Rayon ya Masudi siyo ikomeye, abo bahanganye nibo baregeje -Ivan

Umutoza wa Mukura VS abona Masudi Djuma adakwiye gufatwa nk’umutoza ukomeye cyane nubwo afite amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona. Ngo amakipe yahanganye na Rayon niyo yari yoroshye cyane. Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 kuri stade Regional ya Kigali harabera umukino uhuza Rayon sports itozwa na Masudi Djuma na Mukura Victory Sports […]Irambuye

Haruna asezeye Yanga Africans, ayihesha igikombe cya 7 mu myaka

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima umaze imyaka irindwi akina muri Tanzania agiye guhesha Yanga Africans igikombe cya shampiyona cya gatatu yikurikiranya. Ni ibyishimo byinshi kuri uyu mugabo uri gukina umwaka wa nyuma i Dar es Salam, nkuko yabibwiye Umuseke mu kiganiro kihariye. Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gicurasi 2017 kuri ‘Benjamin Mkapa National […]Irambuye

AFC Leopards inyifuza tuzaganira nyuma ya shampiyona-Nova Bayama

Ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yamaze gutangaza ko bamaze kumvikana na Nova Bayama, umukinnyi wo hagati wa Rayon sports. Gusa uyu musore we yasabye ko ibiganiro byasubikwa bikazasozwa shampiyona y’u Rwanda irangiye. AFC Leopards yo mu mujyi wa Nairobi ni ikipe ifite amateka muri Kenya kuko yatwaye ibikombe 12 bya shampiyona inatwara ibikombe […]Irambuye

Didier Gomes Da Rosa ashima akazi gakomeye Masudi yakoze muri

Rayon sports isigaje gutsinda umukino umwe igatwara igikombe cya shampiyona, kandi iri muri ¼ cy’igikombe cy’amahoro ishobora kwisubiza. Didier Gomes Da Rosa wahesheje Rayon igikombe cya shampiyona iheruka yabwiye Umuseke ko abakunzi ba ruhago mu Rwanda bakwiye kubaha akazi gakomeye ka Masudi Djuma. Umutoza Masudi Djuma yageze muri Rayon sports nk’umutoza wungirije mu Ukuboza 2015 […]Irambuye

Nta mahitamo, tugomba gutwara igikombe cy’Amahoro byanze bikunze-Mulisa

Igikombe cy’amahoro kigeze muri ¼. Amakipe arindwi ararwanira umwanya wo kujyana na Rayon sports mu marushanwa ya CAF kuko ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya Shampiyona. Jimmy Mulisa utoza APR FC abona gutwara igikombe cy’Amahoro ari intego y’ibanze kuko nta mahitamo bafite. Nyuma yo kunyagira Sunrise FC 4-0 bakayisezerera muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro APR […]Irambuye

Peace Cup: Rayon yasezereye Musanze FC izahura na Police FC

Bigoranye Rayon Sports yasezereye Musanze FC mu gikombe cy’Amahoro. Nyuma yo kunganya ibitego 3-3 kuri iki cyumweru igiteranyo cy’umukino ubanza n’uwo kwishyura cyabaye ibitego 5-4. Byatumye Rayon sports ibona itike yo kuzahura na Police FC muri 1/4 cy’iri rushanwa. Uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro wagoye cyane Rayon sports  nubwo yari yatangiye neza. Masudi Djuma […]Irambuye

Ghana, Gabon na Nigeria mu bihugu 13 byatumiwe mu irushanwa

FERWAFA yatumiye ibihugu 13 birimo ibihangange bya Afurika mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Irushanwa ry’iminsi ibe rizabera mu Rwanda muri Kamena. Kuva tariki ya mbere kugera tariki 4 Kamena 2017 mu Rwanda hateganyijwe irushanwa ryatumiwemo ibihugu 13 biziyongera ku ikipe y’igihugu Amavubi mu irushanwa ry’amakipe 14 ryo kwibuka abafana, […]Irambuye

Kanyandekwe Pascal yatowe nk’umuyobozi mushya wa AS Kigali

Ikipe y’umupira w’amaguru y’umujyi wa Kigali yabonye abayobozi bashya bayobowe na Kanyandekwe Pascal bagiye kuyobora muri manda y’imyaka ibiri. Batowe mu nama y’iteko rusange yateraniye ku biro by’umujyi wa Kigali kuri uyu wa kane tariki 11 Gicurasi 2017. Nyuma y’imyaka myinshi umujyi wa Kigali utunze unayobora ikipe y’umupira w’amaguru ‘Association Sportive de Kigali’ habaye impinduka […]Irambuye

UMUKINNYI W’UKWEZI w’Umuseke: 4 bitwaye neza muri Mata, TORA

Gutora umukinnyi w’ukwezi kwa Mata muri shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda byatangiye. Bizasozwa kuwa gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 saa sita z’ijoro maze Umuseke utangaze unahembe umukinnyi warushije abandi ku nshuro ya kabiri.  Uyu ni umushinga w’UM– USEKE IT Ltd, ugamije kubaka  no kumenyakanisha umupira w’u Rwanda kurushaho no guteza imbere impano z’abakinnyi bakina muri shampionat […]Irambuye

en_USEnglish