Digiqole ad

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ntiryatangiye neza umwaka wa 2016

 Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ntiryatangiye neza umwaka wa 2016

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku munsi wa mbere w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exchange (RSE)” muri uyu mwaka mushya, kuri uyu wa kabiri tariki 5 Mutarama, 2016 nta mugabane n’umwe wacurujwe; Ndetse igiciro cy’imigabane hafi ya yose kiguma kucyo cyariho mbere y’uko umwaka ushize wa 2015 usoza.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku isoko, Umugabane wa BK ntiwahindutse ugereranyije n’ahashize ukaba uri ku mafaranga y’u Rwanda (Frw) 280, uwa Bralirwa nawo ntiwahindutse wagumye ku mafaranga 174, isoko ryafunze kandi umugabane wa CTL ukiri ku mafaranga 99.

Indi migabane itahindutse ni iya EQTY ihagaze ku mafrw 334, naho iya NMG iheruka gucuruzwa ku mafrw 1,200, uwa USL ku mafaranga 104, ndetse na KCB iri ku mafaranga 330.

Nubwo isoko ryatangiye rituje, ikinyamakuru Bloomberg cyatangaje ko Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryiteze kwakira ibindi bigo bitatu bizaza gucuruza imigabane yabyo muri uyu mwaka wa 2016.

Pierre Celestin Rwabukumba, umuyobozi mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ariko yanze kugitangariza amazina y’ibyo bigo, ngo kubera ko bitabyifuza.

Ibi bigo bitatu nibyiyongera kuri 7 bisanzwe, Isoko ry’Imari n’Imigabane rizaba rigize ibigo 10; ndetse nk’uko bisanzwe buri gihembwe, Guverinoma ikaba izakomeza kongera ku isoko impapuro z’agaciro-mpeshwafaranga icuruza buri gihembwe. Mu kwezi gutaha kwa Gashyantare, Guverinoma izacuruza impapuro z’igihe gito.

Bloomberg ikavuga ko mu mwaka ushize wa 2015, “Rwandan Stock Exchange All Share Index », tugenekereje mu Kinyarwanda ni “Igipimo cy’agaciro n’imigabane yacurujwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda” cyamanutseho 3.9%.

Muri rusange, ngo Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Tiriyari 2.82 (ajya kungana n’amadolari ya Amerika Miliyari 3.75).

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mumbabarire abize ibyubukungu mbabaze ikibazo numvise Ministre rimwe avuga ngo ifranga ry,urwanda ryataye agaciro ariko sibuka ijanisha yavuze nanone ngo ariko ngo ubukungu bw,Urwanda ngo bwarazamutse ubwo aho biba byagenze gute?

    • Agaciro kífaranga kari muri bimwe bifasha ubukungu kuzamuka cyangwa kumanuka.Kuvuga ko ifaranga ryataye agaciro, ntibisobanuye ko ubukungu butazamutse, hari nígihe rita agaciro bigatuma ubukungu bwiyongera cyane kuberako ita ryágaciro ryífaranga rishobora gutuma haba ishoramari, iryo shoramari rigatanga akazi,kandi níbyo bshoyemo imari bikunguka icyo gihe ubukungu bukahazamukira.

  • naherutse ngura imigabane ya MTN yari yashizwe kwisoko ariko kuva nayigura sindamenya niba yazamutse kw’isoko cyangwa se yamanutse, ikindi muri ibibigo 7 muvuze MTN sinyibonyemo ubwo ababizi mwanfasha mukansobanurira? baba barayandiye cyangwa?

    • @Liza, Imigabane waguze Mukigo cya MTN niyo ya CTL. UBU IGEZE KUGICIRO CYA 99 RWF kdi Twarayiguze 105 Rwf. urumva ko Yamanutse hase ho 6Rwf. Thanks

Comments are closed.

en_USEnglish