Abafana ba APR FC barasaba abakinnyi kwanga agasuzuguro ko gukomera amashyi Rayon
Binyuze ku muvugizi wabo, abafana ba APR FC barasaba abakinnyi babo kutabateza agasuzuguro ka mukeba Rayon sports bayikomera amashyi mu mukino uzabahuza tariki 28 Gicurasi 2017. Ngo nibiba ngombwa Jimmy Mulisa n’abamwungirije bazatange icyo cyubahiro bonyine.
Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 nibwo Rayon sports yatsinze Mukura VS 2-1 ibona amanota ayemerera gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.
Umuco usanzwe mu mupira w’amaguru ku isi ni uko ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona itararangira, amakipe bahura mu mikino isigaye ayikomera amashyi. Imikino ine Rayon sports isigaje muri shampiyona y’uyu mwaka harimo; Pepiniere FC, Etincelles FC, APR FC na Kiyovu sports.
Ni ubwa mbere bibaye mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda ko APR FC na Rayon sports zihura hari imwe yamaze gutwara igikombe cya shampiyona. Umutoza Jimmy Mulisa wa APR FC yemeje ko we azayikora uyu muhango kuko ari ikimenyetso cyo gushima uwakoze neza.
Ibi Jimmy Mulisa yatangarije abanyamakuru tariki 15 Gicurasi 2017 abafana ba APR FC ntibabikozwa. Umuvugizi wabo Emile Kalinda yatangaje ko icyo basaba abakinnyi babo ari ukwanga agasuzuguro ko gukomera amashyi umukeba wabo.
Kalinda yagize ati: “Icyo tutifuza ni agasuzuguro. Icyubahiro cy’amashyi twarayakomye ku mukino wabo na Mukura VS. Turasaba abakinnyi bacu kutazemera agasuzuguro ko gukomera amashyi Gasenyi. Niba Mulisa we yaremeye kuyakoma azabyikorere kuko nawe yagize uruhare mu musaruro muke wacu uyu mwaka. Tuzi neza ko natwe tugitwaye mbere bataduha icyo cyubahiro. Twanze agasuzuguro rwose.”
Uyu muco wo gukomera amashyi ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona mbere yo gusoza imikino yayo urasanzwe no mu Rwanda. AS Kigali n’Isonga FC zayakomeye APR FC yatwaye ibikombe bya shampiyona 2015 na 2016.
Roben NGABO
UM– USEKE
34 Comments
Sha ndakurahiye nanjye sinayikomera amshyi irakanyagirwa none ngo batange igikomeb kuri match ya apr afazali badutera forfait
APR nitayakoma izajye kureba andi makipe izajya ikina nayo atari muri FIFA kuko ni umuco wa FIFA abe eriyo bizajya bikina
Ayo ni amatiku mugire fairplay kuko nibwo bugabo.ni ukubaha amategeko y’isi yose .naho kutayakoma bizaba ari ubugwari uwatsinze yaratsinze.
ndi umufana,ariko twese turi abanyarwanda,niyo mpamvu bagomba kubaha bagakoma amashyi
Eeeeeeeeh. Fair play. Football c’est pas la guerre
ariko kweli nk umufana nkuyu aba atekereza ,batabikoze babahinirwa kandi iicyo gihe biba bigaragaye ko APR nta fair play ubwo ni ubutaha nayo ntibazayikomera amashyi
Umupira si intambara ,niyo mpamvu basaba abantu gusabana niyo baba batsinzwe.
Ibyo abo bafana bigira n’ibiki barigisha abakinyi umuco mubi wo kutumvira amabwiriza . Mubime amatwi Rayon muzayikomere amashyi kuko yarabikoze. Umugabo ni uwemera itsinzi y’abandi.
Ibikona bizayihorere icya mbere ni igikosi twarakijyanye.
Bazayakoma kuko nabo barayikunda usibye abafana kandi nta mukinnyi uba uw ikipe ejo bazibona muri rayon kandi bitonde kuko berebye nabi bazanayakoma no ku gikombe cy’amahoro bakayakoma kabiri
Oya niba dufana ikipe ntago bivuzeko mukeba atwaye igikombe utamuha ibyo agomba. so, ni tureke kwiteranyiriza ubusa n’abavandimwe rero tubakomere amashyi mu byubahiro bakwiye kuko barakoze kd birakwiye.
Ayo namatiku rwose kandi ninubucucu nubutindi. Mundangagaciro nyarwanda twatojwe mumuco wacu harimo ubupfura, gukomeramashi rayon nubwo tutatwayigikombe rero nukuba imfura kuko yarabikoreye kandi kutabikora ntibyatugarurira igikombe nihahandi. Ntimukatuigishe imicomibi nkiyo yubunyamusozi
No muri siporo habamo umuco. Kuki se APR FC bayikomera amashyi yo igihe cyagera ikanga kuyakoma? Ibyo bintu ni ibyo kwamaganwa kimwe na wa mutwe w’abafana ba RAYON SPORT wiyise HOOLIGANS! cyangwa ntibazi hooligan icyo bivuga! Nyamuneka mubasobnurire babivemo.
Uzarebe iyo habaye nk’ubukwe bw’umwe maraya ma equipe urebe abab babutashye nabo mwita abakeba erega bo1 baba basanzwe ari inshuti kandi n’abavandimwe naho ubukeba buzanwa n’abafana none seko uvuye muri imwe ajya muyindi mutamwanga?
Mu mikino niko bigenda bafana mwe mwihangane kandi ababurana ari 2 umwe niwo utsinda
Mbabariye abafana bayoborwa n’umuntu nka Kalinda Emile utekereza kuriya (bicuramye), yarangiza agashaka no kubishishikariza abakinnyi! Ni akumiro uretse ko nyine abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba APR FC badatekereza nkawe, ari nayo mpamvu amashyi azakomerwa rwose Rayon Sports uriya munsi. Ahubwo nabe areba aho azahungira uriya munsi.
Ariko ubundi uyu Kalinda siwe washishikarizaga abakunzi ba APR FC gufana Rayon Sports ubwo yakinaga na Rivers bakamutera utwatsi? Bendera.com
Uwo kalinda mumubwire ko Umupira atari intambara, gukoma amashyi ku ikipe yagutwaye igikombe ntago ari intambara
bazayakome barakanyagirwa kdi bazayakoma banakubitwe 2-1
Amatiku n’amashyari biragwira. Mbega !!!! Uyu bamushinje kubiba amacakubiri n’inzangano
Uyu mu fana wa APR ni igicuku. Fair play igomba kubaho. Kutayakoma byaba ari ubuhezanguni nka bumwe bwa Bagosora wavuze ngo ntiyakwihanganira gusangira ubutegetsi n’abatutsi. Muzayakomesha amabya ahubwo !
Ahubwo wowe uvuka he ko uri umunyamusozi?urabona ibyo wanditse kweli?
batayakomye nibwo baseba kurusha kuyakoma kuko baba bagaragaje ubugwari
abakinnyi muri equipe ni abakozi si abacakara , ashobora kuva aha akajya ahandi sinumva rero impamvu umufana yagusaba kudakoma amashyi nawe ukabikora
Jye ndabona byaba ukwiha amenyo y’abasetsi. Muzayakome namwe mwarayakomewe keretse niba mutemera ko cyabonye nyiracyo nanjye nzaba mpari mbarebe. Uriya mufana ni intagondwa yihane. Fair play ni ngombwa.
Uyu muyobozi wa fan clubs za APR arabura indangagaciro z’abanyarwanda.Umupira si intambara ni gahuzamiryango. Gushima uwakoze neza ntacyo bitwaye kimwe no kugira ishyari ryiza. Bityo rero nabe intangarugero mu kwubaka umuco w’amahoro kurusha kubiba urwango hagati y’abakunzi ba ruhago.
Ahhhhhh. Yewe kutayakoma ntibikuraho gutwara igikombe pe. Kdi icyiza ni uko igikombe kizatangwa uwo munsi naho amashyi yakomwa atakomwa ntacyo azahindura kuri Champions wa Season.
Noneho n’umukino bazawureke.Nibasabe ayo mategeko aveho naho ibindi ni ubuswa.Nk’umufana utazi amategeko y’umupira yategeka abakinnyi ate? afite ubushbozi ku bafana ariko si we utegeka ikipe.Natubwire niba ari Rayon Sports yanga cg niba ari amategeko,mu yandi magambo ari indi kipe itari Rayon yasaba abakinnyi kuyakoma?
Bazayakome bitwaye iki se?Ubundi se APR iyoborwa nabo bafana bidoga bashaka kugumura abakinnyi.Mureke icyo ubuyobozi buzababwira nicyo bazakora
Niko se wa Mugabo we, igihe cyanyu nikigera ama équipes yose azange agasuzuguro nayo ntayakome ? Wabaye ute ? Warerewe he ? Wisuzume kandi wisubireho iyo ni imico mibi
ariko abafana ba gasenyi muramsetsa; ayo mategeko muvuga yo gukoma amashyi yanditse he?? nshimye ko muvuze ko ari fair play, rero fair play ntabwo ari itegeko wayikora kimwe nuko utayikora, mureke gukomeza gusakuza igikombe mwaragitwaye ni mwishime ndabizi ibyishimo byanyu nimboneka rimwe Muzongera kubibona nyuma y’imyaka 5, cyakora uyu mwaka murihuse kuko twari twarabamenyereje imyaka 8 none mumaze 4 gusa, ese ubundi ninde ukwiye gukomerwa amashyi arimwe nuwabatsinze 3 agiye no kubongera? ?? mujye mu nibuka ko icyo gikombe tugifite burundu tubaye y’umwihariko kubera inshuro tugitwayemo zikurikiranya! mutuzu kuko ibyishimo byanyu bimeze nkisosi y’intama muzongera kubibona bamwe murimwe mwujukuruje
APR ntijya igereranywa nabarayon kuko ntimuzageza ibigwi nkibya APR niyo mwateka ibuye rigashya,nicyo gikombe mutwaye ndahamya ko ari politiqwe yo guha abarayon moral kugirango football ikomeze igire abafana ntawuyobewe ko abarayoon aribo bafana benshi,APR kwiharira ibikombe byasubiza inyuma ambiance yo kubibuga nubwo abarayoon displine yabo igerwa ku mashyi.Ariko binjiza menshi,APR ubwo nanone muzagitware mwikurikiranye ubundi muharire nandi makipe nka mukura cg kiyovu niyo nayo agira abafana benshi.
Ariko reka nkubaze wowe wiyita #gitinyiro, ukeka ko ingabo z’igihugu zifite imyumvire y’ubutagondwa nkawe numuyobozi wanyu. subiza Amaso inyuma As Kigali n’isonga zarayabakomeye. niba muri abagabo mutari ibigwari nkuko mubivuga. tizabibona uriya munsi.
tuzaza mundege tumanuka mutera ama slt
icyi cyumweru mwakabaye mukimara inasho mwiga gutera salt
kuko nubundi gukinabyo twasanze atari bintu byanyu
Nta mashyi nakomera Gasenyi,Gacanga,Baranyanyiba,….Jimmy Mulisa niwe wabiteye azayakome Nta ngwe ishobora gukomera amashyi imondo kuko iryamye aho ibyutse.
Bavandi erega mwipfa ubusa Gitinyiro ni gitinyiro kandi murabizi tubakubita ahababaza bityo rero jye mbona amashyi mwayakoma mupfukamye mu rwego rwo kuduha icyubahiro kidukwiye.
babishaka batabishaka bazayakoma ye
iyo banga agasuzuguro baba baratwaye
igikombe nkuko babimenyerejwe,
ikindi kandi si agasuzuguro nzi neza ko
inkubisi y’ama…….iyitarukiriza, none ko
bayakubise baragirango atarukire nde wundi?
nibahame hamwe sha
Comments are closed.