Bulgaria: Umusinzi yabeshye indege ko itezemo igisasu ihita igwa by’igitaraganya
Indege yavaga Warsaw muri Polonye yerekeza Hurghada mu Misiri byabaye ngombwa ko igwa by’igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Burgas muri Bulugariya kubera amakuru y’ibihuha yatanzwe n’umugenzi wari uyirimo waje kwemerera Polisi ko yari yasomye agacupa.
Indege ubusanzwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 161 ngo yahagurutse muri Polonye nta makuru ku gisasu yaba yayitezwemo ahari.
Ariko bari mu nzira, umugenzi wari ufite nomero y’urugendo ‘LLP8015’ yaje kumenyesha abari muri iyo ndege ko itezemo igisasu; by’igitaraganya abatwaye iyi ndege bahise bashaka uko bagwa Burgas 05h48 z’igitondo, hanyuma abayobozi b’indege n’abagenzi bose bahita bakurwamo byihuse. Gusa, nta gisasu Polisi ya Bulugariya yasanze muri iyi ndege.
Uyu mugenzi watanze amakuru ku gisasu ngo cyari mu ndege yemereye Polisi ya Bulugariya ko yari yasomye ku gatama nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ byabitangaje.
Kubera ibitero byabaye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa kuwa gatanu w’icyumwerugishize bigahitana abagera ku 129, ndetse bigakomeretsa abandi benshi; hirya no hino ku Isi ubu hari ubwoba bw’iterabwoba ku buryo nta makuru na matoya ku bitero by’iterabwoba birengagiza.
UM– USEKE.RW