Nsengiyumva Moustapha wa Rayon yatowe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI kwa Mata
Umukinnyi wo hagati usatira muri Rayon sports Nsengiyumva Moustapha niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi kwa Mata muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM.
Ni mu mushinga w’UM– USEKE IT Ltd ufatanyije na AZAM TV ugamije guteza imbere impano z’abakinnyi no kurushaho kumenyekanisha umupira w’amaguru mu Rwanda.
Nsengiyumva Moustapha w’imyaka 20 uvuka mu karere ka Rubavu, yamenyekanye cyane muri uyu mwaka w’imikino kuko yageze muri Rayon sports avuye mu Isonga FC yagiyemo nyuma yo kwiga mu ishuri ryigisha ruhago rya FERWAFA.
Mu mikino ine yagendeweho atorwa nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda wa Mata, yatsindiyemo Rayon sports ibitego bitanu birimo bibiri yatsinze Amagaju FC, bibiri yatsinze Gicumbi FC, na kimwe yatsinze Kirehe FC. Yanatanze umupira umwe wavuyemo igitego ku mukino ikipe ye yatsinzemo Gicumbi FC 6-1.
Uyu musore atowe atsinze bagenzi be Dusange Bertin wa Marines FC, Nshuti Dominique Savio wa Rayon sports na Niyonzima Ally wa Mukura VS.
Uko Nsengiyumva Moustapha yarushije abandi amajwi
Amajwi 536 yatanzwe kuri internet binyuze ku rubuga UM– USEKE.RW. Aba batoye bahabwa 40% y’amajwi ngenderwaho. Naho akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu umunani barimo abatoza bane n’abanyamakuru bane bahabwa 60%.
Amajwi yose hamwe (votes + comments) kuri internet (536)
- Nsengiyumva Moustapha (285)
- Dusange Bertin (18)
- Niyonzima Ally (23)
- Nshuti Dominique Savio (210)
Amajwi y’akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu 8
- Nsengiyumva Moustapha (4)
- Dusange Bertin (3)
- Niyonzima Ally (0)
- Nshuti Dominique Savio (1)
Muri rusange:
- Nsengiyumva Moustapha: 51.4%
- Dusange Bertin: 23.8%
- Niyonzima Ally: 1.7%
- Nshuti Dominique Savio: 23.1%
Roben NGABO
UM– USEKE
5 Comments
turamwemera akomereze aho
Watsinda amagaju,kirehe mukavuga ngo arakomeye kandi Dusenge yaratsinze Mukura, APR, Kiyovu nizindi ibiha amahirwe abo muri rayon ni comments gusa muzahindure iburyo uwo Moustapha ko atatsinze Police,APR, AS Kigali, Rivers, Onze createurs?? Mujye mushyiraho ibitego byabo bakinnyi, passe decisif, nayo batsinze ayari yo kuko abaturuka mu makipe yo mu ntara mubapyinagaza mwebwe mutanga za comments kuri internet njye maze gukora analyse proffessionelle nabonye ari Dusenge Bertin nkurikije uko yitwaye atsinda amakipe akomeye anafite defence ikomeye ihamagarwa mu mavubi. Bwaba byiza amanota agiye atangwa n’abanyamakuru hakiyongeraho nayatangwa n’abatoza ba equipe nationale(antoine hey na mashami) nibo bakurikirana amakipe neza naho abandi baba batoza
Kuri match ya Rivers ntabwo yabashije gukina.
Eto, wemezwa ni iki? Moustafa ni umuhanga rwose keretse rero niba ufite ikindi mupfa. Kandi ntugace intege umwana urimo kwigaragaza si byiza. Moustafa courage!!! Bertin,Savio na Ally rwose courage. Mwatanze ibyishimo mu bafana ndetse na bagenzi banyu Amazina yabo atagaragaye hano.
imikino moustapha yakinnye ni mike 6 muri retour mu gihe bertin kuva yagera muri marine nta match aburamo,kndi passe decisicif afite ni nyinshi kurusha iza bertin,urebye ibitego bya bertin 2 ni penalties mu gihe ibya moustapha byose ari exploit individual,Reba imyanya bakinaho iratandukanye um we ni umu pointeur undi umu winger
Comments are closed.