Iburasirazuba: Abagore biyemeje kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’Intara
Abagore bo mu Ntara y’Iburasirazuba babarizwa mu Nama y’Igihugu y’abagore ‘CNF’ barishimira intambwe bamaze gutera, gusa ngo kuko inzira ikiri ndende kugira ngo iterambere iguhugu cyifuza rigerweho, biyemeje kurushaho kugira uruhare mu bikorwa bizamura Intara yabo n’igihugu muri rusange.
Alice Uwingabiye, umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko mu myaka itanu ishize bageze kuri byinshi. Muri iyi myaka 5 ngo bamaze batowe n’abaturage ngo baremeye abatishoboye, bashishikariza abategarugori kwibumbira mu mashyirahamwe, bagira uruhare mu guca Nyakatsi ku mazu no kuburiri, kubashishikariza gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, gukangurira abagore kugana ibigo by’imari, kubahugura no kubakangurira kuringaniza urubyaro n’ibindi.
Muri uyu mwaka wa 2016, Abagore nka ba mutima w’urugo ngo barateganya kurushaho guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane mu ngo, kurwanya imirire mibi aho ikigaragara, gukomeza gushishikariza abagore kwibumbira mu mashyirahamwe, kugana ibigo by’imari n’ibindi.
Alice Uwingabire, ati “Aho tugeze niheza kandi n’ibyo twagezeho birashimishije, gusa, dukwiye gushyiramo ingufu kugira ngo tugendane na gahunda za Leta”
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, UWAMARIYA Odette wari wifatanyije n’aba bagore basuzumaga ibyo bageze, we yabasabye by’umwihariko gushyira imbaraga mu kurandura burundu ikibazo cy’isuku ndetse n’imirire mibi.
Yagize ati “Abategarugori by’umwihariko dukwiye kwita ku isuku mungo zacu, n’aho tubarizwa handi, kandi tukita no ku kibazo cy’imirire mibi kuko iyi Ntara yacu nta kibazo cy’ibiribwa gihari.”
Guverineri Uwamariya kandi agashishikariza abaturage kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, kurandura burundu amakimbirane mu ngo rimwe na rimwe ateza impfu, ndetse no gufata iya mbere muri gahunda zitandukanye ziteganyijwe.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
iterambere ry’igihugu cyacu rirasaba buri wese kugira icyo akora kandi nyine bihera aho iwacu , twese tubigiremo uruhare rero
Ariko ko ubu haje uburinganire mwazaringanije mugashaka Imvugo iboneye yindi itari iyo kwita abigitsinagore abagore kuko nyumvamo ikintu gisa nkigishaka gusobanura kugorama
Comments are closed.