Gasore Hategeka azakina ‘Race to Remember’ mu ikipe nshya
Rwanda Cycling Cup imara umwaka izengurutsa abasiganwa ku magare u Rwanda izakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa isiganwa rya gatatu muri 11 ateganyijwe uyu mwaka. Bwa mbere Gasore Hategeka azakina atambaye umwenda wa Benediction Club kuko yagiye mu ikipe nshya ya Nyabihu Cycling Club.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017 hazakinwa umunsi wa gatatu wa Rwanda Cycling Cup. Isiganwa ryitiriwe Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ‘Race to Remember’.
Abasiganwa bazahaguruka mu mujyi wa Ruhango basoreze mu mujyi wa Karongi ku ntera ya 155,6Km. Bazava mu makipe umunani (8) arimo n’ikipe nshya y’i Nyabihu igiye kwitabira amarushanwa ku nshuro ya mbere.
Iyi kipe nshya irimo abakinnyi yakuye muri Benediction Club mu mpera z’iki cyumweru izaba iyobowe na Gasore Hategeka watwaye Rwanda Cycling Cup, uzaba ukorana na Nizeyimana Alex, Ruberwa Jean Damascene, Ndayambaje Djuma na Uwiragiye Theogene.
Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi 43 mu bagabo, 20 mu ngimbi na batandatu mu bagore umwaka ushize ryari ryegukanywe na Patrick Byukusenge wa Benediction Club.
Roben NGABO
UM– USEKE