APR FC yanganyije na AS Kigali ishobora gutakaza umwanya wa kabiri
Ihangana ry’umwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League rirakomeje. Kuri uyu wa gatanu Police FC yatsinze Sunrise FC igabanya ikinyuranyo cy’amanota irushwa na APR FC yo yanganyije na AS Kigali.
Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo AS Kigali ya Eric Nshimiyimana yakiriye APR FC ya Jimmy Mulisa abatoza bakinanye muri APR FC muri 2002-2004.
Umukino watangiye AS Kigali itindana umupira hagati ha Murengezi Rodrigue na Nsabimana Eric Zidane ariko APR FC ikagera imbere y’izamu kenshi ikoresheje ‘counter attack’. Ku munota wa 18 Bigirimana Issa yashoboraga kubonera APR FC igitego, umupira yateye uca ku ruhande rw’izamu rya Shamiru Bate.
Kwitwara neza hagati ha AS Kigali byatumaga APR FC ikora amakosa kenshi. Yabyajwe umusaruro ku munota wa 30 ku ikosa Rugwiro Herve yakoreye rutahizamu wa AS Kigali Mubumbyi Bernabe bazamukanye mu ishuri rya ruhago rya APR FC.
Ndayisaba Hamidou yafunguye amazamu ahana iryo kosa. Yateye ishoti rikomeye umupira Kimenyi Yves warindiye APR FC ntiyashobora kurigarura. Byatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri Jimmy Mulisa yahise akora impinduka. Habyarimana Innocent aha umwanya Tuyishime Eric naho Bizimana Djihad asimbura Nshimiyimana Imran.
APR FC yihariye igice cya kabiri ariko ba myugariro Soteri Kayumba na Bishira Latifu n’umunyezamu Bate Shamiru. Byatumye Eric Nshimiyimana asimbuza Mubumbyi Bernabe asimburwana Ndahinduka Michel nawe wavuye muri APR FC muri uyu mwaka ku munota wa 70. Na Ntwali Evode asimbura Hamidou Ndayisaba watsinze igitego.
Izi mpinduka nta kinini zafashije abanyamujyi kuko bakomeje gusatirwa cyane. APR FC yashoboye kwishyura ku munota wa 85, Nkinzingabo Fiston yakorewe ikosa hafi y’urubuga, Muhadjiri ateye ahana ikosa urenzwa n’umukinnyi wa AS Kigali bivamo ‘Corner’ yatewe na Muhadjiri Nkinzingabo atsinda igitego n’umutwe.
Umukino warangiye amakipe agabanye amanota byatumye APR FC isatirwa ku rutonde na Police FC yo yatsinze Sunrise FC 3-2 byatsinzwe na Biramahire Christophe Abbedi, Mico Justin, na Songa Isaie.
Miliyoni 17frw zizahabwa ikipe izarangiriza ku mwanya wa kabiri zikomeje guhanganirwa na APR FC ifite amanota 55 irusha Police FC inota rimwe gusa.
Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona izahabwa miliyoni 42 FRW, iya kabiri miliyoni 17, iya gatatu n’iya kane zihabwe miliyoni 14, iya gatanu kugeza ku ya munani zo zibone miliyoni 12, naho izisigaye zitware miliyoni 10frw.
Indi mikino yabaye kuri uyu wa gatanu
- AS Kigali 1-1 APR Fc
- Marines Fc 1-2 Etincelles Fc
- Sunrise Fc 2-3 Police Fc
- Kirehe Fc 1-2 Bugesera Fc
- Musanze Fc 1-2 Amagaju Fc
Kuwa gatandatu
- Espoir Fc vs SC Kiyovu (Rusizi, 15:30)
- Pepiniere Fc vs Rayon Sports (Ruyenzi grounds, 15:30)
- Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye, 15:30)
Abakinnyi bahanwe batemerewe gukina uyu munsi wa shampiyona
- Ngendahimana Eric (Police Fc)
- Usengimana Dany (Police Fc)
- Rucogoza Aimable (Bugesera Fc)
- Mugisha Gilbert (Pepiniere Fc)
- Hakorimana Hamad (Gicumbi Fc)
- Sinamenye Cyprien (Sunrise Fc)
- Cyuzuzo Ally (Kirehe Fc)
- Ali Mbogo (Espoir Fc)
- Harerimana Lewis (Mukura VS)
- Samba Cedrik (Mukura)
- Kwizera Pierre (Rayon Sports)
Roben NGABO
UM– USEKE