AS Kigali tournament: Rayon bitayoroheye yatsinze Police FC 2-1 (amafoto)
Mu mikino yo gufungura irushanwa rya AS Kigali tournament, AS Vita Club yo muri DR Congo yatsinze AS Kigali igitego 1-0, hanyuma mu mukino wakurikiyeho Rayon Sports itsinda Police FC 2-1.
Iyi mikino yombi yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa kane, yitabiriwe n’abantu benshi cyane cyane uwa kabiri wa Rayon Sports na Police FC.
Mu mukino ufungura irushanwa, AS Vita Club yaje kugeragereza abakinnyi bashya yaguze muri iri rushanwa yatsinze AS Kigali igitego kimwe kubusa (1-0) inayirusha bigaragara. Ni igitego cyabonetse hafi ku munota wa 19 gitsinzwe na Oumar Sidibe.
Rutahizamu w’umunyarwanda Sugira Ernest winjiye mu kibuga asimbuye, yagaragaje ubuhanga no kugora ba myugariro ba AS Kigali yahozemo, gusa ntiyabasha kubona igitego.
Nyuma y’uyu wafunguye, Rayon Sports na Police FC zaje kwinjira mu kibuga, umukino watangiye saa 18h10 z’umugoroba, byatumye unitabirwa n’abantu benshi kubera ko akazi kari karangiye.
Rayon Sports yabanje mu kibuga Ndayishimiye Eric Bakame (Kapiteni), Senyange Ivan, Ishimwe Issa Zapi, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Kakure Mugheni Fabrice, Mussa Camara, Lomami Frank, na Nshuti D. Savio.
Police FC yo yabanjemo Nzarora Marcel, Ndayishimiye Celestin, Nzeyimana, Twagizimana Fabrice, Ngendahimana Eric, Ndatimana Robert, Ngomirakiza Hegman, Usengimana Danny, Songa Issai, Uwihoreye, na Mugabo Gabriel.
Umukino ukiri mubisi nko ku munota wa 10, abasore ba Police FC babyeje umusaruro uburangare bw’uruhande rw’iburyo rwa Rayon Sports, Ngendahimana Eric atsindira Police igitego cy’umutwe.
Ku munota wa 25 Police yakoreye ikosa rutahizamu Lomami Frank, Rayon Sports ibona ‘free kick’ yatewe neza na Savio, iba ibonye igitego cyo kwishyura.
Amafoto agaragaza uko Savio yatsinze iyi free kick kuva ayite kugera yinjiyemo
Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire, Ndayishimiye Celestin yaje gukandagira Zapi ku kibero bimuviramo ikarita y’umuhondo ariko byatumye Zapi ava mu kibuga, asimburwa na Mugisha Francois bita ’Master’.
Mu gice cya kabiri, ubwugarizi bwa Rayon Sports bwabaye nk’ubuhindutse Manzi Thierry ajya iburyo, Master aza gufatanya na Fiston mu mutima wa ‘defense’.
Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma kandi yahise akuramo Djabel na Lomami Frank basimburwa n’Abarundi Nahimana Shassir na Kwizera Pierrot, byatumye Savio ajya kunyura ku ruhande rw’iburyo.
Rayon Sports yari yarushijwe hagati na Police mu gice cya mbere noneho yatangiye kwigaranzura Police, kubera ubuhanga wa Pierrot, Shassir na Savio; Ndetse Rayon itangira gukina umukino mwiza no gukora amahirwe yabyara ibitego gusa ntibayabyaza umusaruro.
Mu minota 5 y’inyongera, nibwo rutahizamu mushya w’umunya-Mali, Mussa Camara yaboneye Rayon Sports igitego yatsindishije umutwe.
Photos: Innocent Ishimwe
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
9 Comments
Gikundiro irashoboye kdi irakomeje,ntabwo birangiye ahubwo
turatangiye kdi Imihigo irakomeje.
umuseke.rw murakoze cyane ku makuru aherekejwe n’amafoto yafatanywe ubuhanga bwo hejuru.Mukomereze aho.
Nzakugwa inyuma Gikundiro we! Gusa mbona tumeze kimwe, hari igihe tugira umwaku..
uyu munsi natwe turakosora agakipe kbsa …abarayon ndabazi ibigambo byanyu nidutsindwa ntabigambo dushaka ……
Uyu mukino wari mwiza cyane ubereye ijisho gusa nta kintu gishimishije nko kubona ikipe kuva kumuzamu kugera kuri rutahizamu ari abanyarwanda gusa, Bravo kuri police FC iyi politiki yanyu ni ndashyikirwa turizera ko aba bana bakiri na bato bazajya bakinana ishyaka kandi bazitwara neza
Iryo ni ivangura, ntabwo ryemewe! Hhhh…! Anyway, nibagerageze, wenda ikipe y’igihugu yajya ibona abakinnyi, n’ubwo amafaranga atagira abafana, hari ubwo apfa ubusa
Umuseke murafotora pe! Mufasha abatabasha kugera kuri stade
Ariko abasifuzi bacu kabisa.
Nibaza niba bazi amategeko cg niba bareba imipira gusa bagasifura uko babyumva.
Iyo arbitre wo hagati yasifuye ikosa naho wateka ibuye ntago riba rikivuyeho.
Yemwe anibeshye akaguha ikarita itukura yari umuhondo nta kindi, usibye kubikoramo rapport ikazavanwaho ariko urasohoka.
Gikundiro oyee!!!! umuseke muri abambere mu mafoto no gutegura inkuru. thx ku mafoto
Comments are closed.