Digiqole ad

Nyuma ya ‘Sprint Rally’ Gakwaya arifuza gutwara shampiyona

 Nyuma ya ‘Sprint Rally’ Gakwaya arifuza gutwara shampiyona

Imodoka nziza ni imwe mu mpamvu zahaye intsinzi Gakwaya

Mu mpera z’iki cyumweru hakinwe isiganwa rya mbere ry’ama modoka mu mwaka w’imikino w’u Rwanda. Sprint Rally yabereye mu Bugesera yegukanywe na Claude Gakwaya afatanyije na Mugabo Claude nibo babaye aba mbere bavuga ko ari intangiriro nziza kuko bifuza gutwara shampiyona y’u Rwanda.

Intego ya Gakwaya na Mugabo ni ukwegukana shampiyona y'uyu mwaka
Intego ya Gakwaya na Mugabo ni ukwegukana shampiyona y’uyu mwaka

Isiganwa ryakozwe mu byiciro bitanu, rizenguruka ibice bya; Rweru, Gako, Nemba, na Munazi ryitabiriwe n’imodoka zirindwi (7) zirimo enye z’abanyarwanda n’eshatu z’abarundi.

Kuba Claude Gakwaya ari umwe mubari bafite imodoka nziza kandi imenyereye amarushanwa (Subaru Impreza) ni imwe mu mpamvu zatumye akoresha ibihe bito mu mihanda yari ifite intera ya Km 106.5 yabereyemo isiganwa.

Uyu mugabo na ‘copilote’ we Mugabo Claude bazengurutse muri iyi mihanda ikikije umupaka w’u Rwanda n’u Burundi bakoresheje isaha 1’07’52”.

Nyuma yo gutsinda iri siganwa rya mbere muri uyu mwaka w’imikino Gakwaya yatangaje ko abona uyu ari umwaka we. Yagize ati: “Abasiganwa nubwo barimo abashya, bari bafite ubushake n’ubumenyi. Ni isiganwa ryaryoshye. Niyemeje gukina iyi Sprint Rally kuko nshaka gutwara shampiyona y’uyu mwaka.”

Iyi Sprint Rally izakurikirwa na Rwanda Mountain Gorilla Rally hagati y’amatariki ya 8-10 Nzeri, na Huye Rally izaba hagati ya tariki 28 na 29 Nzeri, naho Rally de Milles Collines yo izasoza shampiyona y’u Rwanda ku matariki ya 15 na 16 Ukuboza 2017.

Uko abasiganwa bakurikiranye

  1. Gakwaya Claude & Mugabo Claude – Subaru Impreza 1’07’52”
  2. Din Imiaz & Bigirimana Christophe – Toyota Avensis 1h09’23″
  3. Giesen Jean Jean & Maceri Diaz – Toyota Celica 1h10’50″
  4. Remezo Christain – Toyota Celica 1h12’36″
Ni imihanda yo mu mirenge ya Bugesera
Ni imihanda yo mu mirenge ya Bugesera
Imodoka nziza ni imwe mu mpamvu zahaye intsinzi Gakwaya
Imodoka nziza ni imwe mu mpamvu zahaye intsinzi Gakwaya
Ivumbi riba ritumuka
Ivumbi riba ritumuka
Isiganwa ryakorewe mu mihanda y'ahadatuwe byatumaga abasiganwa bisanzura
Isiganwa ryakorewe mu mihanda y’ahadatuwe byatumaga abasiganwa bisanzura
Abakinnyi bashya nabo bari baje kwimenyreza amarushanwa
Abakinnyi bashya nabo bari baje kwimenyreza amarushanwa

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish