Digiqole ad

Burundi: 28 bashinjwa umugambi wo guhirika ubutegetsi basabiwe gufungwa burundu

 Burundi: 28 bashinjwa umugambi wo guhirika ubutegetsi basabiwe gufungwa burundu

Bamwe mu bakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka ushize (Le monde).

Kuri uyu wa gatatu, abantu 28 baregwa kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza ku iteriki ya 13 Gicurasi 2015, ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cy’igifungo cya burundu ubwo urubanza rwasubukurwaga mu rukiko rw’ikirega rw’u Burundi, mu Ntara ya Gitega.

Bamwe mu bakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka ushize (Le monde).
Bamwe mu bakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka ushize (photo: Le monde).

 

Aba bagabo 28 barimo uwari Minisitiri w’ingabo Gen. Cyrille Ndayirukiye, ndetse n’abandi basirikare n’abapolisi bakuru n’abato. Bose barashinjwa ibyaha byo gushyira mu bikorwa umugambi wo guhirika ubutegetse, guhamagarira abaturage gufata intwaro ngo barwanye Leta, kwica abasirikare, abapolisi n’abaturage, ndetse no kwangiza ibikorwa bitandukanye.

Agendeye kuri ibyo byaha bikomeye bashinjwa, umushinjacyaha wa repubulika y’u Burundi yasabiye aba bagabo 28 bose gukatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Iburanishwa ryo kuri uyu wa gatatu ryatangiye humvwa abaregera indishyi, ahabanje uhagaririye igisirikare cy’u Burundi. Uyu yasabye indishyi y’amafaranga y’u Burundi agera ku 793 951 900 y’ibikoresho ndetse n’imbunda byabuze ku matariki ya 13 na 14 Gicurasi 2015, ndetse n’ayakoreshejwe hashyingurwa abasirikare 9 bahasize ubuzima.

Nyuma yaho, urukiko rwumvise uruhande rwa Minisiteri y’umutekano mu gihugu yasabye indishyi y’akababaro y’amarundi agera ku 13 500 000 000.

Abandi baregera indishyi, ni Radio Rema FM yatwitswe n’abashatse guhirika ubutegetsi, yo yasabye indishyi z’amafaranga y’u Burundi 4 213 800 000. Hari n’abapolisi babiri nabo baregeye indishyi y’akababaro.

Gen. Cyrille Ndayirukiye wari wungirije Generali Godefroid Niyombare ku ruhembe rw’abashatse guhirika ubutegetsi ubu utazwi aho yahungiye, we yemeye icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi ariko ibindi byaha arabihaka.

Maj.Gen. Cyrille Ndayirukiye wemeye uruhare rwe n'ubwo ngo yabikoze arengera ubumwe bw'Abarundi n'amasezerano ya Arusha (Photo:BBC).
Maj.Gen. Cyrille Ndayirukiye wemeye uruhare rwe n’ubwo ngo yabikoze arengera ubumwe bw’Abarundi n’amasezerano ya Arusha (Photo:BBC).

 

Ku gihano we na bagenzi be basabiwe n’ubushinjacyaha, Gen. Cyrille Ndayirukiye yanze kugira icyo abivugaho kuko ngo uru rubanza rutakurikije amategeko.

Yabwiye umucamanza ko Abavoka be banze kumwunganira, kandi agasaba ko abandi basirikare batatu bari bafatanyije umugambi baza bagatanga ubuhamya. Abo basirikare yifuza ni Gen. Pontien Gaciyubwenge wari Minisitiri w’ingabo ubu uri mu buhungiro, Gen. Prime Niyongabo, ndetse na Gen. Godefroid Niyombare wari uyoboye umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Imvururu zangiye ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora u Burundi muri Manda ya gatatu zimaze guhitana abasaga 340, mu gihe abarenga 300 000 bahunze igihugu, ndetse n’abandi benshi bafunze.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Humura,urahumuriza bande,

  • Ahubo babasabiye bisa n’aho babahaye imbabazi ahandi babica batanabagejeje imbere y’ubutabera bakauga ko bashakaga utoroka gereza nibasime Imana kuko Piere mi christian

  • Ese izi almost 20 billions bazozikurahe bantu mweee dusenge turabe iyo bizoherera

Comments are closed.

en_USEnglish