Digiqole ad

Remera ya Kigali, abaturage bananiza abashinzwe kugenzura isuku

 Remera ya Kigali, abaturage bananiza abashinzwe kugenzura isuku

Iyi foto y’abahuguwe yafashwe na Telefone.

Kuri uyu wa gatatu, umurenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo wahuguye abakora irondo ry’isuku ndetse n’abagize Club z’isuku mu midugu igize uwo murenge; Gusa, abo bashinzwe isuku yifashe mu bice byose bigize umurenge ariko barinubira ko hari abaturage babananiza mu kazi kabo.

Iyi foto y'abahuguwe yafashwe na Telefone.
Iyi foto y’abahuguwe yafashwe na Telefone.

Bamwe mu bakora irondo ry’isuku bavuga ko mu kazi kabo bahura n’abaturage bafite imyumvure iri hasi ku birebana n’isuku. Ngo hari aho basanga abaturage badakora isuku aho batuye bikabasaba kuyihakora, ndetse ngo hari n’abitwikira ijoro bagashyira imyanda ahatarabugenewe kuko baba badakorana n’ibigo bitwara imyanda.

Yambabariye Charlotte, umwe muri aba bashinzwe isuku mu Murenge wa Remera, Umudugudu w’Izuba iyo bariho basuzuma isuku hari nk’ingo bageraho bagasanga ibihuru byaratongoye; Hari igihe ngo banabwira abaturage ibibazo by’isuku bafite mungo zabo bakababwira nabi.

Ati “Abaturage baraturushya bamwe na bamwe tukihangana. Iyo tumweretse ikibazo cy’isuku afite akatubwiye nabi turahakora.”

Abashinzwe isuku mu Murenge wa Remera bagaragaza kandi ikibazo cy’umwanda uba uri mu maresitora no mu tubari ducuruza inzoga z’inkorano, ikibazo bashobora kuba basangiye n’imirenge myinshi y’Umujyi wa Kigali.

Uretse gufatwa nabi mu kazi kabo, aba bakozi bashinzwe isuku ngo baracyanahura n’ikibazo cyo kutishyurirwa igihe, bikabateza inzara no kudakemura ibibazo.

Nzaramba Jean Claude, ushinzwe isuku mu Murenge wa Remera yavuze ko umuti w’ibi bibazo abashinzwe isuku bahura nabyo ngo ari ukongera ubukangurambaga binyuze muri za Club z’isuku ziri muri buri mudugudu.

Umurenge wa Remera mu mezi atandatu ashize wabaye uwa mbere mu Mujyi wa Kigali ku manota 92% mu kugira isuku.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish