Digiqole ad

Rwandair yamaze kugaragaza amafoto y’indege nshya ya Airbus

 Rwandair yamaze kugaragaza amafoto y’indege nshya ya Airbus

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, ikompanyi y’u Rwanda gutwara abantu mu kirere ‘Rwandair’ yatangaje amafoto y’imwe mu ndege zayo nshya zo mu bwoko bwa ‘Airbus A330 -200’.

Indege nshya ya Rwandair yo mu bwoko bwa Airbus.
Indege nshya ya Rwandair yo mu bwoko bwa Airbus.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330 -200 yiswe “Ubumwe” na ngenzi yayo A330 -300, biteganyijwe ko zizagera mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka. Rwandair yatangaje ko aya mafoto y’Ubumwe yafashwe mu kwezi gushize.

Rwandair yatumije izi ndege kugira ngo ziyifashe mu ngendo ndende ishaka gutangira ku mugabane w’Uburayi, mu Burasirazuba bwo hagati na Asia.

Iyi ndege yiswe 'Ubumwe'.
Iyi ndege yiswe ‘Ubumwe’.

Iyi ndege A330-200 ifite ibyicaro (seats) 244, harimo imyanya 20 y’abakire (business class), 21 y’abaringaniye (premium) na 203 y’abantu basanzwe.

Naho ngenzi yayo A330-300 yo izaba ifite ibyicaro 274, harimo 30 y’abakire, 21 y’abaringaniye na 223 y’abantu basanzwe.

Izi ndege zombie zifite Moteri (engines) zo mu bwoko bwa Rolls Royce Trent 772B zizemerera gukora ingendo ndende.

Izi ndege nizigera mu Rwanda zizatuma Rwandair irushaho kwagura ingendo zayo.
Izi ndege nizigera mu Rwanda zizatuma Rwandair irushaho kwagura ingendo zayo.

Mu mwaka ushize wa 2015, ubwo Guverinoma y’u Rwanda yagiranaga amasezerano na Airbus, amakuru yavugaga ko izi ndege zombi zatwaye u Rwanda amafaranga agera kuri Miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika.

Ikibuga cy’indege cya Kanombe kigomba kwagurwa

Mu gihe ikibuga cy’indege cya Bugesera kitarubakwa, Guverinoma yiyemeje kwagura ikibuga cy’indege cya Kanombe kugira ngo kibashe kwakira indege nini nk’izi n’izindi z’izindi Kompanyi.

Mu kwezi gushize, Dr Nzahabwanimana Alexis, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu yavuze ko Guverinoma igifite inzitizi mu gukomeza imirimo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Kanombe. Avuga ko nubwo ubu ikibuga kigaragara neza, imirimo yo kukivugurura igomba gukomeza.

Ati “Kuva mu Ugushyingo (2016) hazaza indege nini enye, zizakuba kabiri ubushobozi bw’ikibuga cy’indege. Ziriya ndege ni nini ku buryo iyo ebyiri zihagaze, parking ihita yuzura.”

Mu mbogamizi Guverinoma irimo guhura nazo, ngo harimo n’icy’ubushobozi butuma hari abantu batari bimurwa ku gice Kabeza. Iki kibazo kandi ngo kiragera no kubatuye mu mbago z’ibibuga by’indege bizatunganywa nk’icya Rubavu.

Nzahabwanimana avuga ko nibura hakenewe Miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, azahabwa urwego rw’imfungwa n’amagereza ‘RCS’ kugira ngo rukomeze gutunganya ikibuga cy’indege cya Kigali.

UM– USEKE.RW

52 Comments

  • Ikomereze aho!!

  • I am just proud of my national carrier Rwandair, thanks to his H.E Paul Kagame, he has made it to the top

  • Mubanze muzikorere controle technique zitazaduhitana.

    • cyangwa wagizengo zikorerwa mu gakinjiro sha

    • Hhhhh! Ngo iki? Nonese urabona zitari mu ruganda! Cg ntuzi izikorerwa controle! Indege nshya cg imodoka nshya iba ifite guarantee

  • Cool.

  • Ibihugu byafrica byishora mugutwara abantu byose byarahombye usibye Ethiopia nayo ihomba ariko leta igakoeza kuko ari ibendera muri Africa..Senegali ihombye 2, Air Afrique lisiti ni ndende…

  • Ntabwo ari ukuba igipinga, ariko mu Rwanda dufite ikibazo gikomeye cyane cya priorities. Nigute igihugu gikennye nk’u Rwanda gishora 500$ z’amadorali mu mushinga w’indege? Umushinga w’indege uzatwungura iki nk’igihugu? Bizaha abanyarwanda bangahe akazi? ese imishinga nkiyi iba yanyujijwe muri parliament ngo igibweho impaka mbere yo kwemezwa? Yego indege zirakenewe, ariko mugihugu hari ibibazo byinshi by’ibanze miliyoni 500 zari gukemura mbere yo kugura indege. Niryari umunyarwanda cyangwa umunyafrika nkuko bivugwa muri iki gihe, azumva ko afite ijambo mumikoreshereze y’amafaranga aba yavuye mumisoro ye yavunikiye? Ese imishinga ihenze nkiyi iyo ihombye bibazwa nde?

    • @Gabiro
      Ibibazo byawe bimwe na bimwe bifite ishingiro ku bumenyi bwawe
      Gusa umenye ko imishinga minini nk’iyi igira akamaro kanini cyane ku bukungu bw’igihugu nk’u Rwanda budashingiye kuri zahabu cg Petrole kuko ntabyo ahubwo buri gushingira kuri Service.
      Niba ukurikira u Rwanda ruri kugenda ruba ihuriro nyafrika ry’inama mpuzamahanga, ruragenda rwakira abakerarugendo benshi kurushaho, ruragenda rugaragarira isi kurusha iindi gihe cyose rwabayeho n’abantu benshi bagira amatsiko yo kurumenya.

      Uyu niwo mwanya rero wo gufata ‘risks’ rugashora mu mishinga nk’iyi igendanye nabyo inyungu ivamo igaruka ku banyarwanda batanze ya misoro yawe uriho uvuga uba waruhiye.

      Uzabaze mu bihugu nka Belizes, Mauricius, Barbados n’ahandi batera imbere kubera Service na Tourisme ko bitabateza imbere bikagera no kuri wa muturage usora macye!! akabona ibitaro, ishuri, imihanda n’ibindi hafi ye, wibaza ko biva he se?

      Ese urumva indege zihaguruka i Kigali zikagera straight kuri Airport ya Atlanta cg Schiphol Airport cg kuri Dubai International Airport urumva nta nyungu yagera ku Rwanda n’abanyarwanda. Uzabaze imyaka Kenya imaze isaba ko indege zabo zigera US, ni uko bazi inyungu byatanga.

      Nk’uko watangiye ubivuga rero nizere ko atari ugupinga ahubwo harimo no gushaka kumenya. Si non imishinga nk’iyi abayize ntabwo baba bibeshye, byaca mu Nteko bitahaca ni imishinga myiza kandi igira inyungu z’igihe kirekire cyane.

      Convention Center yatangiye bavuga ko ari ukwigerezaho, igeze hagati bati Leta byarayinaniye none deore iruzuye. Inyungu y’inyubako nk’iriya abanyarwanda bazayibona kugeza mu myaka nka 100 iri imbere. Ni muri rwa rwego rwa service rero nakubwiraga.

      Si non umushinga nk’uyu uhombye nk’uko wabivugaga, byahombya u Rwanda rwose, kuwukora biruta kutawukora uvuga ngo utazahomba igihugu cyose kigahomba.

      Week end njema Gabiro

      • Bienvenu, nubwo harimo bimwe ntemera ariko igisubizo cyawe ndagikunze cyane. iyaba abantu bose basubizaga nkawe twatera imbere pe, Weekend nziza!

      • Ufite siyasa nyinshi idakenewe hano kabisa. Buriya icyo Gabiro yavugaga ni transparency mu byo Leta ikora. Turemeranywa ko kugira national air carrier ari ibintu byiza pe, ikibazo nanjye nibaza ni ubwiru usanga bukikije ibi bintu. Kuva RwandaAir yajyaho, Leta niyo yayishoyemo frw inayigurira indege (zimwe zanakoze, ziri kuri lease) ubu ifite indege zigera ku 10 (harimo n’izi 2 nini za airbus A330 igiye kuzana) ikaba ijya ahantu hagera kuri 17 cyane cyane muri muri Africa ukongeraho na Dubai. Ibi ni byiza cyane, njye rwose iyo nyicayemo numva ndi proud binteye cyane iyo nyibonye irimo ikatakata kuri Dubai Int. Airport, yanditseho Rwanda, bituma numva nuzuye ishema n’agaciro…

        Ariko ikibazo gihari, ni ukubera iki ibya Rwandair usanga ari mystery ? Ubushize twabonye mu binyamakuru ko hari abakozi bibye million 600, byahereye aho nta suite twamenye, ntitujya tubona Auditor General nibura ahakora igenzura ngo twumve uko bimeze, nta matangazo ya recruitment y’abakozi cg y’abajya kwiga ibyo gutwara indege tujya twumva, ntitujya twumva ngo Rwandair hari profits yagize zingana gutya zagarutse mu isanduku ya Leta kuva yabaho muri 2002 dore imyaka 15 irashize ikora, nta annual business report tujay twumva, parliament ntacyo nayo ibiziho….Ibi wowe kuki wumva bidateye impungenge ? Ubu ejo tuzumva ngo byananiranye, ngo hari umushoramari w’umuzungu bazanye, bamuhe cadeaux, asarure ahantu atashoye, twe dusarure izina ryitwa RwandaAir…BRD na BPR ni urugero rubi rw’ubwiru !

        Ikindi, biratangaje kuba wumva ko gushora milliards 500 mu kugura indege 2, icyarimwe ugashora milliard 400 mu kubaka convention center (ni hafi trillion) wowe wumva ko nta kibazo kirimo, ukumva ko kuba bitaganirwaho ngo abanyarwanda bagire ownership ari nta kibazo kirimo, kandi nyamara iyi trillion yashowe yose ni inguzanyo.

        Air carriers ahenshi muri Africa zarahombye, ni ibihugu bike ubu bifite indege zikanyakanya (wenda ni Rwanda, Kenya, Ethiopia, South Africa, Egypt) ibyinshi biracumbagira, kuki wowe wumva ko atari ngombwa kugira precautions ? precaution ya mbere ni accountability, ni transparency, ni ukuganira kuri iyi mishinga idutwaye trillions, abantu bakerekwa uko izunguka, bakanerekwa aho ayo madolar azava, atari ibyo, ubukene ntimuza kubukira mba ndoga Musinga ! Wibuke ko aya ari amadevises yasohotse mu gihugu (cg azakomeza gusohoka mu kwishyura uwo mwenda) ntabwo ari frw yashyizwe muri local economy uretse gusa ayagiye ahabwa nk’abakozi b’abanyarwanda, ariko aba ari duke cyane.

        Abanyarwanda nimuve muri fanatisme y’ubuhumyi mutangire mwubakire igihugu cyanyu k’UKURI, nibwo kizaramba, twese ntawanga u Rwanda kuko nirwo rwonyine dufite nk’igihugu, twifuza ko rwashingira ku musingi uhamye tukabona aho tuzasiga abana bacu, atari ukubaraga imyenda badasobanukiwe impamvu yayo.

        Signe Samantha

        • Il ne faut pas être pessimiste. Byose niko bitangira. Qui ne risque rien n’a rien. Icyangombwa nuko bikorerwa mu Rwanda.

          • Oya icyangombwa ni uko bikorerwa mu mucyo.

    • Waba wasomye comment zabandi? Gupinga byo ni ubushake bwawe. izindi zosoyetes zindege zirahomba, iyu Rwanda irunguka banza wikomere amashyi.2 uzabaze ndetse na afrika iburayi societes zinege zirafunga umunsi ku wundi uzabaze Holand(Pays bas). kureba hafi kwawe ntawabiguhora, nonese wumva politic y Urwanda atari ubukera rugendo? waruzi ko naho leta ifite amafaranga muri air rwanda, ari societe ya gisivile, kandi ikoresha abantubenshi bashoboka, uziko numuhinzi agerwaho iyo tuvuze airrwanda, abagurisha ibiryo, byo kunzira

    • plz try to think big!

  • Bienvenu,thanks for precise answers to Gabiro’s concerns. You are very informed about the ongoing efforts to fast track the development of our nation.indeed niba atari ugupinga arasonukiwe kandi urakoze kuko usobanuriye n’abandi benshi. Nkuko wabisobanuye iyi n’imishinga iba yarizwe neza kandi igashyirwa mubikorwa mu bushishozi bwinshi, hanabayeho guhomba kubera impamvu zitateganijwe nkihungabana ry’ubukungu bw’isi hafatwa ingamba zo guhangana nabyo.

  • Gabir nukur ndakubwir ntamwenegihugu yize afise ubweng yohava yyumvir nkuko witumviriy.yaco wigir paysan kdi warize nct. Mukwishur cank gu commenter zubabanza wiyumvir icokintu urinuvug. Ntamwenegihug nkawe akwiy kwibaza ibbazo nkivyo mugezi.sorry mugabo sindagututse gira amahor Gab

  • @ Gabiro Impungenge ufite zifite ishingiro ariko humura burya uretse nukuryo rwigihugu numubuzima busazwe abantu bafata risk. Ibyo Bienvenu akubwira.

    Urego reta Y’Rwanda itangira KIVU WATT. isi yose aravuze NGO noneho abanyarwanda basaze, kuko ntaho byabayiye kwisi, yewe tugerageje bwambere birananga da, abahanga muri science baravuga bati twarababwiye ariko reta niya cika integer.
    Ejo bundi His Excellency afungura igice cyayo cyambere, babahanga kwisi bati eh ehm byabintu birashoboka.

    Icyo shaka kuvuga Niki? Mubuzima ariho tugera bikaba ngombwa ko tufata risk kuruta kutazifata.
    Urwanda ntamutungo kamere tugira, uretse abantu, rero reta igomba kureba kure cyane guhanga ibyakwijiza amafaranga yakoreswaka mwiterambere.

    Uregero Muri Dubai, bakoje ubushakashatsi basanga petrol nkumutungo kamere bagira muri 2050 izaba itangiye kurangira, batekereza icyizasimbura petrol, hibwo havutse imishinga nka Pam Islands yatwaye akayabo kama dollors meshiki cyane, nubu aryo bita world Islands intego ariko kugira Dubai tourists destinations na nigihugu cyubucurizi.

    Ejo bundi ibicyiro bya petrol byaragababutse ibihugu birambijeho ubu birarira, ariko dubia yo iratuje, petrol yagutwa itangurwa ifite alternatives ubukungu bwayo ntibwahungabana.

    Sori kuba ntambiranye, ariko tunge dushima reta yacu kuko akeshi ireba kureye, yenda icyashirwamo imbaraga nugusobanurira abaturage izo gahunda ninyu zibafitiye. Murakoze !

  • Nkunze vrmt arguments zanyu mwese surtout iya Gabiro (the center of this interesting debate),Bienvenu na Sister Samantha nukuri arguments za Samantha ziri well researched on knd yavugaga as someone who really knows what they say she seemed to have air carrier experience mbese azi what’s going on.Thank you so much guys arguments mwatanze zose ni nziza pe knd mwagaragaje ko mutari gupfa kuvuga gusa bcz your arguments were facts based nanjy rero as far as I’m concerned,ndemera ko Urwanda rwatekereje neza rushyiraho iriya project for of course the sake of general interest ariko nanone nkagarukira Gabiro na Samantha ,Hakwiye ubushishozi bwisumbuyeho mugukora projet ihenze nk’iriya hakanarebwa koko niba biri priority kubikora ugereranyije na general needs kuko Urwanda ni igihugu kidakize cyane kuburyo twapfa gushora amafaranga menshi uko twiboneye.Briefly we Rwandans,have to learn how to counterbalance between wants and needs. To conclude ndashima Leta y’ Urwanda mugukora uko ishoboye kose ngo iteze Urwanda imbere no matter what

    • Joe jya ugerageza gutanga igitekerezo cyawe mu rurimi wumva kuruta izindi, utavangavanze.

  • Guys mwagize impaka nziza arko najye hari icyo nakongeraho.Rwandair ntago irakora inyungu kuva ibayeho kimwe nizindi societe nyinshi muri africa.na kenya airways itangiye kunguka vuba aruko ibonye umuahoramari(societe ya KLM).rero icyo nemera ni long term investment and second,kuba yagira umushoramari uyiteza imbere ahubwo byadufasha government ntikomeze kuba owner kuko ibya leta bicungwa nabi urugero ni onatracom.gusa icyo najye nabaza kuki nta audit ijya ikorwa niba ari ikigo cya leta?kuki batajya bajya kwisobanura nka za wasac na reb munteko niba ari ikigo cya leta koko?wenda kungisha inama babireke nkumuturage arko bansobanurire impamvu babihisemi(nubwo njye nyumva)then banyereke nuko yakoreahejwe!naho ubundi ubu nuburyo bwo guteza imbere tourism and hospitality insldustry kandi ndabishima.nizeye ko tutazahomba kuko urebye Rwandair irimo irakura cyane muri africa no ku Isi kubera service nziza batanga kandi igerageza guhenduka rero bigatuma benshi batugana..ikindi nuko kubera izina His excellence yubatse nubushuti yagiranye nibihugu byinshi nukuntu aharanira ko africa yigira,nabyo bituma Rwandair ihatahukanira amanota meza!long live Rwanda Long live Rwandans.

  • Guys mwagize impaka nziza arko najye hari icyo nakongeraho.Rwandair ntago irakora inyungu kuva ibayeho kimwe nizindi societe nyinshi muri africa.na kenya airways itangiye kunguka vuba aruko ibonye umuahoramari(societe ya KLM).rero icyo nemera ni long term investment and second,kuba yagira umushoramari uyiteza imbere ahubwo byadufasha government ntikomeze kuba owner kuko ibya leta bicungwa nabi urugero ni onatracom.gusa icyo najye nabaza kuki nta audit ijya ikorwa niba ari ikigo cya leta?kuki batajya bajya kwisobanura nka za wasac na reb munteko niba ari ikigo cya leta koko?wenda kungisha inama babireke nkumuturage arko bansobanurire impamvu babihisemi(nubwo njye nyumva)then banyereke nuko yakoreahejwe!naho ubundi ubu nuburyo bwo guteza imbere tourism and hospitality insldustry kandi ndabishima.nizeye ko tutazahomba kuko urebye Rwandair irimo irakura cyane muri africa no ku Isi kubera service nziza batanga kandi igerageza guhenduka rero bigatuma benshi batugana..ikindi nuko kubera izina His excellence yubatse nubushuti yagiranye nibihugu byinshi nukuntu aharanira ko africa yigira,nabyo bituma Rwandair ihatahukanira amanota meza!long live Rwanda Long live Rwandans.ikindi rwose amatangazo yakazi aratangwa nubwo habamo ikimenyane nkahandi hose…abakozi barega 1100 ku isi yose ntiwambwira ko nta recruitment ibaho kuko no mu 2013 batanze amatangazo ya ba pilots..u can always check on http://www.rwandair.com on careers.

    • Iyi link yuduhaye ya career kuri Rwandair ko iriho ubusa. Iheruka inzira mu cyi !

      • ntago warebye neza muvandimwe.nubu hariho employment opportunities za ba country managers harimo na mumbai muri india aho RwandAir iteganya kwagurira ingendo airbus nizihagera.here is the link kandi ugaruke umbwire niba wabibonye cg wabibuze.asante makaki. here is the link http://rwandair.com/come-grow-with-us/

        • None se aba ko next week bazajya gutangira akazi, murashaka abandi b’iki ? My schoolmate ejo yari yaduteguriya party y’ibyishimo.

          • Arko tujye twirinda gukabya.nigute indege indege zizatuma zino ngendo ziyongera zitarahagera ukatwumvisha ko abantu bamaze gusezera?ubwo cyokora ufite amakuru arko sinigeze mpakana ko ikimenyane kitarimo ndetse cyinshi especially internal recruitment.aho usanga banasaba experience nyinshi abanyarwanda badafite rimwe na rimwe bigatuma nibaza niba ari ikigo cya leta simperuka bavuga ko ibyo bikurwaho?ikindi abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye turabakeneye mu Rwanda.apana kujya baduha ibyo bavuze.tv one na radio one ndabishima nabandika batere iyo ntambwe.naho ubundi Rwandair yo igira ikimenyane pe..gusa sinemeranya nawe ko aba bantu basezeye bagiye kugenda.thanks.

  • I need a group WhatsApp or any other connection of these brilliant guys …this is my first time to comment on this kind of platform. .ariko birashimishije …aba nibo bantu bakenewe. .point to point kandi ziri educative…guys (gabiro;joe;Paul;jimmy;fidel;umva;Samantha;bievenue;butaro;Kayiro;Alphonse and Christian. .) Twahuriza hamwe Ibitekerezo byacu mukubaka ejo hazaza. ..who ever is interested just WhatsApp me on +255766445199..thx

  • Nanjye ndashima uwatangije iyi Debate, maze gusoma abatambukije ibitekerezo byabo nasanze batabangamira iterambere ahubwo bararishima. Icyo nsaba ababishinzwe nuko hajyaho itsinda rikurikirana imicungire yiyo mishinga minini minini leta iba yashoyemo akayabo kandi nzineza ko nibikurikiranwa neza abadukomokaho bazavuga bati abatubanjirije baduteguriye igihugu ntibakiriye cyangwa ngo ntacyo bakimariye. Murakoze

  • vraimnt ibi byose mwavuze ndabishimye pe murwanda turi abanyabwenge tujye tunabyishimira niyo mpamvu amahang atugirira ishyari

  • RwandAir, established in 2002 is the National Carrier for the Republic of Rwanda. RwandAir mission statement is “to provide unsurpassed, safe and reliable services in air transportation, including strategically linking Rwanda with the outside world, while ensuring a fair return on investment.” The majority share holding of the company is the Government of Rwanda.

    COUNTRY MANAGERS
    POSITION: COUNTRY MANAGERS IN BELOW LIST OF COUNTRIES

    – COTE D’ IVOIRE
    – BENIN
    – SUDAN
    – INDIA
    – CHINA
    – ZIMBABWE

    DEPARTMENT: COMMERCIAL
    SECTION: SALES
    REPORTING: DIRECTOR GLOBAL SALES OPERATIONS

    Brief Job Description

    The Country Manager is responsible for the overall administration of RwandAir’ s operation in the station and meet uplift, load factor and revenue targets set for the Country. S/he undertakes responsibility and accountability for the management, control and administration of RwandAir’s assets.

    S/he is primarily responsible to oversee all sales staff and responsible for the sales, marketing, customer services, and financial activities of the Country. S/he is responsible to build strong relations with all relevant government and regulatory agencies and comply with all local and international legal requirements, conventions, policies, procedures and regulations.

    S/he will be responsible to identify sales opportunities and implement sales and marketing initiatives, develop short and long term sales and marketing plans, formulate competitive analysis, recommend pricing actions, promote and advertise WB services, provide adequate and timely feedback to head office and expand and maintain distribution channels and trade partners.

    S/he is responsible for cost effective solutions to deliver its programs and build customer retention programs.

    Qualification and Experience

    • University Degree with a minimum of 5 years’ experience in Commercial Operations in the Travel Industry of which a minimum of 2 years are at a senior level with a proven track record.
    • Experience in Account relationship management.
    • Knowledge of sales, reservations, airport services and cargo.
    • Commercial acumen with an overall knowledge of airline operations.
    • An excellent command of the English language (written and verbal) is essential.
    • Proven track record in airline sales, marketing, reservations and revenue management processes.
    • Proven ability to work independently and think both tactically and strategically.
    • In depth knowledge of respective country including how to sell effectively in the market and exhibiting strong cultural awareness.
    • Knowledge of IATA recommendations to airlines / travel agencies for selling in the marketplace.
    • Police Clearance

    How to apply :

    • An application letter addressed to General Manager -Human Resources
    • Recent and detailed curriculum vitae
    • Relevant certificates
    • A photocopy of the national identity card
    • Two passport photos
    • Three current referees

    The deadline for submitting application documents is June 23, 2016 at 4pm local time at the front desk of our head office located at Kigali International Airport, Top Floor building or on email address below :

    General Manager- Human Resources RwandAir Kigali International
    Airport – Main Terminal Building (Top Floor)
    Box 7275 Kigali – Rwanda
    [email protected]

  • Gupinga ariko ntimukumveko ari byabindi twamenyereye guping ni uguhakana icyo utemeranya neza n’abandi niba koko hari ibdaca mu mucyo nkuko bamwe babyandika ni kuki abanyarwanda batagira uruhare mukumenya inyungu kubikorerwa baba batanze imisoro yabo? guhomba ko bibaho nibigugu muri business birahomba, gusa hagamba kubaho umucyo tukamenya ibikorwa nta bwiru nanjye rwose aho ndagushyikiye

  • Ndabasuhuje. Mu minsi ishize nababajwe cyane no gusoma ibitekerezo bidasobanutse byatanzwe ku nkuru yavugaga ku muvuduko w’iterambere ry’u Rda aho bamwe bibazaga bati ‘ nonese dusigaye dukuze kurusha America?'[uwibaza gutya wese aba afite ubumenyi bucye mu bijyanye na carrier ya economic development n’ibipimo byayo]. Icyo gihe narabihanangirije nsaba ko umuntu yajya atanga igitekerezo ku byo asobanukiwe, none nishimiye ko mwabikurikije mukaba mwatanze ibitekerezo byuzuye Ubuhanga n’amakuru afatika. Ubu rero abashyize imbere ijambo priorities ni byiza koko dukeneye ko abaturage babona ibyo kurya bakivuza, abana bakiga, amazi meza akaboneka…Ariko ndagirango ngire icyo mbibariza: ufashe million ijana zawe ukareba ibyo ukeneye byose ukabigura ejobundi wazabaho ute? Aho ntiwazasabiriza? Nyamara wipfunditse umukanda ukayaguramo ka appartment hariya iNyarutarama kazakubeshaho ndetse n’abagukomokaho bakazaryaho. Nta petrol tugira tugomba kubeshwaho n’ibyo abandi batakekaga, gusa ndemeranya n’abavuze ko iyi mishinga ikenewemo transparency na accountability nkongeraho na patriotism.

    Mugire amahoro.

    • Oya nawe ushyizemo amarangamutima kuko niba nta peteroli tugira ejobundi batubwiraga ko dufite amabuye yagaciro kandi akunzwe kw’isi.Wose na leta ninde uvuga ukuri?

  • Wooow nkunze iyi debate kabisa nanjye nubwambere nanditse hano nkunda gusoma inkuru ariko nareba comment nkabona nibitutsi gusa ariko ndishimye kko hano abantu bari educated barungurana ibitekerezo thx guyz knd mukomereze aho u Rwanda nizera ko rutagwa rufite abantu benshi barutekerezaho!!

  • Turashaka ko igihugu cyacu gitera imbere muri areas zose, bitera ishema kubona dufite RwandaAir igerageza, wajya Kampala ugasanga their thing is completely disfunctional, the airport is crumbling, wajya i Burundi ugasanga ikibuga cy’indege kigaruriwe n’ibisiga n’utudege twa trainig twatoye umugese, wajya Tanzania ugasanga bafite indege za turbopop zo muri za 1960 (n’ubwo nabonye barimo kubaka Airport nshya), wajya Nairobi na Addis Ababa ugasanga service yabo yasubiye inyuma cyane ugereranije n’uko yari imeze muri 2002, airport zirimo zirasenyukabazireba, wajya muri Africa y’amajyepho (uretse South Africa yonyine) ugasanga nothing is running just arrogant officers and corruption at it best, wakwerekeza muri west ugasanga abajya Dubai na Gunzou ho mu bushinwa kurangura barabyigana bajya Addis Ababa gutega Ethiopian Airline, ubu RwandaAir yahateye amatako nibura ihuza imijyi imwe n’imwe yaho ikayihuza na East Africa, birakwiye kandi biratunganye ko RwandAir igura long haul air crafts zizajya muri Asia na Europe.

    Nk’uko nabivuze muri comment yanjye ya mbere, nta kintu gitera ishema nko kubona a striving RwandAir ikora aho abandi bananiwe; abantu benshi bihutira kunenga ariko ntibabona ibi. Ariko rero, ikibazo gikomeye, ari nacyo giteye impungenge, ni ikibazo cya TRANSPARENCY and ACCOUNTABILITY. Mu bantu batanze comments hano nta wigeze agerageza gusobanura impamvu bimeze gutyo, bose baravuga amagambo menshi ariko ntubonemo igisubizo, bamwe bakanabishyigikira.

    Ni ngombwa cyane kwigira ku mateka: Abajijutse, kandi bakuze bazi Aire Rwanda, ubu se irihe ? nta frw se leta yari yarashoyemo ? Turibuka Cargo yitwaga Silverback ubu se iri he, nta frw se yari yarashowemo ? indege yayo dore iparitse hirya hano i Kanombe yatoye umugese…Tugiye kure gato, ababibuka cyane bazi The East Africa Airways yabayeho ihuriweho na Kenya-Uganda-Tanzania yageraga mu mijyi myinshi harimo na Europe, ariko yaje kubananira mri 1977 imaze imyaka 30 ikora, isenyukana imyenda igera kuri 400,000,000 USD, kandi cyane cyane bitewe no gushwana, ubwumvikane bucye no kutagira vision by’abanyapolitiki; kuva icyo gihe kugera uyu munsi ibyo bihugu byose nta na kimwe kigeze bibyutsa umutwe mu birebana na airlines na airtransport, na Kenyaairways ni uko iherutse kubona umuterankunga KLM (nk’uko uwiyise ME yabivuze hejuru).

    Ni ngombwa rero ko tuba extremely careful, mbisubiremo: ibi bizatangirira mu kugira ACCOUNTABILITY na TRANSPARENCY no GUKORA cyane, maze ubundi urebe ngo turatera imbere basigare baza gufata amasomo y’uburyo airlines zicungwa. Hari achievements Rwandair yamaze kugeraho harimo nta IOSA internation certification, birashimishije ariko ntibihgije, ariko hakenwe public disclosure ku MIKORER na PERFORMENCE byanyu. Bayobozi dukunda, muhindure business model mufite ubu, ntabwo yatera kabiri mu gihe company operations izengurutswe n’ubwiru na cronyism, nimuhindure ntarirarenga bizatuma n’abanyarwanda mukorera babagirira icyizere, babajye inyuma mubyo mukora.

    • @Samantha, nashimye umusanzu wawe watanze muri mpaka zubaka aho wakunze kwibanda kuri ACCOUNTABILITY na TRANSPARENCY.Nibyo rwose ariko nawe utigijije nkana uzi kugirango bigerweho icya ngombwa :”DEMOKARASI”.

  • Nakunze cyane Igitecyerezo cya Samantha nibyo rwose transparency iracyenewe Mugihugu cyacu. mubidukorerwa byose.kandi nimishinga igaragara koarimyiza hakabaho gushyiraho urubuga rwogutanga ibitecyerezo kubidukorerwa tukarebera hamwe inyungu ningaruka bishobora kujyira, byafasha kugabanya ibihombo byishi kumishinga ikunze kuba igaragara nkiyabamyiza ariko rimwenarimwe igahomba kubera ko habayeho kutarebakure kungaruka bishora kujyir. ntibikwiye kotwese abanyarwanda twabaho dusa nabatekererezwa numuntu umwe. akamaro kacu kakaba arakokuvugagusa ngo Amene

  • Muvuga ibyo mutazi gusa. RwandAir ikorerwa audit na KPMG

    • KPMG ni uruhe rwego?none se haraho wari wumva babashima cg babagaya kumutungo bakoresheje nabi cg neza??wowe ubizi wadusobanurira byimbitse.thanks.

  • Ahahhahah mwinsetsa aliko!! Nina muli ba Ange kagame cg cyomoro nimukomeze mubaze ubwo murasubizwa!! Nonese Ko mwirengagiza mugakabya abadepite babereyeho iki!!!?? Nonese kuki hakenewe abandi bo kwemeza imishinga!!?? Nonese Ko muvuga muti harashakwa aho ruzakura ama devices muminsi ili imbere aliko mwibuke Ko ababyeyi Bali kuryama Ali 2 kugitanda mwibuke Ko mutuelle ubu Ali ikibazo kuyishyura mwitegereze abashomeri Bali murwanda murebe inzara!!!! Abashora Mari nibo batera imbere not abaturage bo hasi!!

  • So proud of my loving country!

  • Maze imyaka myinshi rwose nsoma amakuru kuri websites zitandukanye hano mu Rwanda, ariko nagera kuri comments ibintu nasangagamo biri terrible, harimo (ibitutsi n’ubuswa biteye ubwoba) Ikindi njya nibaza mwamfasha gusobanukirwa, Ese ibitekerezo dutanga hano muri comments hari uburyo nibura bigera kubo bireba ngo babe bakuramo Ideas zubaka, buramutse budahari numva bwazatekerezwaho , ibitekerezo byiza ntibikarangirire aha gusa.
    Impaka nkizi zubaka nizo rwose abana bu Rwanda dukeneye bifite heza byatugeza Congrats kuri Mwese muri abantu babagabo, nari narabuze Great minds twaganira! Anyway iyo Group ya whatsapp iramutse ishyizweho nanjye mwanshyiramo. Tel: 0728121408
    nice wknd!

    • Kuki se iyo debate igomba kubera kuri watsapu kuki itabera mu mucyo ngo nabanyarwanda batazigira bazikurikire? Ibyo byaba arukubirindikanya abanyarwanda.Twese twishimira uru rubuga duhabwa niki kinyamakuru nshimira.Ariko sinshyigikiye abashaka kujyana debate kuri watsapu.

  • Hey guys!

    Good job!

    Kandi nshimire n’umuseke.rw, kuko nimwe mutuma ibitekerezo nk’ibi bitambuka! Sinsubiramo ibitekerezo byiza mwatanze. Sinzi ubuzima bwa Rwandair, ariko nk’umunyamategeko y’ubucuruzi, ndabibutsa ko Rwandair idafite statut imwe na REB, etc! Yewe ubu na REG (WASAC, EUCL, ..) byarahindutse, si nka kwa kundi ikiri EWSA, Electrogaz, etc! Ibigo bya Leta bicungwa mu buryo butandukanye n’ibigo by’ishoramari byigenga (commercial companies), n’ubwo Leta yaba ibifitemo imigabane, n’ubwo iyo migabane yaba 100%!

    Ni yo mpamvu rero, inteko ishingamategeko, PAC, etc, itahamagaza Rwandair, REG nk’uko ibikorera ibigo bya Leta! Yewe n’umugenzuzi w’Imari ya Leta (OAG), ntabwo ashinzwe kubikorera igenzura, ku rwego rumwe n’ibya Leta bigengwa n’ietegeko [ngenga] rigenga ibigo bya Leta, hapana irigenga sosiyete z’ubucuruzi!

    Gusa, ashobora kurikora abinyujije muri MINECOFIN n’ibigo biyishamikiyeho, harebwa niba business plan yakozwe (+ various agreements on that with the investor), Leta ifata imigabane muri izo societe itanga icyizere (a promising one), kandi niba n’igihe yagaragaje inyungu zizatangira kuzira, ziza koko!

    Niba hari aho nibeshye mumbabarire, to the best of my knowledge and awareness, so far, ni uko bigenda, keretse hari icyahindutse nkaba ntarakimenya (my disclaimer).

    Ikindi mwibuke ko buri mwaka (duhereye mu kwa 7), no hagati mu mwaka, Inteko ari yo itora itegeko rya budget ya Leta. N’ibirebana rero n’amafaranga Leta izashora ahantu runaka, biba birimo, kandi bitangirwa ibisobanuro birambuye, aho ikigo gisimburana n’ikindi mu gusobanura budget yacyo, imbere ya komisiyo ya budget muri parliament, kandi nyine nk’uko nabivuze haruguru, PAC ikazabaza iko budget yakoreshejwe, n’izindi nzira zigenzura zitandukanye ntarondoye hano.

    So far, “[you] risk nothing, [you] risk everything / Qui ne risque rien n’a rien”! Amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga asangiye ikibazo na petrol (nsubize uwakibajijeho), [ ku rundi ruhande, tourism iracyari ku isonga mu kwinjiza amadevize]; ariko kandi nanone, Leta ntizavura abaturage, ngo ibubakire ibitaro, idafite amafaranga nyine kandi nta handi izayakura, uretse gufata “risk” igashora imari, imisoro ikiyongera, tourists bakaba ari twe bishyura na transport aho kuyishyura abandi, dividends zikaboneka, etc. Byose biragendana, ariko priority ya investment na yo ikaza ku isonga, byanze bikunze, kandi nyuma ya genocide, ibimenyetso biragaragaza ko iterambere rishoboka. Ibirimo gukorwa biruzuza ibyakozwe mbere.

    Ariko nanone, impungenge zanyu zifite ishingiro, akaba ari yo mpamvu Leta ihorana abitwa financial analysts, legal analysts, na technical analysts, baba basuzuma ibi byose mwibaza.

    Ndasoza mvuga ko nshyigikiye iri shoramari, nanunga mu ry’abambanjirije bavuga kuri transparency, accountability and patriotism. Ndemeza ko izi values & commitments zihari, ahubwo turusheho kuziteza imbere, ku buryo bugaragarira ushaka kubona wese.

    Mwakoze gutanga umusanzu mu kubaka igihugu

    If need be, find me # [email protected]

    • Thnaks Benimana..utwunguyw ubundi bumenyi..niba satut igenga inyo bigo byubucuruzi(bya let) itari kimwe nigenga ibigo bisanzwe then hakwiye kwigwa uburyo nabyo byajya bikorerwa evaluation na auditor general bakanisobanura nimbere ya pac(nubwo bihora ari kwakundi nta gihinduka kuyo baba banyereje ntibabibazwe).arko atleast abantu bakamenya ibiberamo nubwo bitakemuka kano kanya arko nobura abantu bakomeza kurwana nabyo..urugendo ni buhoro buhoro ntago tuzanbyuka ngo dusange ibintu byikoze…Rwandair iri mubigo bya leta byubucuruI bikomeye(niba atari icya mberr).bitandukanye nuko cyaba ari ikigo gikora ibindi nka RSSB wenda nkuko wabivuze…arko sinzi uburyo bwakoreshwa ngo accountability nikimenyane kihaba bigabanuke!ubwo abasomyi batubwira cyanw cyane abanyamakuru bashobora kubikoraho inkuru icukumbuye nkuko nigeze kubivuga.naho ubundi this ibi birashimishije kungurana ibitekerezo ibyo utazi ukabihamenyera.thanks.

    • Urakoze cyane, Ureke aba baba basakuza na facts bavugiraho nibura ngo wumve ko ibyo bavuga bibizi. Nkwibariza Rero Benimana wee.. Ejo bundi nasomye inkuru kuri BNR ivuga ko impamvu ifaranga ryacu rikomeje guta agaciro (Exchange rate 1$=792RWF) ibi ni ubwa mbere bibaye mu mateka y’u Rwanda. Impamvu batanze ngo nuko u Rwanda rwaguze indege nshya kdi ihenze. Ese ubu ntakuntu izo mpuguke utubwira zari zikwiye kwiga kuri iki kibazo kugirango bitesha agaciro ubukungu bwacu? Njyewe byanteye ubwoba kdi ifaranga ryacu ririmo gukomeza kumanuka byihuse. Umuseke Murakoze nkunda inkuru zanyu z’ubwenge ureke za Igihe zindika amateshwa n’ibihuha gusa… Hano icyo mpakundira usanga hari abasomyi bindobanure. Abantu b’abahanga bize.

      • Ibinyamakuru byo mu Rwanda byandika ibihuha igicinya uwambere iteka ryose ni Rushyashya wagirango niyo core business yacyo.

  • Ariko Niba nibuka Neza umwaka ushize abadepite bavuze kuri Rwanda air ko kuva yatangjra itarigera yunguka Gusa ibasha kwishyura abakozi

  • Nanjye mbanze nshimire mwe mwese mwatanze ibitekerezo kuri iyi nkuru. Icyo nabashije kubonamo ni uko abantu bagize icyo batangaza hano ari aba patriotes bashyize imbere iterambere ri’igihugu cyacu.

    Icyo ngira ngo nongereho gusa nagira ngo ngire icyo mbwira abagiye bavuga ko kuva Rwandair yatangira gukora itaratangira kunguka. Ibi ni byo koko, amafaranga iyi company yinjiza ashobora kuba akigenda mu kwishyura wenda imyenda iba yarafashwe kugira ngo izi ndege zigurwe ukongeraho kwishyura abakozi… ariko kuba Rwandair itaratangira kunguka nka company ntibivuzeko Urwanda nk’igihugu rutaratangira kuyungukiramo. inyungu Urwanda rwatangiye kuzibona kandi nyinshi:
    1. Jobs creation
    2. Abagenzi izi ndege zitwara baza mu Rwanda cg se baruvamo haba harimo abanyamahanga benshi baba baje mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye yaba muri business, tourism cg se kwitabira amanama mpuzamahanga. aba bose hari amafaranga menshi basiga mu gihugu nkuko abenshi mwakomeje kubivuga ko tourism mu Rwanda kugeza ubu ariyo sector yinjiriza igihugu cyane.

    Muri macye rero inyungu za company nkiyi si inyungu direct kuri company gusa ahubwo ni n’inyungu kuri economic development muri rusange zaba direct cg indrect.

  • ntabwo mubizi twe twasabye akazi muri rwandair nyuma baraduhamagara batubwirako twabaye selected badutuma kuzuza ibyangombwa dutanga amafaranga atagira ingano none ngo byateshejwe agakiro bongeye iyomyanya kuyishyira kwisoko ahaa nzabandeba. nugukora tutikoresheje pe

  • tubigezeho

  • Byarakomeye kbs, ibi muvuga birumvikana peee, imishinga nk iriya ni myiza, izatuma amahanga adushima ndetse bamwe bifuze kumenya iturufu dukoresha, gusa uretse nge uzakoresha iyo njye hanze cya nkora ubucuruzi bwanjye, nkamenya ko ari umusoro wanjye ndi gukoresha, dore ko ntagira ubushobozi bwo gukenera indege nta bwishingizi, ntariye, nta savinz ibizantunga ejo cg ejobundi, niko c bahungu, DEMOCRATIE umuturage wo hasi atazagiramo ijambo ngo nawe yumve ko hari uruhare yagize m iterambere ry igihugu cye, yaburaye, kubona ubwisungane ngo yivuze ni hatari, ibyo ni ibiki raa? N igihugu(politic) gitera imbere si igihugu(muturage)!!! .

    Kurundi ruhande, tujye tumenya ko tutayoborwa n injiji, ntago baba baduhumye amaso, tubatora tubabonamo ubushobozi, bwo guhuriza hamwe ibitekerezo byacu nk abanyagihugu bikavamo ikintu kizima kd kirambye,….

Comments are closed.

en_USEnglish