Digiqole ad

RRA imaze kuvumbura abagerageje kuyiba TVA ya Miliyari 6.8

 RRA imaze kuvumbura abagerageje kuyiba TVA ya Miliyari 6.8

Pascal Ruganintwari Komiseri mukuru wungirije wa RRA mu kiganiro n’abanyamakuru.

Kuri uyu wa kane, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje urutonde rwa Kompanyi 25 ngo zaganye ‘Fagitire’ y’ibicuruzwa bya baringa zaranguye bifite agaciro ka Miliyari 38 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo basubizwe TVA y’amafaranga miliyari esheshatu na miliyoni magana umunani.

Pascal Ruganintwari Komiseri mukuru wungirije wa RRA mu kiganiro n'abanyamakuru.
Pascal Ruganintwari Komiseri mukuru wungirije wa RRA mu kiganiro n’abanyamakuru.

Nk’uko amategeko abiteganya, abacuruzi (ubu bagera kuri 700) biyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro (TVA), iyo baranguye ibicuruzwa bakishyura TVA, hanyuma mu gucuruza ntibagaruze ya TVA yabo baba bashobora kuyisubizwa na RRA, iyo batayishyuye iyo bakuye mu baturage bayiha Leta – Pascal Ruganintwari Komiseri mukuru wungirije wa RRA mu kiganiro n’abanyamakuru.

Hari Kompanyi RRA yita baringa cyangwa zidakora neza, zikora ‘Fagitire’ z’impimbano zifashishije utumashini twa ‘EBM (Electronic Billing Machine)’ zikabeshya ko zaguze ibicuruzwa runaka, bifite TVA runaka kugira ngo bayisubizwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Pascal Ruganintwari Komiseri mukuru wungirije wa RRA yavuze ko aho abacuruzi baherewe utumashini twa ‘EBM’ ngo bisigaye biborohera kuvumbura bene aba bacuruzi yita ‘Abajura, ibisambo, ibyihebe, abagome n’andi mazina’ kuko ngo ibyo bakora ari uguhemukira igihugu n’abaturage.

Yagize ati “Ubu dufite ikoranabuhanga ridufasha gukurikirana umunsi ku wundi uburyo abasora banditse muri TVA bakora turiya tumashini (EBM), ku buryo uwaba ugakoresha nabi nawe tubibona,…turagenda tubona ko hari abantu benshi badakoresha neza kariya kamashini, banagakoresha bagamije kunyereza umusoro bikagira ingaruka mu gukusanya umusoro wa TVA.”

RRA ikavuga ko kugeza ubu imaze kuvumbura ubujura n’ababugerageza (attempts) bifite agaciro ka miliyari 38 z’amafaranga y’u Rwanda, basaba TVA y’amafaranga agera kuri miliyari esheshatu na miliyoni Magana inani (6 800 000 000 Frw) ku bicuruzwa bya baringa batigeze barangura.

Kugeza ubu mu Rwanda, ngo hamaze gutangwa EBM 13 867, ni 87% by’abacuruzi 17 230 bakwiye kuba bazifite.

Muri rusange, mu kwezi gushize kwa Kanama, ziriya EBM 13 867 zatanzwe ngo zakoze Fagitire zifite agaciro ka miliyari 332. Aha niho harimo ziriya miliyari 38 zatanzwe na za Kompanyi 25, zifite TVA ya miliyari 6.8.

Kompanyi 25 zivugwa muri ibi bikorwa ntabwo zizwi cyane harimo nk’iyitwa Super Décor Ltd, Mulinda Trading Company, Good Dream Ltd, Vacom Ltd, IMECO Trading Ltd, n’izindi.

Gusa, ngo baba ba nyiri izi Kompanyi n’abacurizi bandi bakorana nazo muri ubu bujura bagera kuri 248 ngo barimo no gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, nk’uko byatangajwe na Pascal Ruganintwari.

Komiseri avuga ko abacuruzi bakorana n’abo bantu baba bashaka kwiba imisoro, nabo ngo bagiye kujya bamburwa itoneshwa n’ibyangombwa bimwe na bimwe bahabwaga kugira ngo biborohereze mu bucuruzi nka ‘Cargo mobile scanning’, ‘déchargement à domicile(DAD)’, Authorised economic operators (AEO), Gold card, Blue channel, n’ibindi.

RRA ivuga ko kubera ikoranabuhanga ubu nta buryo wabiba uyu musoro wa TVA, ikaburira n’abandi bacuruzi bose baba bateganya kuza kubeshya ngo bahabwe TVA batishyuye kubireka kuko byanze bikunze bazabavumbura.

Kayigi Habiyambere Aimable, Komiseri w'imisoro y'imbere mu gihugu avuga ko abashaka gukora buriya buriganya bitazabahira, ibyiza ari ukubivamo.
Kayigi Habiyambere Aimable, Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu avuga ko abashaka gukora buriya buriganya bitazabahira, ibyiza ari ukubivamo.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ni ukubabona bubaka iyo za Nyarutarama, bagenda muri za V8, babyimbye u makote abenshi bambaye bgeze mu myaka 50, ukaba wakekea ko ari abakozi bya hatari n’aho ari amabandi kabuhariwe ! Puuu !

  • nibakurikiranywe kuko imisoro ya LETA IRANYEREZWA cyane muri za MAGERWA

  • Abakozi banyu nibo babafasha kubikora nabo muzabahenzure niho babyicira bakabigabana.

Comments are closed.

en_USEnglish