Digiqole ad

Ivan Minnaert watoje Rayon Sports, yaba ari mu bigarino na APR FC

 Ivan Minnaert watoje Rayon Sports, yaba ari mu bigarino na APR FC

Umukino wa nyuma Ivan Minnaert yatoje mu Rwanda yawutsinze Kiyovu Sports ahita asezera ashinja abayobozi ba Rayon kutaba inyangamugayo.

Umutoza w’umubiligi Ivan Jacky Minnaert watoje Rayon Sports ubu akaba atoza muri Kenya, yaba agiye kugaruka mu Rwanda aje gutoza APR FC ubu idafite umutoza mukuru.

Umukino wa nyuma Ivan Minnaert yatoje mu Rwanda yawutsinze Kiyovu Sports ahita asezera ashinja abayobozi ba Rayon kutaba inyangamugayo.
Umukino wa nyuma Ivan Minnaert yatoje mu Rwanda yawutsinze Kiyovu Sports ahita asezera ashinja abayobozi ba Rayon kutaba inyangamugayo.

Ivan Minnaert  yageze mu Rwanda bwa mbere tariki 13 Ugushyingo 2015, aje gutoza Rayon Sports. Yayitoje amezi atatu gusa kuko tariki 24 Gashyantare 2016, nyuma y’umukino wa Shampiyona Rayon yatsinze Kiyovu 2-0 kuri stade ya Kigali, mu kiganiro n’abanyamakuru yahise asezera.

Minnaert yasezeye avuga ko yananiwe gukorana n’abayobozi ba Rayon Sports batari inyangamugayo. Tariki 26 Gashyantare yahise asinyira AFC Leopards yo muri Kenya.

Umusaruro muri iyi kipe ntiwabaye mwiza, kuko yayitoje imikino 23, atsinda  umunani (8) anganya umunani (8), atsindwa irindwi (7). Nubwo ari ikipe y’igihangange, ifite ibikombe 12 bya Shampiyona ya Kenya, ubu iri ku mwanya wa cumi. Byatumye abayobozi b’iyi kipe bamwirukana ayimazemo amezi atandatu (6) gusa.

Yavuye muri Rayon Sports ajya muri AFC Leopards yo muri Kenya ntiyatanga umusaruro bifuzaga baramwirukana.
Yavuye muri Rayon Sports ajya muri AFC Leopards yo muri Kenya ntiyatanga umusaruro bifuzaga baramwirukana.

Nyuma yo kwirukanwa, Ivan Jacky Minnaert yabwiye Umuseke ko ashaka kugaruka mu Rwanda, igihugu ngo yagiriyemo ibihe byiza.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyiza. Ni igihugu nagizemo ibihe byiza rwose. Nubatse Rayon Sports, nyizanira Ismaila Diarra ayifasha gutwara igikombe cy’igihugu. Nagize uruhare mu kuzamura urwego rw’abakinnyi bakiri bato muri Rayon nka Imanishimwe Emmanuel ubu wagiye muri APR FC. Navuga ko u Rwanda ari igihugu nkunda kandi nifuza kuzongera gukoramo.”

Tumubajije ku makuru avuga ko ari mu buganiro na APR FC yagize ati “Aho nkora hose, ntoza amakipe akomeye mu gihugu. Natoje Al-ittihad yo muri Libya, Djoliba AC muri Mali, Rayon mu Rwanda, na AFC Leopards muri Kenya. Na APR FC ni imwe mu makipe yo kuri urwo rwego, ariko aho nzerekeza sindahamenya. Nzahatangaza nimara kumvikana na ba nyir’ikipe. APR FC ntacyo nayivugaho.”

APR FC irashaka umutoza mukuru kuko yatandukanye na  Kanyankore Gilbert Yaounde  bari bamaze kumvikana. Ubu ifitwe by’agateganyo na Yves Rwasamanzi, ariko nawe ngo ari mu igeragezwa kuko nta masezerano yari yahabwa.

Ivan Minnaert yageze mu Rwanda azanywe na Rayon Sports ariko yayitoje amezi abiri gusa, aha yari ku kibuga cy'indege i Kanombe ari kumwe na SG Gakwaya Olivier wari waje kumwakira.
Ivan Minnaert yageze mu Rwanda azanywe na Rayon Sports ariko yayitoje amezi abiri gusa, aha yari ku kibuga cy’indege i Kanombe ari kumwe na SG Gakwaya Olivier wari waje kumwakira.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Naze n’ubundi nicyo kigezweho, dusigaye tuyikuuburira.

Comments are closed.

en_USEnglish