Digiqole ad

Spain yasabye Interpol guhagarika gukurikirana abayobozi b’u Rwanda

 Spain yasabye Interpol guhagarika gukurikirana abayobozi  b’u Rwanda

Imyigaragambyo yasabaga ko Karenzi Karake wari watawe muri yombi hagendewe kuri ibi birego bya Esipanye arekurwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2015, ishami rya Polisi ya Esipanye ‘National Central Bureau (NCB)’ rikorana na Polisi Mpuzamahanga ‘Interpol’ rifite icyicaro i Madrid, ryoherereje ubutumwa ibihugu binyamuryango bya ‘Interpol’ uko ari 190 bumenyesha ko ibirego byaregwaga Abanyarwanda 40 biganjemo abayobozi bakuru b’u Rwanda bikuweho.

Imyigaragambyo yasabaga ko Karenzi Karake wari watawe muri yombi hagendewe kuri ibi birego bya Esipanye arekurwa.
Imyigaragambyo yasabaga ko Karenzi Karake wari watawe muri yombi hagendewe kuri ibi birego bya Esipanye arekurwa.

Iki cyemezo gifashe nyuma y’umwanzuro wafashwe n’urukiko rukuru rwa Esipanye wo gukuraho impapuro zo guta muri yombi Abanyarwanda biganjemo abayobozi bakuru b’igihugu zari zashyizweho n’Umucamanza wa Esipanye Fernando Andreu Merelles mu mwaka wa 2008.

Icyemezo cya Polisi Mpuzamahanga cyo gukuraho ibi birego, kije gikurikira ikindi nacyo cyo muri Kamena 2012, cyemezaga ko Abanyarwanda bavugwa mu birego by’umucamanza wa Esipanye batagomba gukurikiranwa, ndetse ko batarebwa n’urwandiko rwa Polisi Mpuzamahanga rufata abakekwaho gukora ibyaha (Red Notice).

Uyu mwanzuro, urashimangira ko uretse na Polisi Mpuzamahanga, nta gihugu cyangwa Polisi y’igihugu yakongera guta muri yombi umwe mu Banyarwanda 40 baregwaga n’umucamanza wa Esipanye, hagendewe ku mpapuro zo kubata muri yombi yasohoye.

Src: RNP
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Turashimira INTERPOL yakuyeho kino kirego, erega n’ubundi bararenganaga ahubwo ni rya shyari bamwe bagirira igihugu cyacu kubera iterambere tugezeho bagashaka gutokoza umutekano wacu, bigaragara ko bimwe mu byavugiwe mu nama ya INTERPOL iherutse kubera mu rwagasabo birimo biragenda bigerwaho.

  • Byiiza cyane, baduhe amahoro duterembere.

  • noneho ndacyeka abari bafite ikibazo cyo kurekura ubutegetsi kubera ziriya mandats d arrets baburekura ntacyo bakikanga, tukareba ko twagira democracy

  • ibintu byose biciye mu mucyo gutya nta mpamvu yo kutabyishimira. byari byarakozwe nta mucyo uciyemo ariko Imana irabisobanuye neza bosebabireba

  • Twishimiye iki cyemezo cyafashwe na polisi ya spain twizeye ko polisi mpuzamahaga ibishyira mu bikorwa

Comments are closed.

en_USEnglish