri Mali. Mu bakinnyi ijyana guhangana na Onze Créateurs FC ntiharimo Abouba Sibomana kubera imvune.
Ikipe ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup, Rayon sports igeze mu ijonjora rya kabiri ry’iri rushanwa riterwa inkunga na TOTAL. Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 izakina umukino ubanza na Association sportive Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali.
Rayon sports yakoze imyitozo kuri uyu wa kabiri kuri stade Umumena idafite bamwe mu bakinnyi bayo nka Rwatubyaye Abdoul utemerewe gukina iyi mikino ya CAF kubera ibyangombwa na Abouba Sibomana urwaye imitsi yo mu matako.
Umutoza wungirije muri Rayon sports Nshimiyimana Maurice bita Maso yabwiye Umuseke ko nubwo hari abafite ibibazo, abahari batanga ikizere.
Yagize ati: “Ni Abouba, Rwatubyaye na Ange Mutsinzi (wabonye ikarita itukura) badahari. Dufite abakinnyi 26. Iyo havuyemo batatu cyangwa bane bitanga umwanya ku bandi bashobora kwitwara neza. Twize neza imikinire ya Onze Créateurs kuko twabonye Video. Twizeye ko tuzatanga umusaruro”
Uyu mutoza yemeje ko kuba bafite abakinnyi babiri bavuka muri Mali by’umwihariko mu mujyi wa Bamako; Moussa Camara na Tidiane Kone bishobora kubafasha kuko aba barutahizamu hari amakuru babahaye.
Abatoza baratangaza abakinnyi 18 nyuma y’imyitozo ya nyuma kuri stade Amahoro saa 16h. Barajyana n’indege ya saa 01h z’ijoro. Baruhukire Addis-Abeba. Bakomeze urugendo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, bazagere i Bamako saa 13h.
Roben NGABO
UM– USEKE
5 Comments
MUSUZUME NIBA ABO BANYE MALI BATARATANZE AMAKURU YA RAYON……..HARI IGIHE HABAHO IBIRUMIRAHABIRI………….NIZERE KO IMANA YABITURINZE BAKABA BAFITE UBWITANGE KU IKIPE IBAGABURIRA KURUSHA IYIWABO……….
nuko nuko equipe yacu mukomeze imyiteguro kdi in God we trust bivuze ngo God will make away ndabakunda kdi I have to pray as much kugirango urugendo rwanyu rube ruhire kdi muzatabarukane insinzi.rayon sport oyeeeee
iriya equeipe yo muri mali irakomeye narayibonye,birasaba gushyiramo ingufu cyane.
11 createurs oyeeee uzabatwakirire bikwiye ….neza n’ibitego ntubasondeke
TUBIFURIJE IMIGISHA IKOMOKA KU MANA KNDI IZABIBAFASHEMO MUTAHUKANE INTSINZI ISHIMIHIJE. TUBIFURIJE URUGENDO RUHIRE.
Comments are closed.