Ibirori by’isiganwa ry’imodoka byagarutse ‘Sprint Rally’ mu Bugesera
Abatuye akarere ka Bugesera bagiye kongera kwishimira kubona isiganwa ry’imodoka mpuzamahanga, ‘Sprint Rally’ yahoze yitwa Rally de l’Est iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi mu mirenge ibiri y’akarere ka Bugesera; Gako na Nemba hateganyijwe isiganwa rizatangira saa sita z’amanywa ni mu nzira ifite intera ya 106km.
Mu kiganiro n’abanyamakuru umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’uyu mukino Cyatangabo Ange Francois yatangaje ko abasiganwa 18 bari mu modoka icyenda (9), harimo imodoka eshatu zizaturuka i Burundi aribo bamaze kwemeza ko bazitabira iyi ‘Sprint Rally’.
Uyu muyobozi yagize ati: “Ni isiganwa rizaryohera abarireba kuko ari mpuzamahanga. Umwihariko w’uyu mwaka ni uko tuzakina mu munsi umwe kandi mu gihe gito. Bizorohereza abakinnyi kuko bazazinduka barebe imihanda ubundi nyuma ya saa sita batangire gukina.”
Urutonde rw’abazitabira Sprint Rally 2017
- Rwanda Team : Gakwaya Claude& Mugabo Claude
- Burundi Team : Giessen Jean Jean& Maceri Diaz
- Rwanda Team : Mutuga Janvier& Kayitankore Lionel
- Burundi Team : Remezo Christian& Bahezagire Felix
- Rwanda Team : Semana Genese& Hakizimana Jacques
- Burundi Team: Din Imtiaz& Bigirimana Christophe
- Rwanda Team: Nshimiyimana Adolphe& Semuhungu Baptiste
- Rwanda Team: Nizette Christophe& Murenzi AAlain
- Rwanda Team: Sekamana Furaha& Nsanzumuhire Oscar
Roben NGABO
UM– USEKE