Digiqole ad

Kuwa kabiri: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho amafrw 03

 Kuwa kabiri: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho amafrw 03

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa 07 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga 03, ugereranyije n’agaciro wariho kuwa gatanu ushize.

Rwanda National Investment Trust (RNIT).
Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuwa mbere umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.29, none kuri uyu wa kabiri wageze ku mafaranga 103.32, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 03.

Agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ gakomeje kuzamuka umunsi ku munsi. Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, kamaze kuzamukaho amafaranga 3.32.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

Ubuyobozi bwa RNIT buherutse gutangaza ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye muri iki kigega izaba iri hagati ya 9% na 10%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • This is very good,
    Ese mushobora kutubwira umuntu atanze nka standing order ya buri kwezi twaba tuguze umugabane kumafaranga angahe? Ayo umugabane ugezeho uyu munsi cyangwa ayo twaguriyeho umugabane bwa mbere.

    Nge kandi ndacyafite impungenge ko nyuma leta ishobora kwisubira, amafaranga twabikijemo bakavuga ngo” Murabona Leta,… yarayafashe, yayashize mugaciro, umutungo wa leta ni abaturage,….abizigamiye bakayahomba utyo.

    Muzatumare impungenge.

Comments are closed.

en_USEnglish