Nsengiyumva Moustapha wa Rayon yatowe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI kwa Mata

Umukinnyi wo hagati usatira muri Rayon sports Nsengiyumva Moustapha niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi kwa Mata muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM.  Ni mu mushinga w’UM– USEKE IT Ltd ufatanyije na AZAM TV ugamije guteza imbere impano z’abakinnyi no kurushaho kumenyekanisha umupira w’amaguru mu […]Irambuye

Nyuma ya ‘Sprint Rally’ Gakwaya arifuza gutwara shampiyona

Mu mpera z’iki cyumweru hakinwe isiganwa rya mbere ry’ama modoka mu mwaka w’imikino w’u Rwanda. Sprint Rally yabereye mu Bugesera yegukanywe na Claude Gakwaya afatanyije na Mugabo Claude nibo babaye aba mbere bavuga ko ari intangiriro nziza kuko bifuza gutwara shampiyona y’u Rwanda. Isiganwa ryakozwe mu byiciro bitanu, rizenguruka ibice bya; Rweru, Gako, Nemba, na […]Irambuye

AMAFOTO 25: Uwizeyimana ‘Bona’ yegukanye ‘Race to Remember’ Ruhango –

Abasiganwa mu mukino w’amagare 42 kuri uyu  wa gatandatu batereye banaminuka imisozi n’ibibaya bigize umuhanda Ruhango – Muhanga – Karongi, ariko 12 gusa nibo bashoboye gusoza. Ni muri Rwanda Cycling Cup 2017 agace kahariwe kwibuka abazize Jenoside kegukanywe na Bonaventure Uwizeyimana. Benediction Club yakinnye iri siganwa idafite abatoza bayo Felix Sempoma na Benoit Munyankindi batabonetse […]Irambuye

APR FC yanganyije na AS Kigali ishobora gutakaza umwanya wa

Ihangana ry’umwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League rirakomeje. Kuri uyu wa gatanu Police FC yatsinze Sunrise FC igabanya ikinyuranyo cy’amanota irushwa na APR FC yo yanganyije na AS Kigali. Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo AS Kigali ya Eric Nshimiyimana yakiriye APR FC ya Jimmy Mulisa abatoza bakinanye muri APR […]Irambuye

Abafana ba APR FC barasaba abakinnyi kwanga agasuzuguro ko gukomera

Binyuze ku muvugizi wabo, abafana ba APR FC barasaba abakinnyi babo kutabateza agasuzuguro ka mukeba Rayon sports bayikomera amashyi mu mukino uzabahuza tariki 28 Gicurasi 2017. Ngo nibiba ngombwa Jimmy Mulisa n’abamwungirije bazatange icyo cyubahiro bonyine. Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 nibwo Rayon sports yatsinze Mukura VS 2-1 ibona amanota ayemerera gutwara […]Irambuye

Gasore Hategeka azakina ‘Race to Remember’ mu ikipe nshya

Rwanda Cycling Cup imara umwaka izengurutsa abasiganwa ku magare u Rwanda izakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa isiganwa rya gatatu muri 11 ateganyijwe uyu mwaka. Bwa mbere Gasore Hategeka azakina atambaye umwenda wa Benediction Club kuko yagiye mu ikipe nshya ya Nyabihu Cycling Club. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017 hazakinwa umunsi […]Irambuye

Ibirori by’isiganwa ry’imodoka byagarutse ‘Sprint Rally’ mu Bugesera

Abatuye akarere ka Bugesera bagiye kongera kwishimira kubona isiganwa ry’imodoka mpuzamahanga, ‘Sprint Rally’ yahoze yitwa Rally de l’Est iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru. Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi mu mirenge ibiri y’akarere ka Bugesera; Gako na Nemba hateganyijwe isiganwa rizatangira saa sita z’amanywa ni mu nzira ifite intera ya 106km. Mu kiganiro n’abanyamakuru […]Irambuye

Nyuma yo guhesha Rayon shampiyona, Moussa Camara agiye muri Maroc

Rutahizamu Moussa Camara watsinze Mukura VS ibitego bibiri byahesheje Rayon sports akinira igikombe cya shampiyona 2016-17, agiye kujya gukora igeragezwa muri Maroc. Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 nibwo Rayon sports yujuje amanota 67 ayemerera gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2016-17. Ni nyuma yo gutsinda Mukura VS 2-1 mu mukino wabereye kuri […]Irambuye

Mukura siyo yari kuyihagarika, Rayon YEGUKANYE SHAMPIYONA

Mukura VS yagerageje byose  ariko itsindwa na Rayon sports 2-1 biyihesha igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017. Kuri stade regional ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 17 niho harangiye umukino Rayon sports itsinzemo Mukura VS ibitego 2-1 byombi bya Moussa Camara. Byubatse amateka y’umutoza Masudi Djuma utwaye igikombe cya mbere cya shampiyona ari umutoza. […]Irambuye

Peter Otema ‘Kagabo’ ategereje ibyangombwa by’u Rwanda ngo ajye gukina

Kapiteni wa Musanze FC  Peter Otema ari hafi gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko. Ngo nicyo yari ategereje ngo ajye gukina nk’uwabigize umwuga muri imwe mu makipe yo muri Asia amwifuza. Tariki 14 Kanama 2014 ni itariki itazibagirana mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko rwabuze amahirwe yo kubona itike y’igikombe cya Afurika […]Irambuye

en_USEnglish