Digiqole ad

Urubyiruko rw’abanyeshuri rurasabwa kuzatora neza batagendeye mu kigare

 Urubyiruko rw’abanyeshuri rurasabwa kuzatora neza batagendeye mu kigare

Komisiyo y’igihugu y’amatora irasaba abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze azatangira mu kwezi gutaha, bagatora neza batagendeye mu kigare kuko gutora neza kwabo ari uruhare mu kugena uko bifuza kuyoborwa ubwo bazaba barangije kwiga.

Urubyiruko rw'abanyeshuri rutora rurasabwa kutazatora abayobozi b'inzego z'ibanze mu kigare
Urubyiruko rw’abanyeshuri rutora rurasabwa kutazatora abayobozi b’inzego z’ibanze mu kigare

Mu Rwanda mu 2014 habarurwaga abanyeshuri 87 103 biga muri za Kaminuza n’amashuri makuru, kuri aba hiyongeraho abandi bashora kurenga uyu mubare biga mu mashuri yisumbuye bagejeje ku myaka yo gutora.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko kubera ikigare hari igihe aba banyeshuri batora nabi mu matora y’inzego z’ibanze dore ko hari n’aho ngo byagaragaye ko batora nk’umuntu uba yabuze amajwi y’abaturage basanzwe, cyangwa bakitorera nk’umuntu ubatekera ku ishuri.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabwiye Umuseke ko ubu hari gahunda yo kubanza kujya kuganiriza aba banyeshuri aho biga.

Yavuze ko ubu abakozi ba Komisiyo barimo kujya muri za Kaminuza, bakaganiriza abanyeshuri babereka ingaruka ziri mu buryo bwo gutora mu kigare.

Ati “Turabizi hariho n’abagenda, mu biyamamaza haba harimo n’utekera ikigo bakaba ariwe bitorera, cyangwa umuntu w’umusinzi ugasanga ariwe bashaka gutora. Hari aho tujya duhura nabyo.”

Akomeza agira ati “Ibyo nibyo turimo tubigisha, tubereka ko urubyiruko rufite uruhare runini mu miyoborere y’iki gihugu uyu munsi n’ejo, kuko aba bayobozi bose batorwa ibyo bakora, urubyiruko nirwo rubifitemo inyungu ubu no mu minsi iri imbere.”

Uretse urubyiruko ruri muri za Kaminuza ruzanatorerayo, Munyaneza avuga ko abiga mu mashuri yisumbuye n’abo muri Kaminuza bari mu biruhuko ko bo bahererwa amasomo hamwe n’imiryango yabo kimwe n’abandi Banyarwanda.

Ahandi ngo Komisiyo y’Amatora yizeye guhurira n’urubyiruko rwinshi, ngo ni mu Itorero ry’urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye rugera hafi mu bihumbi 70 rugiye kujya mu Itorero ry’igihugu.

Munyaneza akavuga ko bazafatanya n’itorero ry’igihugu batange amasomo muri iryo torero.

Ati “Tuzabereka uruhare rwabo mu matora, inyungu bayafitemo, n’uruhare rwabo mu miyoborere y’igihugu muri rusange.”

 

Kuki umunyeshuri yakwitwararika gutorera umuyobozi mwiza ahantu hatari iwabo?

Charles Munyaneza asaba abanyeshuri kuzirikana ko mu myaka nibura itari munsi y’itatu baba bazamara ku bigo by’amashuri, aho ibigo byabo biri hakeneye ubuyobozi bwiza.

Ati “Ikigo kizakenera umutekano, aho kiri mu mudugudu,… Abanyeshuri aho bari bayoborwa nk’abandi baturage, bazakenera umutekano, imibereho myiza, amazi n’ibindi.

Bazazirikane ko nubwo batari iwabo, bagomba kugira uruhare mu matora y’inzego z’ibanze, bakumva ko umukuru w’umudugudu bazatora afite uruhare runini no mu mibereho yabo mu kigo.

Ibyo nibyo tugira ngo urubyiruko rwumve, bumve ko kiriya kigo cy’ishuri gifite ahantu kiri mu gihugu, ahantu hayoborwa, bityo bagomba kugira uruhare mu kugena uburyo n’icyo gice ikigo cy’ishuri cyabo kirimo kigomba kugira ubuyobozi bwiza.”

Munyaneza kandi yibutsa urubyiruko ko gutora neza no gutora nabi mu gihe kiri imbere aribo biba bizagiraho ingaruka.

Avuga ko urubyiruko rw’abanyeshuri rukwiye kwibuka ko abayobozi rugiye gutora bazamara imyaka itanu, muri iyo myaka itanu bazaba bakuze, abari muri Kaminuza bararangije kwiga bashaka akazi, Abari mu mashuri yisumbuye bashaka kujya muri Kaminuza, ndetse bafite imiryango ikeneye ubuyobozi bwiza.

Ati “…Ibyo byose ntabwo byikora, niyo mpamvu bakwiye kwitabira amatora, bakagira uruhare ubu kugira ngo uko bashaka ko bazayoborwa ejo babe babigizemo uruhare.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi ngo n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri yisumbuye kugira ngo nabo amatora asange biteguye kuko azatangira aribwo bakigera ku bigo by’amashuri bigaho.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko kuki musuzugura,guteka si umwuga?? Ntiwiyubashye se?? Ahubwo abo basinzi Nina mubazi mubakuremo batazatuvangira. Murakoze.

  • Gusa muri 2017 uzibeshya agatora ikijuju we suwanjye.

  • Mu myaka yashize hari aho nigeze kubona abanyeshuri bica amatora. Dore uko babigenzaga : abantu bajyaga inyuma y’umukandida, noneho abanyeshuri bagacunga umuntu wabuze amajwi ndetse akenshi inyuma ye nta muntu n’umwe uhari, ubwo abanyeshuri bakajyenda bakamwirunda inyuma bose wa muntu agahita arusha amajwi bagenzi be agahita atorwa atari uko ashoboye ahubwo byatewe n’agashungo k’abanyeshuri. Ni ukwitonda rero.

  • ni uko baba baziko uwo batoye wese ntacyo bihindura, baziko n imihigo bamwe bahiga kuzakora biyamamaza atariyo nyuma bakurikiza

  • Komisiyo yamatora ko batatubwira ayomatora yizibanze NGO tumenye ibisabwa,

  • Ahubwo iyaba hatorwaga uwo bataribiteze byaba byiza kuko akenshi abtorwa baba bafite akagambane nabandi kuzajya bikorera ibyo bashatse kubera ikimenyane nibindi byinshi

Comments are closed.

en_USEnglish