Digiqole ad

AMAFOTO 25: Uwizeyimana ‘Bona’ yegukanye ‘Race to Remember’ Ruhango – Karongi

 AMAFOTO 25: Uwizeyimana ‘Bona’ yegukanye ‘Race to Remember’ Ruhango – Karongi

Abasiganwa mu mukino w’amagare 42 kuri uyu  wa gatandatu batereye banaminuka imisozi n’ibibaya bigize umuhanda Ruhango – Muhanga – Karongi, ariko 12 gusa nibo bashoboye gusoza. Ni muri Rwanda Cycling Cup 2017 agace kahariwe kwibuka abazize Jenoside kegukanywe na Bonaventure Uwizeyimana.

Bonaventure yasize abandi umunota n'amasegonda 28
Bonaventure yasize abandi umunota n’amasegonda 28

Benediction Club yakinnye iri siganwa idafite abatoza bayo Felix Sempoma na Benoit Munyankindi batabonetse kubera bari muri DR Congo mu butumwa bw’akazi.

Kutaboneka kw’aba bayobozi ntibyabujije abasore b’i Rubavu kwitwara neza muri siganwa rifite intera ya 155,6Km, kuko abasore bayo Jean Bosco Nsengimana na Ruberwa Jean bayoboye igikundi kuva basohotse mu karere ka Ruhango aho batangiriye saa 10h:30.

Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yahise yohereza Ephraim Tuyishimire ngo asange abari bacomotse mu gikundi, naho ikipe ya Huye CCA yohereza Hakizimana Jean Damascene byatumye barenga mu Meru ya Muhanga bari imbere ari bane.

Igikundi cyari inyuma kiyobowe na Jean Claude Uwizeye wa Les Amis Sportifs, Bonaventure Uwizeyimana na Patrick Byukusenge ba Benediction Club n’abakinnyi ba Huye CCA Hakiruwizeye Samuel na Twizerane Mathieu cyakomeje gukoresha imbaraga nyinshi ariko barinda barenga Nyarusange, Centre ya Nyange n’Urutare rwa Ndaba batarashobora gufata bane bagiye mbere.

Aba basore barenze Rubengera basatira umujyi wa Karongi Bonaventure Uwizeyimana yakoresheje imbaraga nyinshi ashobora gufata igikundi cyari imbere asanga Jean Bosco Nsengimana, Ruberwa na Jean Damascene w’i Huye barushye bituma agera mu mujyi wa Karongi uri mu murenge wa Bwishyura ari kumwe na Ephraim Tuyishimire.

Abasiganwa bagombaga guzenguruka uyu mujyi inshuro 10 banyuze kuri St Jean, bakanyura ku ntara y’Uburengerazuba bakazamukira Nyakariba bagasoreza imbere y’isoko rya Kibuye.

Ephraim Tuyishimire wari wakoresheje imbaraga nyinshi kuko yacomotse mu bandi mu birometelo bya mbere yananiwe gukomeza kugendera ku muvuduko wa Bonaventure Uwizeyimana bituma asigara bamaze kuzenguruka inshuro esheshatu, byahesheje uyu musore w’i Rubavu intsinzi. Ashimangira ko hari icyo yigiye mu misozi y’i Burayi kuko umwaka ushize yakinaga nk’uwabigize umwuga muri Team Dimension Data.

Uko bakurikiranye mu bagabo n’abatarengeje imyaka 23

Ruhango-Karongi+Kuzenguruka inshuro 10 (155.6km)

  1. Bonaventure Uwizeyimana (Club Benediction) 4h:17’:22”
  2. Jean Claude Uwizeye (Les Amis Sportifs) 4h:18’:50”
  3. Patrick Byukusenge (Club Benediction) 4h:19’:54”
  4. Ephrem Tuyishime (Les Amis Sportifs) 4h:20’:59”

Ingimbi Muhanga-Ruhango+2 laps (92.5km)

  1. Eric Manizabayo (Club Benediction) 2h:33’:41”
  2. Yves Nkurunziza (Club Benediction) 2h:36’:11”
  3. Jean Eric habimana (Fly) 2h:36’:12”
  4. Jimmy Mbarushimana (Club Benediction) 2h:40’:43”

Mu bagore:  Muhanga-Karongi (82.5km)

  1. Jean d’Arc Girubuntu (Les Amis Sportifs) 2h:51’:35”
  2. Beatha Ingabire (Les Amis Sportifs) 2h:57’:44”
  3. Xaverine Nirere (Les Amis Sportifs) 2h: 57’:45”
  4. Samantha Dushimiyimana (Les Amis Sportifs) 3h:02’:36”
Abasore bafashe umunota wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside
Abasore bafashe umunota wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside
Abasore ba Benediction Club bajya inama mbere yo gutangira isiganwa
Abasore ba Benediction Club bajya inama mbere yo gutangira isiganwa
Umutoza w'ikipe y'igihugu Sterling Magnell nawe yakoze uru rugendo
Umutoza w’ikipe y’igihugu Sterling Magnell nawe yakoze uru rugendo
Hakuzimana Camera ntiyashoboye gusoza isiganwa nubwo yari mu habwa amahirwe
Hakuzimana Camera ntiyashoboye gusoza isiganwa nubwo yari mu habwa amahirwe
Bonaventure, Jean Claude Uwizeye baje imbere na bagenzi babo bari bambaye udutambaro twi kwibuka abazize Jenoside
Bonaventure, Jean Claude Uwizeye baje imbere na bagenzi babo bari bambaye udutambaro twi kwibuka abazize Jenoside
Aba basore bane barenze umujyi wa Muhanga barinda bagera mu mujyi wa Karongi basize abandi
Aba basore bane barenze umujyi wa Muhanga barinda bagera mu mujyi wa Karongi basize abandi
Ni isiganwa ryari rinogeye ijisho
Ni isiganwa ryari rinogeye ijisho
Ni umuhanda urimo imisozi isaba ingufu
Ni umuhanda urimo imisozi isaba ingufu
I Muhanga byabasabye kujya ahirengeye ngo bihere ijisho
I Muhanga byabasabye kujya ahirengeye ngo bihere ijisho
Bonaventure na Ephraim Tuyishimire bazengurukanye inshuro 6 bari kumwe
Bonaventure na Ephraim Tuyishimire bazengurukanye inshuro 6 bari kumwe
Abantu b'ingeri zitandukanye birebera uko ipine y'igare ihura n'umuhanda
Abantu b’ingeri zitandukanye birebera uko ipine y’igare ihura n’umuhanda
Abasiganwa basabwaga kuzenguruka umujyi wa Karongi inshuro 10
Abasiganwa basabwaga kuzenguruka umujyi wa Karongi inshuro 10
Sterling asa n'ubwira perezida wa FERWACY Bayingana Aimable ati, Mu muhanda byari bikaze
Sterling asa n’ubwira perezida wa FERWACY Bayingana Aimable ati, Mu muhanda byari bikaze
Ibilometero bisaga 150 si ubusa, Tuyishimire yasoje yarushye bigaragara
Ibilometero bisaga 150 si ubusa, Tuyishimire yasoje yarushye bigaragara
Bona watsinze mu bakuru, Ephraim watsinze muri U23, Imanizabayo Eric watsinze muri U18 na Girubuntu watsinze mu bagore bongeye gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside nyuma y'isiganwa
Bona watsinze mu bakuru, Ephraim watsinze muri U23, Imanizabayo Eric watsinze muri U18 na Girubuntu watsinze mu bagore bongeye gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside nyuma y’isiganwa
Uwizeyimana watsinze muri rusange yahembwe ibihumbi 100
Uwizeyimana watsinze muri rusange yahembwe ibihumbi 100
Girubuntu Jeanne d'Arc yatsinze mu bakobwa
Girubuntu Jeanne d’Arc yatsinze mu bakobwa
Ephraim Tuyishimire yahize abandi batarengeje imyaka 23
Ephraim Tuyishimire yahize abandi batarengeje imyaka 23
Uwizeyimana Bonaventure yishimiye intsinzi ya none
Uwizeyimana Bonaventure yishimiye intsinzi ya none

Photo: R.Ngabo

Roben NGABO

UM– USEKE

3 Comments

  • Aba basore bahembwa make cyaneeeee kdi baravunika byibura uwa mbere sinka 1,000,000?

  • NYAMARA FOOTBALL YIRIRWA ITSINDWA ITUBABAZA BAYIYORERA AMA DOLARI!!!! BIRABABAJE KUBONA UMUNTU UVUNIKA KURIYA AHEMBWA UBUSA HARI ABAKORA UBUSA BAHEMBWA AKAYABO!!!! NI AGAHINDA GUSA NTA KINDI!!!

  • Ikubabariza iki se jya mumagare gaso

Comments are closed.

en_USEnglish